Leta mu ngamba zo kugabanya igiciro cy’amashanyarazi ku bikorera

Abashora imari mu Rwanda bamaze igihe bavuga ko igiciro gihanitse cy’amashanyarazi gikoma mu nkokora kwaguka kw’inganda kandi kikanagabanya ubushobozi bwazo bwo guhangana ku isoko ry’umurimo no mu karere.

Nyuma y’uko Abikorera bakomeje gusaba no kugaragaza iki kibazo Leta yabasezeranyije gufata ingamba zikomeye. Ibiganiro byahuje inzego zitandukanye zirebwa n’iki kibazo byatanze igisubizo kiganisha mu nzira yo kuvugurura uburyo bw’imisoro ku mashanyarazi mu gihugu.

Ikibazo nyamukuru kiri mu buryo bw’ibyiciro by’imisoro y’amashanyarazi mu Rwanda. Kuva mu ntangiriro za 2024, inganda ntoya zikoresha amashanyarazi ari munsi ya kWh 220,000 ku mwaka zishyuraga amafaranga y’u Rwanda 134 kuri kWh.

Inganda ziciriritse zikoresha hagati ya kWh 220,000 na kWh 660,000 ku mwaka zishyuraga amafaranga 103 kuri kWh, mu gihe inganda nini zikoresha hejuru ya kWh 660,000 ku mwaka arizo zahawe igiciro cyiza cya Rwf 94 kuri kWh.

Nubwo hariho iryo gabanuka rishingiye ku bwinshi bw’amashanyarazi akoreshwa, abatunganya ibicuruzwa byo mu nganda bahora bagaragaza ko ayo mafaranga ari menshi.

Impungenge zabo zemejwe n’Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu mwaka ushize, ubwo yakoze isesengura ry’igereranya mu karere. Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje itandukaniro rikomeye kandi riteye impungenge, byerekana ko inganda z’u Rwanda ziri mu gihombo gikomeye mu guhangana n’izo mu bihugu by’abaturanyi.

Muri Uganda, inganda nini zungukira mu buryo bwo kugena ibiciro bishingiye ku masaha (time-of-use), aho zishyura amafaranga ari hasi ya Rwf 68 kuri kWh mu masaha abantu benshi batari gukoresha amashanyarazi menshi (nka n’ijoro cyangwa mu gitondo cya kare), bityo igiciro kikagabanuka, nubwo mu masaha y’igihe abantu cyangwa inganda bakoresha amashanyarazi menshi cyane icyarimwe igiciro kigera kuri Rwf 206.

Muri Kenya naho, inganda nini zishyura hafi Rwf 87 kuri kWh mu masaha abantu benshi batari gukoresha amashanyarazi menshi, na Rwf 131 mu masaha y’igihe abantu cyangwa inganda bakoresha amashanyarazi menshi cyane icyarimwe. Inganda ntoya n’iziciriritse ho muri Kenya zo zashyiriweho igiciro kinini kuko bishobora kugera kuri Rwf 183 kuri kWh mu masaha abantu cyangwa inganda bakoresha amashanyarazi menshi cyane icyarimwe.

Iri tandukaniro ry’ibiciro mu karere, bituma usanga mu Rwanda ibiciro biri hejuru cyane bitewe n’ibiciro byashyizweho n’ibyo bihugu mu masaha y’igihe abantu cyangwa inganda bakoresha amashanyarazi menshi cyane icyarimwe.

Ibi biciro biri hejuru mu Rwanda bituma inganda z’imbere mu gihugu zitoroherwa gushyiraho ibiciro by’ibicuruzwa bishobora guhatana ku isoko mpuzamahanga kandi bigatuma inyungu zabo zigabanuka, bikanabangamira abashaka gushora imari mu nganda no kwagura ibikorwa kubabikora.

Ikigo cy’Igihugu Iterambere (RDB), ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), bagiranye ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi z’abikorera. Ibyo biganiro, byari bigamije gushaka igisubizo ku bibazo biri mu nganda ndetse byerekanye ubushake bukomeye bwa Leta bwo gukemura iki kibazo.

Iyi gahunda yo gusuzuma ibiciro by’amashanyarazi igaragaza impinduka zikomeye ugereranyije n’icyemezo giheruka cyafashwe mu 2020, ubwo RURA yazamuraga ibiciro ku kigero cy’impuzandengo ya 2.5% kugira ngo izo nganda zikoresha amashanyarazi zibashe kuva mu igihombo cyatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ubu, abafatanyabikorwa b’ingenzi bafite icyizere ko iri suzuma rizatanga igiciro gishya, gihiganwa mu karere kandi kitabagusha mu gihombo.

Impinduka zitezwe harimo gushyiraho uburyo bwo kugena ibiciro bishingiye ku masaha nk’uko bimeze muri Uganda na Kenya, kugabanya ibiciro ku bakoresha amashanyarazi menshi, cyangwa gushyiraho igiciro gishya cyihariye cy’inganda bikazafasha mu mu kuzamura urwego rw’ishoramari rw’inganda mu gihugu.

Ubu abakora ubucuruzi bategereje itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwaremezo, rizatangazwa mu gihe cya vuba, rizamenyekanisha uburyo bushya bwo kugabanya ibiciro by’amashanyarazi, icyemezo gishobora guhindura ishusho y’inganda mu Rwanda no guha abikorera kugera ku rwego rumwe rwo guhatana n’abandi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka