Abarenga 80% mu bishyuriwe na BK Foundation babonye akazi nyuma yo kurangiza amasomo y’imyuga
Abarenga 80% by’urubyiruko rwishyuriwe na BK Foundation binyuze mu mushinga Igire bamaze kubona akazi nyuma yo kurangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, ibintu bavuga ko ari inzozi zabaye impamo nyuma yo gucikiriza amashuri.
Umuhango wo gusoza amasomo wabereye kuri ERM Hope TVET School i Kabuga ku itariki ya 19 Nzeri 2025, aho abasore n’inkumi 40 bari bamaze amezi biga imyuga itandukanye irimo ubudozi, mekanike, gusudira, kwita ku bwiza n’ubwubatsi bahawe impamyabumenyi.
Aba banyeshuri bahawe kandi ibikoresho bijyanye n’imyuga bize, bizabafasha gutangira kwihangira imirimo no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye mu ishuri.
Teta Gatari Honorine, wacikirije amashuri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yagize ati:“Nta cyizere cy’ejo hazaza nari ngifite ubwo navaga mu ishuri. Ariko uyu munsi mfite ibyo njyana ku isoko ry’umurimo, kandi mfite icyizere ko nshobora kwiteza imbere.”
Ahishakiye Pacifique, wize mekanike, nawe yongeyeho ati “Nize ibintu bikenewe ku isoko. Ngiye kubibyaza umusaruro, nkore kandi nizigamire kugira ngo ngire ubuzima bwiza.”
Mukanyirabajyinama Jacqueline, umubyeyi w’umwe mu barangije, nawe yagize ati:
“Umwana wanjye yari yarirukanwe kubera kubura ubushobozi. Ariko ubwo BK Foundation yamwishyuriye, byanzaniye ibyishimo n’amahoro. Imana ibahe umugisha.”
Noel Uwayo, Community Impact Officer muri BK Foundation, yavuze ko imyuga ari amasomo yigwa igihe gito ariko akagira umumaro uhoraho.
Yagize ati “Batanze n’ubuhamya ko 80% bamaze kubona akazi kuko imyuga ari ko bigenda. Iyo wize imyuga kubona no guhanga akazi biroroha, kandi biri no muri gahunda za Leta ko nibura 60% by’urubyiruko bazajya baba bazi imyuga.”
Yakomeje asaba abanyeshuri gukoresha neza ayo mahirwe, aho yagize ati “Mujye mushyira hamwe mu makoperative, kandi mwige kwizigamira. Mu myuga amafaranga araboneka ariko azabagirira umumaro ari uko muyacunze neza.”
Ubutumwa bw’abafatanyabikorwa
Nadine Mujawamariya, umuyobozi wungirije wa FXB Rwanda, yavuze ko ubu bufatanye ari ingenzi kuko bugamije guha abana icyizere cy’ejo hazaza.
Yagize ati “Ibikoresho mwahawe ni byo biguhindura uwo uri we. Ntimuzabipfushe ubusa kuko si buri wese uhabwa amahirwe nk’aya.”
Ingengo y’imari ya BK Foundation ingana 60%, ikoreshwa mu bikorwa by’uburezi, igafasha abanyeshuri biga uburezi rusange n’abataragize amahirwe yo gukomeza, bafashwa kwiga imyuga mu gihe cy’amezi atandatu. Buri mwaka hishyurirwa abarenga 200.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
| 
 |