Inganda 125 za kawa mu Rwanda zikorana na Banki ya Kigali
Abafite inganda za kawa mu Rwanda bagera kuri 50 bahuriye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wa tariki 24 Ukwakira 2025, baganira n’abayobozi ba Banki ya Kigali (BK) uburyo bwo gukomeza kwagura imikoranire, no kurebera hamwe ibibazo bihari ngo bishakirwe ibisubizo.
Ni igikorwa cyaranzwe no gusangira icyo kunywa no kurya cyiswe (Coffee Exporters Cocktail), haba n’umwanya w’ibiganiro ku bafite inganda za Kawa hamwe n’ubuyobozi bwa Banki ya Kigali.
Mubera Celestin afite uruganda ‘Dukunde Kawa Musasa’, yatangaje ko BK ari umufatanyabikorwa mwiza, kuko yabafashije kubona inguzanyo bagura ibikorwa byabo bigera ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Banki ya Kigali igira umwihariko udasanzwe wo gutanga inguzanyo ku gihe, ikindi ni ugusuzuma ibijyanye n’inguzanyo, nabyo ntabwo bitinda kuko iyo wujuje ibisabwa mu gihe gito cy’icyumweru kimwe usanga inguzanyo yabonetse”.
Kuba BK ibafasha kubona inguzanyo ku gihe usanga ari amahirwe kuri bo, azabafasha kongera ubwiza bw’ikawa haba ku bayinywa no kuyihinga no kuyitunganya ndetse ikaba nziza ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Kuvuga imyato BK si ukubeshya nkajye nihereyeho bampaye inguzanyo ya Miliyoni 400 nzishyura ku nyungu ya 12% kandi ubu rwose narangije kuyishyura nta kibazo mfitanye na Banki ya Kigali, ndateganya no gusaba andi mafaranga nkakomeza gukora kuko ubu dusa nk’abakorera ku irushanwa ryo kugira umusaruro mwiza wa Kawa kuko inganda zimaze kwiyongera”.
Undi muhinzi wa kawa na we uvuga ko Banki ya Kigali ari umufatanyabikorwa mwiza ni Baragahorana Oreste, uvuga uburyo gukorana na Banki ya Kigali byamuteje imbere akagura ubuhinzi bwa kawa ye ndetse ubu ikaba iri ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Uburyo bwo kubonamo inguzanyo ntabwo bukomeye ku muhinzi wa kawa wujuje ibisabwa kuko n’icyuweru ntikigeramo bahita baguha amafaranga, ugakora ubuhinzi bwawe”.
Ikindi ashima Banki ya Kigali n’uburyo ikurikirana uwo yahaye inguzanyo ikamugira inama z’uburyo akomeza gushyira mu bikorwa umushinga we kugira ngo adahomba.
Alex Bizimana, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Banki ya Kigali, yavuze ko bagitangira guteza imbere ubuhinzi bwa kawa byasaga n’ibigoye ariko nyuma yo kwegera abahinzi bakareba uburyo bafatanya basanze bishoboka ko bateza imbere ubuhinzi bwa kawa.
Ati “Muri kino gihembwe cy’ihinga gishize twatanze Miliyari 36 kandi turateganya no kubaha amafaranga yose akenewe mu buhinzi bwa kawa”.
Bizimana avuga ko ibyo bafasha abahinzi ba kawa atari ukubaha inguzanyo gusa, ahubwo banabigisha uburyo bamenya guhinga kawa nziza no kumenya kuyitaho kugira ngo ibe ifite ubuziranenge.
Ku kijyanye n’inguzanyo zitinda usanga biterwa n’igihe umuhinzi yayisabiye cyangwa hari ibyo asabwa bikaba bitaruzuzwa neza uko bikwiriye ariko ubu Banki ya Kigali yabemereye kurushaho kubegera kugira ngo bakorere ku gihe.
Ati “Ibindi nukubabwira bakatwegera hakiri kare kugira ngo tubahe amafaranga batangire igihe cyabo cy’ihinga hakiri kare kuko amafaranga yo arahari kandi twiteguye kuyatanga”.
Bizimana avuga ko mu gutanga inguzanyo bareba agaciro ka kawa ifite, uburyo izunguka bakareba nibatanga inguzanyo ko umuhinzi azabasha kubyishyura bakumvikana n’inyungu azatanga ijyanye n’inguzanyo yahawe.
Yavuze ko iyi Banki yiteguye gukorana n’abahinzi ba kawa, kandi ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa byabo byose.
Yavuze ko ikibazo kijyanye no gutinda kubona inguzanyo abahinzi bakwiriye kujya basabira amafaranga ku gihe, kugira ngo bayahabwe igihe cy’ihinga kitararangira.
Ati “Ubu nababwira ko tugiye gukora cyane muri iki gihe cy’impera z’umwaka, kugira ngo tubahe amafaranga ndetse tunakomeze gufatanya muri byose kugira ngo kawa yacu itere imbere”.
Dr Karusisi yabwiye abahinzi ba kawa ko ikijyanye n’inyungu ku nguzanyo bagaragaje ko iri hejuru cyane, bazabisuzuma kugira ngo boroherwe no kujya bishyura inguzanyo bahawe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|