Ese mu Rwanda umukiriya aracyari umwami cyangwa yahindutse umugaragu?
Mperutse kujya kuri company imwe itanga service z’itumanaho (niba atari umuhondo ni umutuku). Nashakaga kugura igikoresho gituma ngera kuri internet, maze mpabona imyifatire nari nzi ko yabaye amateka mu Rwanda
Aha hantu, mu Mujyi wa Kigali, nasanze utanga icyo gicuruzwa yagiye mu kiruhuko cya saa sita.
Banyeretse hirya gato aho bakora bimwe, nuko njyayo, nabo bambaza icyo nshaka, ndababwira, bati jya hariya ku murongo, nuko naho ndahicara ndategereza. Ndetse bambajije n’ikibazo cyiza, maze ntegereza mfite icyizere, bati "ufite indangamuntu yawe?" Nti yego rwose.
Nka nyuma y’isaha nageze ku wushinzwe gutanga serivise, mbabwira icyo nashakaga, bati sorry, we are out of the stock, mu yandi magambo ngo "ntabyo dufite byadushiranye."
Nahise nibwira nti ubwo bimeze gutya, reka njye Ku kicaro gikuru, buriya ho ni ikigega kinini, ni mu kidakama.
Aha naho narahageze bambaza icyo nshaka, ndababwira, bati "Wakwicara ukurikiranye na bariya, uriya mukozi niwe uri buguhe service."
Aha na ho nahamaze isaha, dore ko umukiriya umwe bamufasha mu minota isaga mirongo itatu, kubera ko ahari Baba bagira ngo "bamuhe service inoze."
Nyuma y’umwanya usaga isaha, nageze kuri wa mukozi, maze arambwira ati "sorry, we are out of stock." (Mutubabarire ibyo mushaka byashize.)
Nahise nibaza ikibazo nk’iki namwe nababajije nti ese, hano umukiriya aracyari umwami cyangwa ni umugaragu?
Aha ariko, naragerageje ngo ndebe niba hari ubundi buryo bamfasha nuko bati reka tukubarize ahandi uze guhita ugenda bahite bagufasha kandi ho birihuta. Icyo gihe barahamagaye nabo batubwira ko ibyo nshaka bidahari.
Nta watinyuka ngo avuge ko mu Rwanda kuba igicuruzwa runaka cyashira ari igitangaza. Nta n’uwavuga ko gutegereza isaha imwe ku murongo byacitse, ariko icyo nari nzi ko twarenze, ni ukwakirwa n’umuntu azi ko service ushaka atayifite.
Ikindi, niba mu kigo badashobora kuvugana ngo bahane gahunda umwe abwire abandi ati gahunda zihagaze gutya na gutya, iki gicuruzwa nimwakira abakiriya mubabwire ko nta gihari, na byo bikwiye kwigwaho.
Bavandimwe muduha itumanaho, kwicara utegereje service isaha yose ubwabyo ni ikibazo kuko mu busanzwe ibyari gutuma tuza gutonda turi benshi byagiye online.
Noneho rero, kuza tukabataramira isaha yose ku ishami rimwe, tukajya ku rindi naho tukaba nk’abashyitsi banze gutaha, ni bibi kurushaho.
Nabiganirije umuvandimwe nuko arambwira ati "ariko wagira ngo bariya hari ibyo bakwingingamo? Ntubarateho iby’Ubukiriya."
Ariko se ubundi jye mbanze nibarize aba bagabo b’umutuku cyangwa b’umuhondo.
Ubundi umuntu uje kugura ikintu mu iduka ryanyu, ni gute mutinyuka kumwicaza ngo ba utegereje?
Umuntu aje gukoresha telephone birumvikana, ndetse aje gukora ikindi gifata umwanya nabyo nuko. None se Koko bavandimwe, nta kuntu mwashyiraho iduka, riteye nk’uko tujya Simba, Igihozo cyangwa Marine, bakaduhereza, tukishyura tukagenda?
Niba hari ibyo mwandika, ibyo si ikibazo, n’ubundi na Mudasobwa mwayimuhereza muri iryo duka.
Ariko nabonye guichets zanyu umukozi aba agomba gutanga service zitandukanye, kuko mugomba gukoresha bacye, kugira ngo mwinjize agashyitse.
Nyamara, niba umukiriya akiri umwami iwanyu mwabigeraho. Ariko niba umukiriya yarahindutse umugaragu, twaba turushywa n’ubusa.
Nyakubahwa RURA, sinzi aho mugarukira mutureberera, ariko imyitwarire nk’iyi y’abagabo b’umuhondo n’umutuku jyewe ndayibatuye.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Bariya bagabo rwose batanga serivisi mbi cyane noneho ku bahamagara kumurongo wabo bakwitab nyuma y’iminsi 2
Nakunze cyane ibikubiye muri iki cyegeranyo! Harimo ukuri kandi bigomba guhinduka!