Shyorongi: Impanuka yakomerekeje abagenzi ku muhanda wa Kigali - Musanze
Yanditswe na
Umukazana Germaine
Mu muhanda Kigali-Musanze ahazwi nko muri Kanyinya ya Shyorongi habereye impanuka abantu barakomereka.

Ni impanuka bivugwa ko yatewe no kuba umuhanda wanyereye kubera imvura yabyutse igwa, aho RITCO yavaga i Rubavu ijya i Kigali yaguye mu muhanda izindi modoka ebyiri zirenga umuhanda abantu barakomereka.
Umwe mu bagenzi bari mu modoka ya RITCO yagize ati: "Abenshi twari twasinziye kuko twazindutse tuva i Rubavu tuza i Kigali. Tugiye kumva twumva imodoka iraguye.Bamwe bakomeretse cyane barimo kubajyana kwa muganga".
Iyi mpanuka ibaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mata 2025.







Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije abakomerekeye muriyi mpanuka gusa abashoferi nibabe maso igihe nkiki kuko abonye umuhanda wanyereye yabwira abagenzi ati mubemuvutemo
hari igihe na bashoferi baba bibereye mubindi bintu
muri telepfone.
Nibibazo gusa Imana ishimwe niba ntawapfuye