Agahinda ko kwiba Igihugu kibabaye

Hari inkuru yari imaze igihe izwi n’abantu bacye bakicecekera, ariko kubera imyitwarire idahwitse y’uvugwa mu mwandiko, ejobundi yagiye ku karubanda buri wese arayumva.

Ni inkuru y’Umunyapolitiki w’Umunyarwanda wibye amafaranga, agahera ku y’igihugu, akiyunyuguza, nako akikuza ay’umukozi wo mu rugo.

Inkuru ya Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Ambasaderi mu ntangiriro za 1990, ndetse akaza no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatunguye benshi.

Mu myaka yashize, abantu bajyaga gusa bumva uyu mugabo mu bujura yatwayemo amadolari ya Amerika asaga ibihumbi magana abiri nyuma y’amezi abiri akiba Minisitiri, agahera ko ayatorokana ishyanga, ariko ntibari bazi ko yatwaye akayabo ka miliyoni hafi esheshatu z’Amadolari mu bihe byabanje.

Mu kumva iyi nkuru, wibaza ukuntu umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru, ubonye uburyo igihugu kibohojwe, akumva imigambi guverinoma y’ubumwe ifite, akareba ibyiza bimushyizwe imbere byo kuba Minisitiri wa mbere uzavuga inkuru nshya y’u Rwanda rushya yatinyutse agakomeza mu mujyo wa mbere, agahita yiba na none.

Ibyagenerwaga Minisitiri muri kiriya gihe sinabisomye, ariko rero, umuyobozi muri ruriya rwego si uwo watekerezaho gusaba umunyu. Ariko ibirenze ibyo, ni uko cyari igihe gikomeye cyo gufasha igihugu aho kugisonga.

Aya mafaranga yari agiye gufasha abadiplomate b’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda ya New York no muri LONI bari bamaze iminsi birya bakimara, ayatorokana mu buryo buteye isoni, abura nk’undi mujura wese useseye mu bantu nko mu isoko ry’ubuconsho, akaburirwa irengero.

Iki gihe kandi, yari asize Abanyarwana benshi bahangayitse.

Mu mpera z’1994, abana benshi bari bataramenya niba bazasubira mu ishuri cyangwa niba batazasubirayo. Abari bahunze muri icyo gihe, barimo bagishakisha aho bashinga shitingi, bari kwibaruza muri HCR ngo babahe ibigori, ibisuguti n’amavuta yo mu idebe bitaga USA(yari afite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho Ndagijimana yacikiye akerekeza iya Paris)

Ryari ihurizo rikomeye kuri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kugarura abatataniye mu mahanga kugira ngo ubuhunzi bucike burundu nk’uko biri muri Manifesto ya PFR Inkotanyi.

Abana b’abanyaranda bari mu gihugu nabo bari bataramenya niba baziga. Muri bo, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bo bari bataranashira kwikanga, kubera kwibuka amajwi y’interahamwe zizanye imihoro kubica. Ubwo ntitwakwirengagiza ko benshi ibikomere byo ku mubiri no ku mutima byari bikiri bibisi.

Ubwo ntituvuze ikibazo kijyanye n’Ubutabera, aho Leta yiyemeje guca umuco wo kudahana yagombaga gucira imanza abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu babarirwaga mu bihumbi, kandi bakabikora mu gihe gito gishoboka. Nyamara bamwe mu bacamanza, abashinjacyaha n’abunganizi mu nkiko bacye igihugu cyari gifite nabo ubwabo bari barijanditse muri iyi Jenoside.

Tutagiye muri byinshi, Leta ubwayo, na buri munyarwanda aho ava akagera ntiyari atuje. Ibibazo byari byinshi ku mfubyi, abapfakazi n’ababyeyi muri rusange.

Abanyapolitiki bari batangiranye na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda nabo bari mu bihe bikomeye, ariko bari bazi ko bagiye kuba umusingi (pioneers) wo gushakira igihugu umurongo nzahurabukungu n’ibindi.

Nta kabuza ko baganiraga ku migambi ikomeye y’uko igihugu kizamera, bashyiraho amategeko, n’ibindi. By’umwihariko kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yari afite misiyo yo kugenderera ibihugu binyuranye kugira ngo ababwire u Rwanda n’imigambi rufite yo kongera guhuza abanyarwanda.

Imbere ye hari amahirwe menshi yo kuba mu ikipe igiye guha igihugu umurongo mushya, ariko urugendo rwe ahitamo kurusoza imburagihe(cut short) dore ko ngo kiriya gihe yari mu bayobozi bakiri bato (young leaders), ku myaka ye isaga gato mirongo itatu.

Ariko yewe! ngo n’ubundi yari yijejwe n’abaterankunga ba Jenoside ko bitararangira, ko Inkotanyi bagiye kugaruka bakazimenesha mu Rwanda, bati "ba uretse gato tuzaguha umwanya mwiza, wikorana n’abo bantu kuko tugiye kubirukana mu Rwanda par seconde(kuko bavugaga Igifaransa)." Mfite amatsiko yo kumenya umwanya ’mwiza’ urenze kuba chef de la diplomatie Rwandaise yari ateganyirijwe muri iyo guverinoma yo mu nzozi.

Mu batangiranye na Ndagijimana muri Politike y’u Rwanda icyo gihe, abenshi baracyahari, barubashywe kubera ko bakomeje guha u Rwanda umusanzu wo kurwubaka. Amafaranga yatwaye, hari abashoboye kuyageraho baranayarenza inzozi z’iterambere bazigira impamo.

Wenda tuvuge ko batayegezeho, ariko igishoro bahaye igihugu, cyatuma babaho bakaramira mu babo mu gihugu cyababyaye banezerewe. Ubundi se ishema ryaruta iryo kubaka u Rwanda aho kubaka inda bwite ryava hehe?

N’ubwo ibibazo bitabura, ibyo Ndagijimana yasize byagiye bikemuka gahoro gahoro, n’amafaranga yatwaye araboneka aziba icyuho yari asize, haboneka n’andi yikubye inshuro karijana.

Ubu ikibazo gikomeye si amafaranga yatwaye, dore ko ngo ashobora no kuba nta terambere yamugejejeho. Icyakora, na we ubwe akeneye gusanwa, akagaruka mu murongo, akamenya igihugu cyamubyaye akacyubaha aho kugituka kuko ubwe ni we uba yituka.

Icyuho kiri mu mutima we kubera igihemu cyo kuva icyo gihe cyasanwa n’uko yagaruka agasaba imbabazi igihugu yababaje mu gihe cyari kibabaye, n’ubu akaba akigituka mu ruhame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka