Ikipe ya Miami Heat yegukanye igikombe cya shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), nyuma yo gutsinda San Antonio Spurs amanota 95-88 ku mukino wa nyuma wabaye saa cyenda z’ijoro ku wa gatanu tariki 21/06/2013.
APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Soudan yamaze kuba iya mbere mu itsinda rya mbere nyuma yo kunganya na El Merreikh igitego 1-1 mu mukino wabaye ku wa gatanu tariki ya 21/6/2013.
APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Soudan yamaze kuba iya mbere mu itsinda rya mbere nyuma yo kunganya na El Merreikh igitego 1-1 mu mukino wabaye ku wa gatanu tariki ya 21/6/2013.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 19, yatsinzwe amaseti 3-0 n’ikipe yitwa Bahcaleivler yo muri Turukiya, aho ikomeje gukorera imyitozo yitegura kwerekeza mu gikombe cy’isi muri Mexique.
Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, ikipe y’igihugu ya Espagne yanyagiye ikipe y’igihugu ya Tahiti ibitego 10-0 mu mikino y’igikombe mpuzamigabane (FIFA Confederations Cup) kirimo kubera muri Brazil.
Ikipe ya Rayon Sport ihagarariye u Rwanda mu irushanwa CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Sudani y’Epfo, yabonye inota rimwe mu mukino wayo wa mbere yakinnye na Electric Sports yo muri Chad ku wa kane tariki 20/06/2013.
Umunyarwanda Rudahunga Emmanuel ni we wabaye uwa mbere mu gace ka mbere k’isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo ryatangiye ku wa gatatu tariki 19/06/2013.
Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, yagaye cyane ibihugu byakuye amakipe yabyo mu irushanwa ry’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ cy’uyu mwaka, avuga ko babangamiye cyane imigendekere myiza y’irushanwa.
Ikipe ya Musanze FC, mu rwego rwo kwiyubaka yitegura shampiyona itaha, yamaze kugura abakinnyi batatu bashya, ndetse ngo ikaba iri hafi no kongeramo abandi batatu kuko ibiganiro iyo kipe irimo kugirana nabo bigeze kure.
APR FC, imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda muri ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka, yatsinze Elman yo muri Somalia igitego 1-0 mu mukino wayo wa mbere wabereye mu mujyi wa Kadugl mu ntara ya Darfur muri Soudan kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2013.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 19, ikomeje kwitwara neza mu mikino ya gicuti ikinira muri Turukiya, aho irimo kwitegura kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Mexique kuva tariki 28/06/2013.
Abana bo mu mashuri yisumbuye batangiye gutegurirwa imikino jeux olympiques kugirango nibakura bazabashe guhagararira igihugu bariteguye neza.
Ikipe ya Yanga Africans FC yo mu gihugu cya Tanzaniya yasubije igikombe cya CECAFA cyitiriwe Prezida Kagame yegukanye mu mwaka wa 2011 nyuma yo kwanga kwitabira iri rushanwa kubera impungenge z’umutekano w’i Darfur aho irushanwa ribera.
Ubukangurambaga bunyuze ku bagore mu kurwanya indwara zitandukanye zirimo n’igituntu ngo bushobora kugira akamaro kanini kuko icyo umugore yashizemo imbaraga gishoboka.
Ikipe ya APR FC iherereye mu itsinda rya mbere (A), mu gikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ izatangira irushanwa ikina na Elman yo muri Somalia ku wa gatatu tariki 19/06/2013. Muri iryo tsinda kandi harimo El Merreikh yo muru Soudani na Vital’o yo mu Burundi.
Kapiteni wa Rayon Sport Hategekimana Aphrodis ‘Kanombe’ na myugariro wayo Usengimana Faustin ntabwo bajyanye n’abandi bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bagiye guhatanira igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ kizabera muri Soudani kuva tariki 18/6/2013, kugeza tariki 02/07/2013.
Ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (Tour de la RDC), kuva tariki 18-29/06/2013. Iri siganwa u Rwanda rugiye kwitabira bwa mbere, naryo ni ku nshuro ya mbere rigiye kuba.
Amakosa y’abakinnyi b’inyuma n’umunyezamu b’u Rwanda yatumye Algeria ivana intsinzi y’igitego 1-0 i Kigali, mu mukino wo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, wabereye kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 16/06/2013.
Nyuma y’uko ikipe ya Police FC ije ku mwanya wa kabiri wa Shampiyona ya 2012-2013 yabonye umutoza mushya n’ubuyobozi bushya.
Uwizeyimana Boneventure na Girubuntu Jeanne D’Arc nibo begukanye umwanya wa mbere mu bagabo no mu bagore mu isiganwa ry’amagare ryo kwibuka abazize Jenoside, ryabereye mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatandatu tariki 15/06/2013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Nshimiyimana Eric, aratangaza ko kuba azaba adafite Haruna Niyonzima mu mukino uzahuza u Rwanda na Algeria ku cyumweru tariki 16/06/2013, ngo nta cyuho kizagaragara mu Mavubi.
Mu irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi n’abakinnyi b’umukino w’amagere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rizaba ku wa gatandatu tariki 15/06/2013, abakinnyi 42 bakomoka mu makipe 7 nibo bamaze kwemeza ko bazaryitabira.
Ikipe ya Rayon Sport, bitunguranye, izitabira imikino ya CECAFA Kagame Cup igomba kubera muri Sudani mu cyumweru gitaha, nyuma y’ubutumire yahawe n’Ubuyobozi bwa CECAFA.
Mu rwego rwo kubaka ikipe ya Rayon Sport, umutoza wayo Didier Gomez Da Rosa, afite gahunda yo gusezerera abakinnyi batandatu batagaragaje umusaruro mwiza muri shampiyona, akagura abandi 10 bazatuma ikipe ikomera kurushaho.
Ikipe z’u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu bagabo no mu bagore batarengeje imyaka 23, zaviriyemo ku ikubitiro mu gikombe cy’isi, cyegukanywe na Pologne mu bagabo n’Ubudage mu bagore tariki 09/06/2013.
Umunya-Espagne Rafael Nadal yatsinze David Ferrer ku mukino wa nyuma wa Tennis muri French Open bakunze kwitwa ‘Roland Garos’ ku cyumweru tariki 09/06/2013, ahita yandika amateka yo kwegukana iryo rushanwa inshuro nyinshi kurusha abandi.
Nyuma y’iminsi 15 Rayon Sport yegukanye igikombe cya shampiyona, yanegukanye n’igikombe cyo kwibuka abari abakunzi b’umupira w’amaguru bazije Jenoside, itsinze La Jeunesse penaliti 3-1 tariki 08/06/2013.
Urunani Basketball Club yo mu Burundi mu rwego rw’abagabo, na Ubumwe Basketball Club yo mu Rwanda mu bagore, nizo zegukanye ibikombe mu irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba Baskeball bazize Jenoside yakorwe Abatutsi, ryasojwe tariki 09/06/2013 kuri stade ntoya i Remera.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yakuye inota rimwe imbere ya Mali mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, wabereye i Bamako ku cyumweru tariki 09/06/2013.
Amakipe 12 harimo umunani y’abagabo n’ane y’abagore niyo yitabira irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi b’umukino wa Handball bazize Jenoside yakorerwe Abatutsi, ritangira kuri icyi cyumweru tariki 09/06/2013.