Ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri biragana ku musozo. Kera mu gihe cyanjye, twabyitaga ibiruhuko bya Pasika, ariko nyine ni kera, mu myaka isaga mirongo itatu ishize.
Ubushize nasabye Meya w’Umujyi wa Kigali ngo natwe batwibuke ku bijyanye n’ibyapa biyobora abantu ku mihanda n’amakaritsiye dutuyemo, kandi ndabizi ko abayobozi b’umujyi wacu na bo bazi ibitubereye.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda ucyuye Igihe Wang Xuekun, asanga nta kure habaho ku nshuti yawe, iyo muri inshuti nyazo koko ahereye ku mubano mwiza w’u Rwanda n’Ubushinwa, ibihugu byombi bikaba biri ku ntera ndende ariko bitabibujije kubana neza.
Nyamara wabona gutsinda intambara biduhamye. Mureke duhere ku ntambara za vuba aha twarwanye, kandi tukazitsinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose, maze turebe niba koko tuzakomeza tukambarira urugamba, cyangwa se niba hari aho tuzagera tukamanika amaboko(ntibikabe).
Abanyamateka bavuga imvano cyangwa inkomoko y’u Rwanda, bavuga ko iki gihugu tugikesha Gihanga wahanze u Rwanda.
Mu Rwanda, kujya kureba umupira w’amaguru ni ibintu bikundwa na benshi cyane cyane urubyiruko, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore n’ubwo hari n’abasaza batahatangwa by’umwihariko ababyirutse bawuconga.
Ubu ni ubugira gatatu. Ubwa mbere baraje, badutoza ishuri na Gatigisimu no kumenya nyir’ibiremwa, kandi kugera aho, ntacyo byari bitwaye.
Kubera akarere nkomokamo ko mu ntara y’Amajyepfo, mu 1994 nahunze u Rwanda numva amasasu mu misozi yo hakurya y’iwacu gusa.
Babyeyi, Banyarwanda, Banyarwandakazi, saa 03h57 z’igitondo nari maze akanya mu buriri nabuze ibitotsi, ndabyuka nicara muri salon, ndavuga nti reka nandike ibimbabaje.
Abagore bacu, bashiki bacu, ndetse n’abo dukorana cyangwa tujyana ku kazi, dusengana, twigana mukomeze kugira ibihe byiza mwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Ndibuka mu myaka mirongo itatu ishize nikoreye agafuka karimo amateke cyangwa imyumbati tugiye guteka no kurungisha amamesa twivaniye mu ngazi, tukabirya nta munyu urimo, tugira ngo turengere amagara.
Ururimi rw’Ikinyarwanda ni inkingi ya mwamba ibumbatiye Umuco Nyarwanda, kubera uko ruhuza Abanyarwanda, aho bava bakagera, bagashobora kwumvikane neza bidasabye ko habaho umuhuza.
Muganga ni umuntu ufite agaciro gakomeye cyane mu muryango nyarwanda. Iyo havuzwe muganga nta gushidikanya ko benshi bahita bumva umuntu w’ingenzi mu buzima bwa buri munsi bwa muntu, bitewe n’akazi akora ko kuramira amagara.
Ijambo ‘gushyashyaza’ cyangwa ‘gushyashyariza abandi’ nari nzi ko rishobora gusa gukoreshwa ku muntu ku wundi, rigasobanura kujya kumuteranya na rubanda, inshuti, kugira ngo bamwange bamugirire nabi, ariko sinari nzi ko n’igihugu gishobora kwitwara nk’umuntu, maze kikagira mu nzego zacyo abashinzwe ‘gushyashyariza’ igihugu (…)
Banyekongo bavandimwe! Ntabwo ndi umufana w’umupira w’amaguru, n’iyo ngize amahirwe yo kureba umupira, mfana iyatsinze.
Fata moto, nugera mu ihuriro ry’imihanda ukate iburyo, nimugenda nka metero ijana na cumi mwinjire mu gahanda kanyura ku gipangu cy’ubururu. Muragenda mugere kuri antene, hanyuma mukatire ku kazu k’amazi. Nugera imbere ku gipangu kirimo igiti kinini cy’ipera umpamagare nkurangire.
Kuva mu 1958 ubwo Marshall Plan yahinduraga izina ikaba Mutual Security Agency, ikaza kuba USAID mu ntagiriro za 1960, ikiganza kiramukanya kivuga ko inkunga itangwa ari magirirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu igenewe (mutual benefits shared by US and friends around the world.)
Akarere u Rwanda ruherereyemo gashoje icyumweru cy’injyanamuntu; urugamba rukomeye hagati ya M23 irwana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’abayishyigikiye barimo na FDLR ni rwo rwaranze ingingo nyamukuru mu bitangazamakuru, byaba ibyo mu karere no ku isi yose.
Uwashidikanya urukundo rw’abanyarwanda ku bari mu kaga, abatagira kivurira ndetse na kirengera, yajya mu bitaro, akabanza akabaza amasaha akwiye yaboneraho amakuru mpamo.
Telefoni zacu zigendanwa zuzuyemo amagambo atatu twabwiwe n’abo twiriranwa, abatuyobora n’abo tuyobora, abo duherukana ndetse n’abo tutari tugifitiye numero, tubona tukikanga rimwe na rimwe tukabanza kuvuga ngo “eeh! Unyibutse ute?”
Muri iyi isi tubayemo, aho duhozwa ku nkeke dusabwa kwihuta cyane mu byo dukora kugira ngo turusheho gutanga umusaruro no gukora byinshi, imitekerereze izwi nko ‘kwihuta gahoro’ ishobora kumvikana macuri.
Mu mpera z’umwaka, abantu bagambirira gutangira umwaka mushya ari bashya; bamwe bagambirira kureka itabi, abandi kureka inzoga. Bamwe bagambirira kugaruka mu nzu y’Imana, abandi kureka ingeso yabananiye...byose babiterwa n’ingaruka cyangwa igihombo bakuyemo.
Ijambo “amafaranga yarabuze” ryaremwe kera kuko nararisanze, ariko n’abanduta mfite ibimenyetso ko na bo mu gihe cyabo barikoreshaga, ku buryo kumenya igihe iki kibazo cyatangiriye bishobora kugorana.
Telefone igendanwa ifite imbaraga zirenze uko umuntu abitekereza. Mbere na mbere telefone igendanwa yaraje yirukana telefone zitagendanwa irangije isimbura televiziyo, yirukana mudasobwa, ikuraho amasaha, ifata umwanya wa kamera na radiyo, yihanangiriza amasitimu n’indorerwamo, irangije itera umugeri ibinyamakuru, amasomero (…)
“Rwanda Day ni umunsi ukomeye kuri twe. Nk’Abanyarwanda batuye mu mahanga, abahiga cyangwa abikorera , Rwanda Day ni umwanya mwiza wo guhura n’Umukuru w’Igihugu twitoreye, kuko aba yadushakiye umwanya nk’intara ya 6. Muri Rwanda Day, duhura na bagenzi bacu baturutse mu Rwanda, abandi Banyarwanda batuye mu bihugu by’ino, (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance). Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho
Maze igihe kitari kinini cyane ariko na none kitari gito kuri iyi si, ariko hari ibyo njya mbona bikanyobera. Umuntu agira atya akavuka atarabihisemo, akabyarwa n’ababyeyi atahisemo, akavukira mu gihugu atahisemo akaza ari igitsina atahisemo, akavuka ari umwera, umwirabura, umwarabu cyangwa uw’uruhu rujya gusa n’umuhondo (…)
Imibanire y’abakundana ni ikintu kigoye cyane kumva, kandi akenshi kugira ngo uwo mubano urambe, usanga twiringira ibinyoma by’ubwoko bwose kugira ngo tugerageze kwishyiramo ko ibintu ari ntamakemwa. Bimwe muri ibyo binyoma ni ibi bikurikira:
Hirya no hino mu Mijyi yo mu Rwanda, usigaye usanga indabo zicicikana zihabwa abagore, ibintu byatumye nibaza inkomoko y’uku guhuza mu gukunda indabo ku bagore.
Hirya no hino najyaga numva abakoresha bahahira abakozi babo ibishyimbo n’akawunga, ariyo mafunguro yabo ahoraho, ubu nkaba nibaza icyo basigaye barya cyane ko numvise ko mu bisigaye birya umugabo bigasiba undi nabyo birimo.