Nyakubahwa Meya! Dukeneye ubwiherero rusange

Ubushize nasabye Meya w’Umujyi wa Kigali ngo natwe batwibuke ku bijyanye n’ibyapa biyobora abantu ku mihanda n’amakaritsiye dutuyemo, kandi ndabizi ko abayobozi b’umujyi wacu na bo bazi ibitubereye.

Ubwiherero rusange muri gare ya Nyabugogo
Ubwiherero rusange muri gare ya Nyabugogo

Mu Kinyarwanda baca umugani ngo nta wiyima umwima ahari, ariko na none, nta n’uwiyima umuha ahari. N’ubu rero mu by’ukuri, ndumva nakwisabira Meya ngo bibuke ikibazo cy’ubwiherero rusange.

Muri Gare ya Nyabugogo burahari, iya Remera na ho ni uko, n’ahandi hahurira abantu benshi, ndetse no ku masoko, muri rusange turabishima.

Hari ahandi hantu hahurira abantu benshi, cyangwa se hagendwa cyane ariko usanga umuntu ashobora kuharenganira igihe ashaka kwikiranura n’umubiri nk’uko muri iyi minsi nsigaye numva bivugwa.

Aha ndavuga cyane mu makaritsiye y’ubucuruzi, aho usanga ubwiherero buri mu nyubako runaka, ahantu kure hihishe, cyangwa se mu bikari kure rwose.
Aha ngaha, uba ugomba kubaririza, gutereta, maze nk’aho ibyo bidahagije, bamara kukwemerera bagashaka agafunguzo bakakabura, kuko gafitwe n’umuntu ushinzwe isuku. Ubwo rero bajya kumugushakira hagashira iminota utarabona ya serivise ndakumirwa.

Sinavuga ko abakorera muri aya maduka bagira umwaga, ndetse n’iyi serivise rwose ntibayikwima, ariko bagenzi umwanya bitwara kugira ngo uhagere, ni ikibazo.

Iki kibazo cyane gikunze kugaragara ku mazu y’ubucuruzi yari asanzwe ari ayo guturamo, ubu akaba yarahinduriwe ibyo akora(use), akajya mu bucuruzi, cyangwa ay’ubucuruzi n’ubundi yo ku rwego ruringaniye.

Muzagerageze murebe za Kimironko no kwa Rwahama (urwo ni urugero nitangiye gusa), ni bwo muzashobora kumva wenda ibyo mvuga hano.

Muri rusange mu makaritsiye nk’aya, iyo ubonye ko utari bushobore kujya mu bikari by’abandi, dore ko hari n’aho usanga abapangayi bari kwiyanikira imyenda, cyangwa se bavuye koga, uhitamo kureba ahantu hari icyapa cya Primus, Mitziing cyangwa Skol, cyangwa se resitora, ukavuga uti “ubwo hariya ari akabari byanze bikunze hari ubwiherero reka mbaze.”

Hari aho ujya bakakubwira ko uri butange igiceri, ariko ibyo si ikibazo cyane, ahubwo ikibazo ni aho batishyuza, ariko ukaba ugomba kwiyerekana nk’aho uri umukiriya bitewe n’ijisho rikwakiriye, ukavuga uti ‘hano ninsaba nshobora kudahabwa.’

Muhima-hari ababura ubwiherera bakajya ku gipangu
Muhima-hari ababura ubwiherera bakajya ku gipangu

Iyo bitabaye ibyo rero, ureba ahaba ibiro bya Leta nk’Umurenge, ishuri, ivuriro n’ibindi. Aha na ho ariko, umusekirite azabanza aguhagarike, akwake indangamuntu kugira ngo akwandike mu ikayi nini y’ubururu, hanyuma akubaze numero, serivise ugiyemo, noneho unasinye.

Muri ibi byose, icyo tuvuga si uko kubona ubwiherero bidashoboka. Birashoboka, ariko nanone, kubona ubwiherero wabanje gukora imibare, nabyo byakwica ubuzima.

Nanone kandi, ndemera ko Umujyi wa Kigali watangiye wubakwa ku buryo budapangiye neza, ku buryo ibyanya rusange byakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo rusange ishobora kutaboneka hose.

Icyakorwa ni ugusaba ko muri kwa kuvugurura, nyir’inzu agomba gushyiraho ahantu hagaragara hari ubwiherero, kandi rusange bufite umuntu ubwitaho ku bw’inyungu z’Abakiriya, n’ubwo bakwishyura, kugira ngo umuntu atagomba kujya gusabiriza. Cyangwa se, nk’uko twavugaga, nka hariya natanze urugero kwa Rwahama, ayo mazu yose ari ku murongo akumvikana inguni bareba hagashyirwa ubwiherero.

Icyo nashoboye kubona mu makaritsiye amwe n’amwe, nuko usanga hari inyubako nyinshi zisangiye ubwiherero. Mu yandi magambo, buri kibanza (numero y’ikibanza)cyubatsemo inzu kidafite ubwiherero bwihariye. Haramutse hari gahunda yo gusaranganya nabyo ubwo twabimenya.

Ubundi tumenyereye ko abanyamabanki, ni bo basa n’abahakanye burundu guha ubwiherero abakiriya babo, ariko ahasigaye ubwo byarebwa neza. Muri banki, n’iyo waba ugiye kwaka inguzanyo izishyurwa kuri 18 ku ijana, n’ubundi bazagusaba kujya gushaka ubwiherero hanze ugaruke bagufashe kuzuza ibisabwa.

Naho ubundi, kuriya umujyi wa Kigali ujya wagura imbago z’umuhanda, ukwiye no gutekereza ko hari n’ibikorwa remezo by’ubwiherero rusange bikwiye kongerwa mu makaritsiye y’ubucuruzi.

Hari ibindi bintu twagiye tubona umujyi washoboye kongera mu makaritsiye yacu, nk’ubusitani. Ubwiherero nabwo rero, bwashoboka.

Naho ubundi, uwamenya impamvu ingo nyinshi zitita ku bwiherero, yazatubwira. N’ababufite(ndetse no muri amwe mu makaritsiye yo mu mujyi) usanga buri kure mu bikari, kuko abantu bakuze mu myumvire yabo bumva ko ubwiherero ari ahantu hafite isuku igoranye, ku buryo hagomba kujya kure y’aho abantu bari.

Usanga hamwe na hamwe ubwiherero ari utuzu bubatse ntibaturangize neza(finissage), kuko nyine ngo ari ubwiherero. Ahandi naho usanga bavugurura inzu zagize humidity, ubwiherero bwo bukibagirana.

Ubwiherero bwitaweho neza, kuba bwajya no ku muhanda, ntacyo byabangamira, dore ko isuku y’umujyi iri ku isonga. Hari aho twabonye ubu bwiherero buri hafi y’umuhanda, kandi ni byiza cyane.

Ubwiherero rusange kuri rond point nini yo mu mujyi. Kuba buri ku muhanda si ikibazo kuko hari isuku
Ubwiherero rusange kuri rond point nini yo mu mujyi. Kuba buri ku muhanda si ikibazo kuko hari isuku

Ibi byadufasha kuba mu mujyi umuntu atagenda yigengesereye. Hari abantu bazi ko bashobora kugenda bakikinga munsi y’umuhanda igihe bakubwe, cyane cyane abagabo, maze bakaba baratinyutse banduje umujyi mwiza. Nyamara ariko, abagore n’abakobwa bashobora rwose kwifata kunywa mu gihe bagiye ahantu mu mujyi, kugira ngo bataza gukenera ubwiherero bikabatindira kububona maze bakagubwa nabi.

Kutagira ubwihero rusange ni byo bituma usanga hari ahantu handitse ngo ‘birabujijwe kwihagarika aha, uzafatwa azacibwa Frw 5000.”

Aho ngaho, usanga akenshi ari ahantu hari ibibati by’inzu ziri kubakwa, aho abantu bashobora kwikinga ngo bikiranure n’umubiri. Nta kabuza ko aba bantu batakora aya makosa haramutse hari ubwiherero buri hafi aho.

Ndahamya ntashidikanya ko buri munyamujyi abona ko isuku ya Kigali ari nta makemwa. Kwanduza uyu mujyi simpamya ko hari benshi batinyuka kubikora ku bushake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka