U Rwanda si ikirahure cy’amazi, ni isoko idakama
Hari imvugo nakuze numva abantu bavuga ngo “dusangiye perezida ariko ntidusangiye ijambo”, bashaka kuvuga ko n’ubwo muri mu gihugu kimwe, muhagarariwe n’umuyobozi umwe, ibyo avuze mutabyemeranyaho.

Akenshi babaga bashaka kubwira umuntu ko arengereye akavuga ikidakwiriye, maze bakitandukanya na we inzira zikigendwa, kugira ngo hatazava aho hari ubasanisha n’ikibi yavuze.
Ikibazo rero, kera habayeho Perezida avuga ikintu kidakwiriye, noneho habaho ihurizo ry’uburyo umuntu yakwitandukanya na we, kuko uwo arega ari we aregera.
Nta wakwirirwa ajya muri byinshi, hari byinshi abayobozi bo mu minsi ya kera batuvugiraga tutabibatumye, bakavuga kandi bagakora ibihabanye n’umutima w’u Rwanda n’umuco karande, ari na yo mpamvu tutareka kuvuga ko bataduhagarariye neza.
Imvugo yamamaye cyane ni iyakoreshejwe na Perezida Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda hagati ya Nyakanga 1973 n’intangiriro za Mata 1994.
Abanyarwanda bameneshejwe mu gihugu mu myaka itandukanye kuva mu mpera z’1950 n’imyaka yakurikiyeho, bakomeje gusaba gutahuka uko umwaka utashye, maze ubutegetsi bwa Habyarimana bukajya buvuga ko abasaba gutaha ari abagande bashaka kwinjira mu Rwanda, ubundi akavuga ngo bazaze basure bene wabo maze basubire Uganda, n’ibindi n’ibindi.
Umunsi umwe ariko yavuze iri jambo ryo gukura inzira ku murima, ashaka kwerekana ko u Rwanda ari igihugu gito, kandi kimaze kuzura ndetse kitashobora kwakira undi muntu umwe urenga ku bari mu gihugu ngo bikunde, maze akoresha imvugo y’ikirahure.
Yagize ati “u Rwanda rwaruzuye, nk’uko ubona ikirahure cy’amazi cyuzura. Iyo usutsemo andi mazi kandi kimaze kuzura, n’ayarimo arameneka.”
Ni imvugo itari iy’i Rwanda, kuko abanyarwanda baciye umugani ngo aho umwaga utari agahu k’urukwavu kisasira batanu.
Ibyo bishatse kuvuga ko abanyarwanda bafite umuco wo gusangira ibyo bafite uko bingana kose, kandi bakanyurwa.
Kugeza muri Mata 1994, u Rwanda yavugaga ko rwabaye ikirahure cyuzuye, rwari rutuwe na miliyoni 7.1 ukurikije ibarura rya kabiri ryo muri Kanama 1991, none ubu bageze kuri Miliyoni 13.2 dukurikije ibarura rya gatanu ryo mu 2022.
Uretse n’abanyarwanda, mu gihe cy’ibarura ryo mu 1991, u Rwanda rwari rutuwe n’abanyamahanga 50,563 biganjemo Abarundi barengaga icya kabiri cy’uyu mubare (25,919), mu gihe mu 2023, u Rwanda rwari rufite abanyamahanga 514,600 utabariyemo impunzi 135,000, zinganjemo abanyekongo barengaga ibihumbi 110.
No kuri uyu mubare, u Rwanda ruracyafunguye kwakira umuntu wese waba ahunga akarengane, ari na yo mpamvu hashize iminsi haza abanyafurika bahohoterwa bashaka inzira ijya I Burayi baciye muri Libya.
Mu minsi yashize ndetse, u Rwanda rwari rwiteguye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza. U Rwanda ntirwifuriza abandi ibyago, ariko na none, abo bigwiririye bitewe n’imitegekere y’ibihugu byabo hakagira abahunga, u Rwanda ntirwabahinda.
Ubwo mwumva ubwo kandi, Abanyarwanda ntibahagaritse kubyara, bazakomeza. Uretse kwigisha ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera, kugeza ubu nta tegeko ririho ritegeka ababyeyi riti “ntuzarenze abana batatu, nurenza abana bane uzimenya.”
Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2020, ryagaragaje ko uburumbuke bw’umugore w’umunyarwandakazi buhagaze ku bana 4.1, kandi uwo mubare ugenda ugabanuka, dore ko bavuye ku bana 4.2 mu mwaka wa 2014-2015.
Ibyo byose byagiye bikorwa n’ubukangurambaga ku banyarwanda bubabwira kubyara abo bashoboye kurera, ariko nta washyize umunyarwanda ku gitsure ngo ntarenze uyu mubare runaka.
Hagati aho, u Rwanda ruzakomeza no kunguka amaboko, dore ko umuntu ari wo mutungo ukomeye rushingiraho iterambere. Biteganyijwe ko mu 2050, Abanyarwanda bazaba bikubye hafi kabiri y’umubare dufite uyu munsi, bakagera kuri miliyoni 22.
Ubwo se cya kirahure bite byacyo? Uretse ivanguramoko ryavugishaka Perezida Habyarimana wari wicaye mu mugambi wa Jenoside yari irimo itegurwa, twavuga ko ikindi kibazo ubuyobozi bwe bwari bufite ari ukubura intumbero cyangwa igenamigambi rihamye.
Uko bigaragara, Leta ya Habyarimana yabonaga ko ‘umurimo ari uguhinga ibindi byose ari amahirwe”. Aho rero birumvikana ko guteganyiriza abanyarwanda wumva ko bose bazahurira mu butaka budahagije, ari ikibazo gikomeye.
Kugeza uyu munsi, ubutaka buhingwa mu Rwanda ni hegitari miliyoni 1.35, zingana na 57 ku ijana by’ubuso bw’ubutaka bw’igihugu cyose.
Igenamigambi ry’u Rwanda, rishingiye ku guhanga imirimo idashingiye ku buzhinzi(off farm jobs), maze ubuhinzi bugasigaranwa n’abantu bacye, babukora kinyamwuga, kandi bagahaza isoko ry’igihugu cyose, kandi bagasagurira amahanga.
Ni nayo mpamvu, igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka, cyagennye ko mu 2050, Abanyarwanda 70 ku ijana bazaba batuye mu mijyi, batunzwe n’indi mirimo itari ubuhinzi gusa.
Ntabwo rero u Rwanda ari ikirahure, ni isoko ihora idudubiza amazi kandi ikayatembesha no ku bandi, ikabahembura mu gihe baguwe nabi.
Ni isoko y’amahoro iyashyira abandi ku buryo n’abashaka ubutabazi bashobora kururarika rugatabara, kandi ntirwakwishimira abantu bafite imyumire nk’iya Habyarimana.
U Rwanda ni igihugu gikunda gusangira n’ubusabane, haba mu bana bo mu muryango, ndetse n’abarugana baturutse mu bindi bihugu.
Naho ririya jambo ryo, ntabwo ryari rihagarariye abanyarwanda kuko n’abari mu gihugu batari babungabunzwe koko nk’amazi arindwa kwandura. Bahoraga basukwamo ibiziba by’amacakubiri, bategurwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niba atari ivangura gusa, Habyarimana agomba kuba yaranibeshyaga ko Abanyarwanda ari uburo bwinshi bumwe budakora ikigage kidasembuye - ubushera, nako umusururu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|