Nimureke umubyeyi aruhukire mu mahoro
Bahereye hambere akijya mu bitaro, maze bumvise ngo ararembye, batangira kutwibutsa imihango ikurikizwa, abandi batangira gukora urutonde rw’uzamusimbura.

Yewe na n’ubu, menya barangariye mu gushaka urutonde rw’Abakardinale bujuje ibisabwa, nuko baratangira bakora urutonde rw’icumi ba mbere bashobora kuzabamo Papa uzasimbura nyakwigendera Papa Francis.
Iki si igihe cyo gushaka imyanya, kuko hari inteko itora, kandi simpamya ko itangaza n’urutonde rw’abiyamamaje, kuko byose bibera ahabugenewe, twe tukabwirwa amakuru n’umwotsi Wera mbere y’uko tubwirwa ijambo "Habemus Papam", twabonye Papa.
Mu muco Nyarwanda, iyo umubyeyi yatabarutse, ikihutirwa ni ugushaka peteroli, abaturanyi n’inshuti bakegera umuryango bakawufata mu mugongo.
Ariko noneho mbwira! Mu rwego rw’akazi aho umubyeyi yakoraga, baramutse batangiye bagakora urutonde rw’abazapiganirwa ikizamini cy’akazi yakoraga, mu gihe umuryango uri kurira utaranamenya, utarakira ibibaye, byashimisha umuryango?
Kumva bashaka gusimbuza uwawe nk’aho bakaje kukuyagira byo ni ibibazo bikomeye.
Mwibuke ko n’umushumba wa Kiriziya Gatolika yabyawe akaba ashobora Kuba afite umuryango w’abamwita marume cyangwa tonton, akagira ba nyirasenge, cyangwa se n’andi masano.
Ubwo se kumva mukora urutonde rw’abagomba kumusimbura murumva ari iby’i Rwanda? Ubwo nari mvuze umuryango w’inyama n’amaraso, ariko ubu ntekereza ko n’umuryango wa Kiliziya Gatolika icyo ukeneye ari ubabwira ati "Mpore, mwihangane." Naho ibyo gutora uzamusimbura bizaba mu gihe cyabyo.
Gutanguranwa byo ntacyo bivuze, kuko n’ubundi Papa atorwa mu buryo buziguye. Iyaba yatorwaga ku buryo butaziguye kandi bw’iya kure(online) wenda twakumva ko abantu bashaka gutanga ijwi ryabo inzira zikigendwa system itarafunga cyangwa ngo inanirwe kubera abakristu benshi, none rero si ko bimeze.
Ibyaba byiza ni ukwibuka imirimo ye yamuranze, nko mu Rwanda tukibuka ko Papa Francis ari we wahagaze ku kuri, agasaba imbabazi z’uruhare Kiliziya yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Byatuma umuntu avuga ko u Rwanda rwari rukimukeneye kugira ngo akurire inzira ku murima abatukishije izina rya Kiliziya by’umwihariko, bazwi mu mazina ariko bakiri mu murimo wa Gisaserdoti ko nta mwanya bafite mu kugabura ibintu bitagatifu.
Hari n’ibindi umushumba wa Kiliziya Gatolika yari ategerejweho gutangaho umurongo, harimo nk’imyumvire ku kuringaniza urubyaro muri Kiliziya n’amavuliro yayo n’ibindi.
Ku buryo bwagutse umuntu, cyangwa twivugire umunyarwanda uwo ari we wese, yashimira Kiliziya Gatolika mu gihe cy’ uyu munsi uburyo yakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’uburezi n’ubuvuzi.
N’uwaba adafite ukwemera Gatolika, yakwibuka ko umwana we yakuye uburere bwiza mu ishuri ry’abihaye Imana riri mu mujyi wa Kigali, cyangwa mu ntara, cyangwa se akibuka ubuvuzi yahawe n’ibitaro runaka, cyangwa se inkunga yatewe na Caritas, n’ibindi.
Ni byiza kandi gushimira Kiriziya Gatolika ku ruhare ikomeza kugira mu kunga ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.
Mu bihe bizaza, icyo tuzisabira Kiliziya Gatolika, ni ukwitandukanya n’abantu bareba u Rwanda igitsure uyu munsi, kandi batararurebanye impuhwe cya gihe rwari rubakeneye kubi(badly), mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
No muri iyi minsi bireze, ariko Kiliziya ishobora kubabwira iti "stop"! bakabyumva, bakwanga ikabahana bya kibyeyi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umubyeyi agiye twari tukimukeneye Imwana imwakire mu bayo