Kigali: Inama ya OIF igiye kwibanda ku iterambere ry’abagore n’urubyiruko
Mu gihe habura gusa iminsi ibiri kugira ngo u Rwanda rwakire Inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), bimwe byo izibandaho birimo iterambere ry’abagore n’urubyiruko.
Ni Inama y’iminsi ibiri izateranira i Kigali kuva tariki 19-20 Ugushyingo 2025, igiye kuba nyuma y’imyaka 30 habayeho inama ya Beijing yavugaga ku iterambere ry’umugore, bihura neza n’insanganyamatsiko y’iyi nama ya 46 y’Abaminisitiri bagize ibihugu bya OIF, igira iti “Imyaka 30 nyuma ya Beijing, uruhare rw’abagore muri Francophonie.”
Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri OIF akaba n’umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Oria Kije Vande Weghe, avuga ko mu byo bakora byose bashyira cyane imbaraga ku bagore n’urubyiruko.
Ati “Navuga ko twibanda cyane ku bagore no ku rubyiruko, ari bo dushyiraho ingufu cyane, ibihugu byinshi bigize umuryango wacu bifite urubyiruko rwinshi cyane, ku buryo ibikorwa dukora bijyana cyane n’ibibazo urubyiruko rubaza, birimo akazi. Hari gahunda zo kwigisha ikoranabuhanga, guteza imbere abagore mu kwigira ku buryo bafasha imiryango yabo n’abana babo, gukura bakajya mu mashuri.”
Arongera ati “Hari igikorwa kimwe dukunze kuvuga twatangiye cyitwa ‘La Francophonie avec elle’, ariyo gahunda twatangiye mu gihe cya Covid-19, ifasha abagore bafite imishinga, tureba ukuntu mu kubafasha rimwe bituma bakomerezaho, bakagera aho bashobora kwiteza imbere, no mu Rwanda hari imishinga myinshi tumaze gufasha. Ni imwe muri gahunda tuzaganira muri iyi nama y’Abaminisitiri izaba muri kino cyumweru.”
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Amerika, Uburayi n’Imiryango mpuzamahanga, Grace Nyinawumuntu, avuga ko bamwe mu bazitabira iyi nama batangiye kugera mu Rwanda.
Ati “Turiteguye kandi abashitsi batangiye kuza, kuva ejo (Ku wa Gatandatu), batangiye kuhagera, kandi n’uno munsi n’ejo hari benshi bazahagera. Mbere na mbere ni uko abashyitsi baturutse mu bihugu bya OIF nta Visa bakenera kugera mu Rwanda, ni icyemezo u Rwanda rwafashe hashize imyaka itanu, ko abantu bose baturuka mu bihugu bya Francophonie nta Visa bakenera mu kwinjira mu Rwanda.”
Iyi nama igiye kubera i Kigali mu gihe iheruka yari yabereye i Paris, igasiga yemeje ko izakurikira igomba kubera mu Rwanda.
Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ugizwe n’ibihugu 93, birimo ibinyamuryango 56 byuzuye (Full members), 5 byiyunze n’ibindi 32 by’indorerezi, mu gihe abavuga ururimi rw’Igifaransa ku Isi babarirwa muri Miliyoni 321.
U Rwanda rumaze imyaka 55 ari umunyamuryango, kuko ari kimwe mu bihugu byabaye ibinyamuryango kuva OIF igitangizwa mu 1970.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|