Abasaga ibihumbi 700 bagezweho n’ibikorwa by’Umuryango ‘Plan International Rwanda’

Umuryango Plan International Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, wamuritse ibikorwa wagezeho mu myaka itanu ishize, ndetse n’ibyo uteganya mu myaka itanu iri imbere (2026-2030), uvuga ko abagera ku bihumbi 770 bagezweho n’ibikorwa byawo.

Minisitiri Uwimana Consolée na Emilie Fernandes
Minisitiri Uwimana Consolée na Emilie Fernandes

Umuhango wo kumurika ibi bikorwa witabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, Umuyobozi wa Plan International mu Rwanda, Emilie Fernandes n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Fernandes yatangaje ko kuva umuryango Plan International Rwanda watangira gukorera mu Rwanda muri 2007, ibikorwa byawo byibanda ku burenganzira bw’abana, uburinganire n’ubwuzuzanye no kongerera ubushobozi urubyiruko cyane cyane abakobwa.

Ati “Mu myaka itanu ishize (2020 –2025), ibikorwa bya Plan International Rwanda byageze ku bantu basaga ibihumbi 770 harimo abakobwa n’abagore bakiri bato ibihumbi 467. Benshi muri bo ubuhamya bwabo bugaragaza ko hari icyo byahinduye mu buzima bwabo nk’uko babyivugiye”.

Mu byo uyu muryango wa Plan International Rwanda uteganya mu myaka itanu iri imbere (2026-2030), harimo guteza imbere urubyiruko cyane cyane hibandwa ku kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kubafasha kugira ejo heza hazaza habo.

Ati “Intego yacu ni ugufasha abagera kuri Miliyoni 1.2 bitabira gahunda zacu binyuze mu bafatanyabikorwa bacu, harimo abakobwa 750,000 n’abahungu 450,000”.

Minisitiri Uwimana Consolée na Emilie Fernandes
Minisitiri Uwimana Consolée na Emilie Fernandes

Ibyo bazibandaho ni ugufasha abantu kugira ubushobozi no kubongerera ubumenyi, bibafasha kubona akazi mu buryo burambye.

Hari gahunda yo gufasha urubyiruko kwinjira mu kazi k’imirimo ibyara inyungu, ndetse rugashyira hamwe imbaraga mu guhangana n’ibibazo ruhura na byo.

Hari na gahunda izibanda ku kurinda abana n’urubyiruko ihohoterwa, kandi ikarushaho gukomeza guteza imbere ingo mbonezamikurire z’abana bato (ECD), kimwe no guteza imbere uburyo bwo kurengera abana binyuze mu miryango.

Muri rusange umuryango Plan International Rwanda uzanibanda ku buringanire n’ubwuzuzanye, kongerera ubushobozi abana b’abakobwa n’urubyiruko kugira ngo bajye mu nzego z’ubuyobozi, kurwanya ingaruka z’imhindagurikire y’ikirere hifashishijwe ikoranabuhanga, ubuvugizi n’ubushobozi bwo guhindura ibintu (Advocacy & Influencing) ndetse n’ubufatanye n’inzego zitandukanye.

Ubuhamya bwatanzwe n’abafashijwe na Plan International Rwanda, bugaragaza ko ibikorwa byabo byagize ingaruka nziza kuri bo no ku miryango yabo.

Yassin ni umukobwa w’imyaka 22 wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka, avuga ko uyu muryango wamufashije akiga gusudira. Uyu mukobwa avuga ko n’igishoro cy’amafaranga yatangije uyu mwuga yayahawe n’umuryango Plan Internation Rwanda.

Ati “Natangije ibihumbi 600Frw, mu mezi abiri nungutse ibihumbi 250Frw. Byose nabigezeho kubera umushinga Dream Rwanda ku bufatanye na Plan International Rwanda, bimfasha guhindura ubuzima bwanjye n’ubw’umuryango wanjye kuko ubu mbasha kwita kuri musaza wanjye muto”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimye ibikorwa uyu muryango ukora kuko biteza imbere abaturage.

Yavuze ko gahunda yabo yo kwibanda ku baturage batishoboye kandi hanimakazwa ihame ry’uburinganire n’iterambere, ari ukunganira Leta mu bikorwa byayo bijyanye na Gahunda yIgihugu yo kwihutisha Iterambere, NST2.

Ati “Kuba mwita no ku mikurire y’abana bato, muteza imbere ingo mbonezamikurire (ECD), bigaragaza uruhare mugira nk’abafatanyabikorwa beza b’u Rwanda, ku bikorwa byiza bikorerwa Abanyarwanda”.

Gahunda z’Umuryango Plan International Rwanda zishyirwa mu bikorwa hibandwa ku baturage bo mu nzego z’ibanze, binyuze mu bafatanyabikorwa b’aho bakorera. Ubu, bakorana n’abafatanyabikorwa 8, barimo African Evangelistic Enterprise (AEE), Rwanda Dream Village Organization, Imbaraga, Caritas Rwanda, Bamporeze, Association des Guides du Rwanda (AGR), Health Development Initiative (HDI) na Learn Work Develop (LWD).

Minisitiri Uwimana Consolée
Minisitiri Uwimana Consolée
Abasaga ibihumbi 700 bagezweho n'ibikorwa by'Umuryango ‘Plan International Rwanda'
Abasaga ibihumbi 700 bagezweho n’ibikorwa by’Umuryango ‘Plan International Rwanda’

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka