Abari mu ruhererekane rwo kongerera agaciro impu n’ibizikomokaho, basanga gukorera hamwe bizatuma banoza ibyo bakora, kuko kuba ba nyamwigendaho byatumaga batunguka kuko hari impu zangirikaga kubera kubura isoko.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, Marie Claire Mukasine yavuze ko insanganyamatsiko y’imurikagurisha mpuzamahanga rya ’Osaka Expo 2025’ rihuza n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 cyo kugira Abanyarwanda bafite imibereho myiza ndetse rikazaba umwanya mwiza wo kugaragariza amahanga aho Igihugu kigana.
Ku wa 17 Mata, inzego zifite aho zihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imikoreshereze y’ ubutaka mu Karere ka Burera, zahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo, bigamije kurebera hamwe ibizibandwaho mu kunonosora igishushanyombonera, kugira ngo bagire amakuru yimbitse ashobora gufasha abaturage n’abashoramari kuzajya bagishyira (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirete, yameje kuri uyu wa 16 Mata 2025, Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo(EICV7), bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) ku nshuro ya karindwi muri 2023/2024, bukaba bwerekana ko abaturage barenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bavuye munsi y’umurongo w’ubukene mu myaka 7 ishize, ni (…)
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga SACCO, buratangaza ko bugiye kubona ubushobozi bw’Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari n’igice, azabafasha gukomeza gufasha abanyamuryango kubona inzu.
Ubuyobozi bukuru bwa BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ) bongereye amahirwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato bafite imishinga bifuza ko yahatana muri gahunda ya ‘Urumuri’.
Mu gihe hari abarya imboga ari uko baziguze, hakaba n’abazirya rimwe na rimwe kubera kunanirwa kuzihingira, Marie Chantal Mukeshimana utuye mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, we azihinga mu mbuga ku buryo azirya uko abyifuza, agasagurira n’amasoko.
Uzabakiriho Gervais utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, avuga ko yahoze mu bukene bukabije, gahunda ya Girinka imugobotse ayibyaza umusaruro kugeza ubwo abaye umuhinzi mworozi w’intangarugero mu karere ka Gicumbi.
Ikigo gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA) kigiye gutangira gukurikiza politiki nshya yo gutanga amasoko mu buryo burambye, nk’uko yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri mu Kwakira 2024.
Uruhare rwa Banki ya Kigali (BK), mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko ubucuruzi bw’abakiriya bayo, rwafashije abaturage kurushaho kwiteza imbere.
Ku myaka 27, Shakila Uwineza yamaze gushinga uruganda rutunganya urusenda acuruza mu Rwanda, anatekereza kuzajya acuruza hanze yarwo. Byatumye ahindura imyumvire ku buryo atagitekereza gukizwa no kujya gutura mu mahanga, ahubwo no kujyanayo ibicuruzwa bye.
Bimaze kumenyerwa ko ibikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ari ngarukamwaka, aho Ingabo z’u Rwanda (RDF) hamwe na Polisi y’Igihugu bafatanya gukora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.
BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ), batangije umushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona inguzanyo igera kuri Miliyoni 30 Frw yishyurwa nta nyungu.
Banki ya Kigali (BK Plc) yatangije ubufatanye n’Ikigo Pan-African Payment and Settlement System (PAPSS), gifite ikoranabuhanga rifasha abakiriya b’iyi banki kohererezanya amafaranga n’abandi bakiriya b’amabanki yo muri Afurika.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yafunguye Ihuriro mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga ryiga ku budahezwa mu by’imari (IFF2025), asabira igishoro ibyiciro byihariye, cyane cyane abagore bafite ubucuruzi buto butanditse, cyane ko ngo ubudaheza mu bijyanye bukirimo imbogamizi.
Minisiteri y’u Rwanda y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET), yatangaje ko u Rwanda rwahagaritse gahunda y’ubutwererane Igihugu gisanzwe gifitanye n’u Bubiligi.
Hari igihe avoka yitwaga ibiryo by’abanyabutare byo kuvuga ko ari zo zibatunze, ko muri rusange nta bindi biryo bafite, ariko kuri ubu ibasha kugurwa n’abifite ndetse n’iyo yoherejwe mu mahanga igurwa Amadorari.
‘Hybrid’, ni ijambo rifite igisobanuro cyagutse kuko rikoreshwa henshi mu nzego zitandukanye, ariko ugenekereje warisobanura nk’ikintu gihuriza hamwe cyangwa gihuriweho n’ibintu bibiri bitandukanye.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye, umaze igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), by’umwihariko mu Mujyi wa Goma nta ngaruka byagize ku bucuruzi bw’u Rwanda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, avuga ko mu ivugurura rishya ry’imisoro itabi riziyongeraho 100% rive ku musoro wa 130% rigere kuri 230% mu gihe inzoga za byeri (beer) uziyongeraho 5% mu rwego rwo kongera imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izamuka n’ishyirwaho ry’imwe mu misoro mishya ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nta ngaruka zikomeye rizagira ku muguzi wa nyuma, kubera ko byakozwe bibanje gutekerezwaho.
Inama y’Abaminisitiri yemeje amategeko n’amateka mashya ajyanye n’imisoro, aho ibikoresho by’ikoranabuhanga bigiye kujya byishyura umusoro ku nyongeragaciro (VAT).
Abacururizaga mu nkengero z’inkambi y’impunzi ya Mahama, ndetse n’impunzi zakoreraga ubucuruzi imbere mu nkambi barashimira ubuyobozi bwabubakiye inzu y’ubucuruzi, yatumye ibicuruzwa byabo birushaho kugira ubuziranenge ndetse n’umutekano, batandukana n’igihombo bahuraga na cyo.
Urubyiruko 33 rugizwe n’abasore n’inkumi bahawe Miliyoni 170 z’Amafaranga y’u Rwanda, azabafasha kwagura imishinga yabo yiganjemo iy’ubuhinzi n’ubworozi, nyuma yo guhabwa amahugurwa y’igihe kirenga umwaka mu mahanga.
Ikigega cy’Ingwate (BDF), kivuga ko hari Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 30Frw yahawe imirenge SACCO, kugira ngo abakiriya bayo hirya no hino mu Gihugu bafite imishinga mito n’iciriritse babone igishoro cyabateza imbere.
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abajyanama b’ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo kureba uburyo na bo baba abanyamuryango ba Muganga SACCO.
Bamwe mu baturiye ahari gukorwa Umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho mu Karere ka Burera, batigeze babarurirwa imitungo yabo, bakomeje gusaba ko imitungo yabo igizwe n’amasambu ndetse n’inzu, byabarirwa agaciro bakabona uko bahava bakimukira ahandi.
Umuhanda ni kimwe mu bikorwa remezo bihenze kandi biba bifatiye runini abawukoresha kuko uhindura ubuzima bwaho ugeze, binyuze mu korohereza abaturage mu bikorwa bitandukanye birimo kugenderana no guhahirana.