Minisitiri w’umuco na siporo aravuga ko uko Abanyarwanda bari kwitwara mu irushanwa Tour du Rwanda bitanga ikizere ko mu bihe biri imbere bazaba ari abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, bashobora gutwara ibikombe n’imitari byinshi.
Ikipe ya Ghana yabaye iya gatanu iva ku mugabane w’Afurika yabonye itike yo guhatanira igikombe cy’isi kuzabera muri Brezil umwaka utaha nyuma y’umukino wo kwishyura wayihuje na Misiri kuri uyu wa Kabiri tariki 19/11/2013.
Ndayisenga Valens umusore w’imyaka 19 wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda 2013, arahamya ko akurikije uko we na bagenzi be bitwaye tariki 19/11/2013, u Rwanda rushobora kuzegukana umwanya wa mbere ku musozo w’iryo rushanwa.
Ku munsi wa gatatu wa Tour du Rwanda, ubwo basesekaraga mu karere ka Musanze ahagana saa 12h20, zo kuri uyu wa kabiri tariki 19/11/2013, abari muri iri rushanwa bakiriwe n’imbaga itabarika, bamwe buriye n’amazu kugirango birebere iri rushanwa.
Kuri uyu wa 18/11/2013, mu karere ka Kirehe bwa mbere hageze isiganwa ry’amagare “Tour du Rwanda” aho abaturage bari bitabiriye ari benshi kureba iri siganwa ry’amagare.
Umukinnyi wa Espoir Basketball Club, Ngandu Bienvenu, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu gukina neza muri shampiyona ya Basketbal (MVP 2013) , yasojwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 17/11/2013.
Umukino uhuza abakinnyi ba basketball bakomeye mu Rwanda buri wese ku mwanya akinaho (All stars Game) wabereye kuri Stade ntoye i Remera ku cyumweru tariki ya 17/11/2013, ikipe yiswe ‘B’ niyo yegukanye igikombe itsinze ikipe ‘A’.
Nigeria, Cote d’ivoire na Cameroun niyo makipe yabimburiye andi yo muri Afurika kubona itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.
Kayiranga Jean Baptise, umutoza wungirije w’ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi yabwiye Kigali Today ko ngo Amavubi yagombaga gutsinda Uganda mu mukino wa gicuti wahuje ayo makipe yombi kuwa gatandatu tariki ya 16/11/2013, ariko amakipe yombi akaza kunganya ubusa ku busa.
Hadi Janvier, umusore w’umunyarwanda w’imyaka 22, niwe wagukanye umwanya wa mbere mu gace ka mbere gatangira isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ 2013’ ryatangiye kuri icyi cyumweru tariki ya 17/11/2013.
Amahugurwa y’iminsi ine yahawe abatoza b’umupira w’amaguru bo mu karere ka Kayonza ngo azabafasha gushaka no guteza imbere impano z’umupira w’amaguru mu bana bakiri bato hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kayonza, nk’uko bivugwa na Nsengiyumva Francois umwe mu batoza b’umupira w’amaguru muri ako karere.
Nyuma ya tombola yakozwe ku wa gatanu tariki ya 15/11/2013, u Rwanda rwashyizwe mu itsinda rya gatatu ririmo Uganda, Sudan na Eritrea mu mikino y’igkombe cya CECAFA y’ibihugu izabera muri Kenya kuva tariki ya 27/11/2013.
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, bihaye intego yo kuzegukana umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’ rizatangira ku cyumweru tariki 17/11/2013.
Abatuye akarere ka Musanze, kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2013 bitabiriye ari benshi cyane ku buryo budasanzwe umupira wahuje ikipe ya Musanze FC na APR FC, maze ikipe yabo igatsindwa igitego kimwe k’ubusa.
Umukino wa Basketball bita All Stars Game, uhuza amakipe abiri agizwe n’abakinnyi bakomeye kurusha abandi batoranyijwe mu Rwanda mu 2013, ku nshuro ya kabiri uzakinwa ku cyumweru tariki ya 17/11/2013 guhera saa tanu za mu gitondo.
