Kenya: Abagore batanu bacukuraga zahabu bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Muri Kenya, mu gace kitwa Lumba-Ramba-Rarieda, ikirombe cya Zahabu cyaridutse kigwira abagore batandatu basanzwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Zahabu.
Bivugwa ko abo bagore, bari bari mu kazi kabo gasanzwe ko gucukura amabuye y’agaciro ya Zahabu, hanyuma ikirombe kiriduka mu buryo butunguranye, maze kirabataba bose ari bazima.
Nyuma y’amasaha macyeya iyo mpanuka ibaye, imirambo itanu ni yo yahise iboneka, ariko umurambo w’umwe muri abo bagore ukomeza kubura, ibintu byazamuye impungenge, abashinzwe ubutabazi bibaza niba nawe yapfuye kimwe na bagenzi be, bibazo n’igituma umurambo we utaboneka.
Komanda wa Polisi mu gace ka Siaya, Serah Koki yemeje iby’iyo mpanuka, avuga ko hari amatsinda yoherejwe n’ibigo by’ubutabazi bitandukanye kugira ngo bafashe mu gukura imirambo ya ba nyakwigendera muri icyo kirombe, nyuma ihita ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bondo, aho igomba kubanza gukorerwa isuzumwa rikorwa ku mirambo.
Umuyobozi w’ako gace ka Lumba kabereyemo iyo mpanuka Caroline Oginga, yavuze ko abo bagore bakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya zahabu mu isambu y’umuntu ku giti cye, ariko ko bari barabujijwe kenshi gukomeza gucukura muri icyo kirombe kuko bigaragara ko cyashyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko bo ngo bahitamo gusuzugura ibyo babwirwaga, bikomereza gucukura.
Yagize ati, " bari barabujijwe kenshi kwinjira muri icyo kirombe ngo bagiye gucukuramo amabuye ya Zahabu,ariko bahitamo kwanga kumva ayo mabwiriza birangira ikirombe kibatabye mu gihe cyari kiridutse”.
Iyo mpanuka yaje yiyongera ku yindi iherutse mu cyumweru gishize, nubundi ibera muri ako gace, ikirombe gitaba abantu 19, bituma abaturage batangira kwibaza igituma umutekano udakazwa mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri ako gace, none bukaba bukomeje gutwara ubuzima bw’abantu nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho muri Kenya.
Ohereza igitekerezo
|