Bwa mbere mu Rwanda kuri icyi cyumweru tariki 01/09/2012, haraba umukino w’igikombe kiruta ibindi ‘Super Cup” gihuza Rayon Sport na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuva saa cyenda n’igice.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball y’abakobwa batarengeje imyaka 19 ku wa kane tariki 29/08/2013 nibwo yerekeje i Oyo muri Congo Brazzaville mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 19 rizatangira tariki ya 1/9/2013.
Umunya-Cameroun Samuel Eto ‘Fils’, wakiniraga ikipe ya Anzhi Makhachkala mu Burusiya, kuri uyu wa kane tariki 29/08/2013 yasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gukinira ikipe ya Chelsea, akazahabwa miliyoni 7 z’ama pounds muri icyo gihe.
Kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013, mu mugi wa Monaco mu Bufaransa habereye tombola y’uko amakipe azahura mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League 2013/2014).
Shangazi Rugina, wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera gukunda imikino cyane cyane umupira w’amaguru, yitabye Imana ku wa gatatu tariki 28/08/2013 azize uburwayi.
Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya La Jeunesse bavuga ko ikipe yabo izitabira shampiyona ya 2013/2014, bitandukanye n’ibyo umuyobozi wayo John Uwintwari yandikiye FERWAFA avuga ko ikipe abereye Umuyobozi itazakina shampiyona itaha ndetse ikaba yari yamaze gusimbuzwa Etincelles yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yegukanye umwanya wa cumi mu irushanwa ry’igikombe cya Afuruka (Afrobasket 2013), ririmo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, nyuma yo gusezererwa mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya, kuri uyu wa kane tariki 29/8/2013, yatangiye guhatanira kuva ku mwanya wa 17 kugeza ku mwanya wa 20.
Ubuyobozi bw’ikipe ya La Jeunesse bwatangaje ko ikipe yabo itazitabira shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki 21/09/2013, kubera ko ari nta mikoro ifite, nyuma y’aho sosiyete yitwa Tinco yayiteraga inkunga isheshe amasezerano bari bafitanye.
Kuri uyu wa kabiri tariki 27/08/2013, ikipe y’u Rwanda ya Basketball irakina na Senegal muri 1/8 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013) irimo kubera i Abidjan muri Cote d’ivoire.
Nyuma yo gutsindwa n’amakipe yose uko ari ne yari kumwe nayo mu itsinda, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya.
Karekezi Olivier wari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yahagaritse burundu kuyikinira nyuma y’imyaka 13 yari ayimazemo kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri uyu mwaka wa 2013.
Mu mukino wayo wa kabiri, ikipe y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe na Maroc amanota 87-57 mu gikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), kirimo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire
Mu rwego rwo gutegura neza shampiyona ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga, ikipe ya Rayon Sport iri mu biganiro by’uko yakina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu karere harimo Yanga yo muri Tanzania na Vital’o yo mu Burundi.
Nyuma yo gutsindwa na Reta Zunze ubumwe za Amerika mu mukino wayo wa mbere, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, kuri uyu wa gatanu tariki 23/08/2013 yongeye gutsindwa na Tuniziya amaseti 3-0 mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya.
Nyuma y’aho umutoza wa Rayon Sport atangarije ko akeneye abakinnyi babiri bakina ku busatirizi, iyo kipe irimo kugerageza ba rutahizamu babiri Ngunga Robert na Cyubahiro Jacques uwo bazashima akazahita asinya amasezerano.
Ikipe ya volleyball yo muri GS Indangaburezi, iya handball yo muri ES Kigoma, iya rugby n’iya handball zo muri ET Mukingi, kuri uyu wa 22/08/2013, zihagurutse mu karere ka Ruhango aho kwitabira irushanwa rya FEASSSA rizabera mu gihugu cya Uganda
Ikipe y’u Rwanda ya Basketball kuri uyu wa gatatu tariki 21/8/2013 yatsinze iya Burkina Faso mu mukino wayo wa mbere mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), ririmo kubera i Abidjan muri Cote d’Ivoire.
Kuri uyu wa gatatu tariki 21/08/2013, ikipe y’u Rwanda ya Basketball irakina na Burukina Faso mu mukino wayo wa mbere w’igikombe cya Afurika (Afrobasket 2013), umutoza wayo Moise Mutokambali akaba yiyemeje kugaragara mu makipe 10 ya mbere.
Ubwo shampiyona zo mu bihugu by’i Burayi zatangiraga mu mpera z’icyumweru gishize, amakipe asanzwe azwi ndetse yanatwaye ibikombe bya Shampiyona muri saison yashize iwayo, yatangiye yigaragaza cyane.
Umufaransakazi Marion Bartoli waherukaga kwegukana igikombe cya Wimbledon mu mukino wa Tennis, yatunguye abantu ubwo yasezeraga burundu kuri uwo mukino, tariki 16/08/2013, nyuma yo gusezererwa ku ikubitiro n’umunya Roumaniyakazi Simona Halep mu irushanwa rya ‘Cincinnati Open” ririmo kubera muri Reta zunze ubwumwe za Amerika.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze ibitego 3-0 ikipe ya Police FC mu mukino wa gicuti wabereye i Remera ku wa gatanu tariki 16/8/2013.
Umukinnyi wa Volleyball ukina nk’uwabigize umwuga Dusabimana Vincent uzwi cyane ku izina rya ‘Gasongo’, nyuma yo kurangiza amasezerano yari afitanye n’ikipe yo muri Qatar, ari mu biganiro n’amakipe yo muri Algeria ashaka ko azayakinira muri shampiyona itaha.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 20 azifashisha mu irushanwa rizahuza ibigugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ( Jeux de la Francophonie), rizabera i Nice mu Bufaransa kuva tariki ya 6-15/09/2013.
Umunyarwanda Haruna Niyonzima, ukinira ikipe ya Yanga Africans F.C yo mu gihugu cya Tanzaniya yagiriwe icyizere n’umutoza Ernie Brandts cyo kuba kapiteni wungirije w’iyo kipe ikomeye kandi ifite abakunzi benshi muri icyo gihugu.
Ikipe y’u Rwanda yongeye gutsindirwa i Kigali, ubwo Malawi yayitsindaga igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/8/2013.
Umutoza w’Amavubi, Eric Nshimiyimana, aratangangaza ko mu mukino wa gicuti uhuza u Rwanda na Malawi kuri uyu wa gatatu tariki 14/08/2013, azaba afite intego yo gutegura ikipe izahagararira u Rwanda mu myaka itaha, kuko yamaze gusezererwa mu marushanwa yose yitabiriye muri uyu mwaka.
Mu irushanwa ryasojwe ku cyumweru tariki 11/08/2013 mu gihugu cya Uganda ryateguwe n’ikigo gishinzwe ubwishingizi (National Social Security Fund), ikipe y’abagabo ya Volley ball ya INATEK yatsinze Kenya Administration Police ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 21, yatsinze iya Fenerbahce amaseti atatu ku busa mu mukino wa gicuti wabereye Istanbul muri Turukiya aho yagiye gukorera imyitozo yitegura igikombe cy’isi kizahabera mu mpera z’uku kwezi.
Umunyezamu w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Ndoli Jean Claude na Rutahizamu wayo Meddie Kagere ntabwo bazakina umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Malawi uzabera i Kigali ku wa gatatu tariki 14/08/2013.