Imikino y’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda yabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, yaranzwe no gutsindwa kw’amakipe y’ibigugu arimo Rayon Sport, AS Kigali na Police FC.
Rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelone Lionel Messi ntazongera gukina umupira w’amaguru muri uyu mwaka, kubera imvune yagiriye mu mukino ikipe ye yatsinzemo Real Betis ubitego 4-1 ku cyumweru tariki ya 10/11/2013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Nshimiyimana Eric yashyize ahagaragara abakinnyi 26 yatoranyije bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, akazatoranyamo abazakina na Uganda umukino wa gicuti uzabera i Kampala ku wa gatandatu tariki ya 16/11/2013.
Ikipe ya Espoir Basketball Club mu bagabo na APR Basketball mu bagore, zongeye kwisubiza ibikombe bya Playoff zatwaye umwaka ushize nyuma yo gutsinda Kigali Basketball Club na RAPP mu mikino ya nyuma.
Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yakomeje umuhigo wayo wo kwegukana ibikombe byinshi bya CAF Champions League, ubwo yatwaraga icyo gikombe ku nshuro ya munani itsinze Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wo kwishyura wabereye i Cairo mu Misiri ku cyumweru tariki 10/11/2013.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda Amavubi akaba anakina hagati mu ikipe ya Young Africans muri Tanzania, yahawe igihembo cy’umukinnyo wigaragaje kurusha abandi (Best player of the year) muri shampiyona ya Tanzania ya 2012/2013.
APR FC yafashe umwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda mukeba wayo Rayon Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki ya 9/11/2013.
Bwa mbere mu mwaka w’imikino 2012/2013, APR FC irakina na mukeba wayo Rayon Sport mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona ubera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10/11/2013.
Ikipe ya Espoir Basketball Club yakomeje umuvuduko wo kudatsindwa na rimwe kuva umwaka ushize, ubwo yatsinda Kigali Basketball Club (KBC) amanota 77- 49 mu mukino wa nyuma ubanza wa ‘Playoff’ wabereye kuri stade ntoya i Remera ku wa gatatu tariki ya 6/11/2013.
Nubwo benshi bahaga amahirwe ikipe ya Dortmund kubera uko yitwaye umwaka ushize muri UEFA Champions League, ntibyabujije Arsenal kuyitsindira ku kibuga cyayo ku mugoroba wa tariki 06/11/2013.
Ikipe ya Bayern Munich na Manchester City ziri mu itsinda rya kane, kuri uyu wa kabiri tariki ya 5/11/2013, zabonye itike yo kujya muri 1/8 cy’irangiza mu mikino ya ‘UEFA Champions League’.
Rutahizamu wa Rayon Sport ukomoka muri Uganda, Samson Jakech, nyuma yo kwivumbura agatoroka ikipe adasabye uruhushya kubera kudahabwa amafaranga iyo kipe yamusigayemo ubwo yamuguraga, yamaze gusubira i Nyanza nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyo kipe.
Ikipe ya Rayon Sport, kuri uyu wa mbere tariki 4/11/2013, nibwo yashyikirije umutoza wayo Didier Gomes da Rosa miliyoni 3, 5 z’amafaranga y’u Rwanda yari imubereyemo, nyuma y’aho atangaje ko ashobora kuyivamo mu gihe cya vuba gusa we akaba yari yirinze gutangaza impamvu ibimutera.
Umutoza wa Rayon Sport, umufaransa Didier Gomes da Rosa, yatangaje ko akirimo gutekereza neza niba azaguma muri Rayon Sport cyangwa se niba azayivamo, ngo akaba arimo kubiterwa n’impamvu ze bwite yirinze gushyira ahagaragara.
Ikipe ya Rayon Sport yamaze gufata umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki ya 3/11/2013.