Rulindo: BNR yigishije abagore 16,751 gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe telefone

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yasoje igikorwa cyo gukangurira abagore kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa, hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari muri gahunda yiswe ‘Gendana Konti’.

BNR yigishije abagore 16,751 gukoresha serivisi z'imari hifashishijwe telefone muri Rulindo
BNR yigishije abagore 16,751 gukoresha serivisi z’imari hifashishijwe telefone muri Rulindo

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 31 Ukwakira 2025 mu Karere ka Rulindo, cyitabirwa na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta.

Guverineri Soraya yashimye intambwe yatewe n’ubwitabire bwagaragaye muri aka karere mu gukoresha serivisi y’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, kuko ariko ka mbere mu turere tw’intara y’Amajyaruguru kuko ariho hatangirijwe iyi gahunda.

Agira ati “Dutangiza iki gikorwa umuhigo wari ukwinjiza abagore 7,500. Muri aka karere abigishijwe bageze ku 16,751, abinjijwe bushya muri MoMo n’abakanguriwe konti zasinziriye ni 4,416 ni ikintu cyiza kandi cyo kwishimira”.

Hakuziyaremye avuga ko iki gikorwa cyo gushishikariza abagore gukoresha serivisi z’imari bakoresheje telefone kimaze imyaka ibiri gitangiye.

Ubwinshi bw’ikoreshwa rya telefone ngendanwa mu Rwanda bwazamutse, buva kuri 35% mu 2010 kugeza kuri 87% mu 2024.

Ati “Mu Rwanda 72% gusa by’abagore ni bo bakoresha serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa ugereranyije na 81% by’abagabo, 28% bangana n’abagore Miliyoni 1.16 ntibakoresha serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa kubera impamvu zitandukanye, iri ku isonga ikaba ari ubumenyi buke mu by’imari. Mu Karere ka Rulindo, 8% by’abakuze ntibagerwaho na serivisi z’imari na mba”.

Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye

Yungamo ati “Turavuga nka Banki Nkuru y’u Rwanda tuti twaziba iki cyuho cy’abantu badakoresha telefoni muri serivisi z’imari kandi zarageze hose, nibwo twatangiye gukorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, ndetse na Minisiteri y’bUuringanire n’Iterambere ry’Umuryango, twiyemeza gutangiza iki gikorwa mu turere twa Nyaruguru na Nyamasheke, kuko aritwo twari dufite umubare munini w’abantu badakoresha serivisi z’imari bifashishije telefone”.

Hakuziyaremye avuga ko BNR ifite gahunda yo kugeza iyi serivisi mu turere twose tw’Igihugu, bakamenya impamvu batitabira gukoresha telefone ngendanwa muri serivisi z’imari, ndetse bakamenya n’imbogamizi bafite kugira ngo babafashe kuzikemura.

Akomeza avuga ko kugira ngo abitabiriye iki gikorwa batazabihagarika nyuma y’uko ubu bukangurambaga bwasojwe, Akarere ka Rulindo kazakomeza kwita ku batangiye iyi gahunda ndetse bagakomeza no gushishikariza abandi kwitabira gukoresha telefone muri serivisi y’imari, binyuze muri gahunda ya ‘Byikorere’.

Rugerinyange Theoneste, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimye iyi gahunda ya BNR, kuko yafashije abagore gutinyuka bagakoresha telefoni zabo muri serivisi y’imari.

Yabwiye abagore bitabiriye iyi gahunda ko bazakomeza kubaba hafi, kugira ngo na bo bashishikarize abandi batarayitabira kugura za telefone bagatangira gukoresha ikoranabuhanga.

Mu gusoza iki gikorwa hanahembwe abagore babiri bahize abandi mu tugari, aribo Akimanizanye Françoise na Umutesi Marie Christine, bahabwa 100,000Frw yashyizwe kuri Konti zabo za Mokash.

Abagore bazakomeza guhugurwa muri iri koranabuhanga
Abagore bazakomeza guhugurwa muri iri koranabuhanga

Umutesi yavuze ko yishimiye ibihembo yahawe ndetse ko azakomeza guhugura abandi bataritabira iki gikorwa.

Ati “Nabanje guhugurwa na Banki Nkuru y’Igihugu nanjye mpugura abagore basaga 1300 mu gihe cy’ukwezi kumwe, nkaba nsanga ari igikorwa cyiza rwose, ishimwe nari ndikwiriye”.

Umutesi avuga ko azakomeza gushishikariza abagore kwitabira gukoresha telefone muri serivisi z’imari, abagaragariza ko kugendana amafaranga mu ntoki nta mutekano biba bifite, ko bakwitabira serivisi za MoMo.

Intego ya Gendana Konti ni ukuziba icyuho cy’abagore 28% badakoreshaga telefoni ngendanwa mu kwishyurana, no kuzamura imibereho myiza no kwihaza mu by’imari. Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka 4 kuko watangiye mu 2022 ukazageza mu 2026.

Uyu mushinga ukorera mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Ngoma, Rulindo, Ngororero, Gakenke na Nyabihu, ukaba umaze guhugura abagore 122,128 naho abinjiye muri iyi gahunda ni 32,541.

Abayobozi bagiranye ibiganiro n'abitabiriye iki gikorwa
Abayobozi bagiranye ibiganiro n’abitabiriye iki gikorwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka