Minisiteri y’imikino n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bahaye Nshimiyimana Eric gutoza ikipe y’igihugu Amavubi akazungirizwa na Kayiranga Baptiste, nyuma yo gusezerera Umunya-Serbia Milutin Sredojevic ‘Micho’ kubera umusaruro muke.
Mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro yabaye ku wa gatatu tariki 17/04/2013, ikipe ya AS Kigali na Bugesera FC ziyongereye amahirwe yo kuzajya muri ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino yayo ibanza.
Umunya-Serbia, Milutin Sredojevic ‘Micho’, watozaga ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yasezerewe kuri ako kazi nyuma yo kugaragaza umusaruro muke mu marushanwa atandukanye ikipe y’igihugu yagiye yitabira kuva yahabwa akazi.
APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka, yabonye intsinzi y’ibitego 2-1 imbere y’Isonga FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe Mukura Victory Sport , iwayo kuri Stade Kamena i Huye, nayo yahatsindiye AS Muhanga igitego 1-0.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko burimo kwitegura kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Ubwo imikino y’igikombe cy’Amahoro izaba igeze muri ¼ cy’irangiza kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013, umwe mu mikino ikomeye uzahuza Mukura Victory Sport izakina na As Muhanga kuri Stade Kamena i Huye.
Manchester City yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma muri ‘FA Cup’ nyuma yo gusezerera Chelsea iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye kuri Stade Wembley i London ku cyumweru tariki 14/04/2013.
Muri tombola y’uko amakipe azahura muri ½ cy’irangiza muri UEFA Champions League yabaye tariki 12/04/2013, ikipe ya FC Barcelone yatomboranye na Bayern Munich naho Real Madrid itomborana na Borussia Dortmund.
Amazina y’abashaka imyanya y’ubuyobozi muri Komite y’igihugu y’imikino Olmpique (CNO) yashyizwe ahagaragara tariki 12/04/2013 ndetse banatangira kwiyamamaza hirya no hino mu bazabatora tariki 20/04/203.
U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rwashyizwe ahagaragara na FIFA ku wa gatatu tariki 10/04/2013.
Ikipe ya APR Volleybal Club y’abagore yatahukanye umwanya wa gatandatu mu mikino y’igikombe cya Afurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yasojwe ku wa Gatanu tariki 12/4/2013 i Antananarivo muri Madagascar.
APR Volleyball Club y’abagore yatsinze Ndejje University yo muri Uganda mu mukino wo guhatanira umwanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani, mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo irimo kubera muri Madagascar.
FC Barcelone na Bayern Munich, tariki 10/4/2013, zabonye itike yo kuzakina ½ cy’irangiza mu mikino uhuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League).
Ikipe ya Basketball y’intore ziri ku rugerero mu karere ka Ngoma zatsindiye amafaranga ibihumbi 800 mu marushanwa ku miyoborere myiza no kurwanya malariya yateguwe n’akarere ka Ngoma.
Amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda arimo gutegura uko azibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abakunzi b’imikino bazize Jenoside, ibyo bikorwa byo kwibuka bikaba biteganyijwe muri Gicurasi na Kamena uyu mwaka.
Ikipe ya APR Volleyball Club iri mu mikino y’igikombe cya Afurika gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo irimo kubera i Antananarivo muri Madagascar yasezerewe muri ¼ cy’irangiza itsinzwe amaseti 3-0 na Al Ahl yo mu Misiri mu mukino wabaye ku wa mbere tariki 08/04/2013.
Umutoza w’ikipe ya Manchester City, Roberto Manchini, yanejejwe cyane no gutsinda mukeba Manchester United ibitego 2-1 ku wa mbere tariki 08/04/2013, ariko avuga ko azatwara igikombe umwaka utaha kuko igikombe cy’uyu mwaka cyo ngo asanga cyaramaze kumucika.
Robert Bobby Williamson watozaga ikipe y’igihugu ya Uganda yasezerewe kuri iyo mirimo, nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Liberia, bikagabanyiriza Uganda amahirwe yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Stade ya Cyasemakamba iri mu karere ka Ngoma yari yarashaje, iri kubakwa ku buryo bugezweho. Nubwo iyi stade iri kubakwa ngo ntizaba ari iy’umupira w’amaguru ahubwo izaba ari stade y’imyidagaduro (petit stade).
Abafana b’ikipe yitwa National yo mu gihugu cya Uruguay bagaragaje ibendera bivugwa ko ariryo rinini kuruta ayandi mabendera yagaragaye ku isi.
Ikibuga cya Stade Huye kizatangira gukinirwaho mu kwezi kwa munani uyu mwaka; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye Eugene Muzuka mu nama nyunguranabitekerezo yo kureba iterambere ry’ikipe ya Mukura VS, yateranye tariki 03/04/2013.
Real Madrid ibifashijwemo na kizigenza wayo Christiano Ronaldo, Karim Benzema na Gonzalo Huguain yatsinze Galatasalay bitayigoye ibitego 3-0, mu marushanwa ya ¼ k’irangiza cya UEFA Champions League.
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gahunda yo kwishyura Raoul Shungu umwenda w’ibihumbi 40 by’amadolari imubereyemo, nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ritegetse ko ayahabwa byihutirwa mbere y’uko iyo kipe ifatirwa ibihano bikaze.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwahaye abakinnyi n’abatoza ba Bugesera FC agahimbazamushyi k’amafaranga ibihumbi 600 nyuma yuko iyo kipe itsinze Rayon Sports muri 1/8 cya Peace Cup against Malaria 2013.
Mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League), ikipe ya FC Barcelone yanganije na Paris Saint Germain ibitego 2-2 mu mujyi wa Paris.
Umutoza wa Police FC, Goran Kopunovic, avuga ko ari nta mpungenge na nkeya afite ko yasezererwa ku mirimo ye nubwo amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka yagabanutse ndetse akanasezererwa mu marushanwa atandukanye yitabiriye.
Ikipe yari yiswe ‘A’ yatojwe na Bahufite John ni yo yatsinze iyari yiswe ‘B’ yatojwe na Cliff Owuor mu mukino wari wahuje abakinnyi bakomeye mu mukino wa Basketball mu Rwanda (All Stars Game).
Police FC na Rayon Sports, zanganyije igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabaye ku cyumweru tarki 31/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Police FC irakira Rayon Sport kuri icyi yumweru tariki 31/03/2013 mu mukino w’ikirarane ubera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa cyenda n’igice.
Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore, yegukanye igikombe cya ‘Play off’ nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Ubumwe Basketball Club amanota 47 kuri 34, mu mukino wabahuje ku wa Gatanu tariki 29/03/2013.