Ab’Amavubi 26 bazahangana na Uganda bamaze guhamagarwa
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Nshimiyimana Eric yashyize ahagaragara abakinnyi 26 yatoranyije bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, akazatoranyamo abazakina na Uganda umukino wa gicuti uzabera i Kampala ku wa gatandatu tariki ya 16/11/2013.
Muri uwo mukino uzongera guhuza abakinnyi b’u Rwanda na Milutin Sredojevic ‘Micho’ wahoze abatoza mbere y’uko ajya gutoza Uganda, hazagaragaramo abakinnyi babiri bakina hanze y’u Rwanda aribo Haruna Niyonzima ukinira Yanga muri Tanzania, na Salomon Nirisarike ukinira Royal Antwerp mu Bubiligi.
Mu bandi bakinnyi bahamagawe, haragaragaramo abakinnyi icyenda ba APR FC, batanu ba Police FC na bane ba AS Kigali iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona.
Rayon Sport ifitemo abakinnyi batatu, naho Mukura vs, Kiyovu Sport na Gicumbi buri kipe ikagiramo umukinnyi umwe umwe.

Abakinnyi bose bahamagawe barahita bajya mu mwiherero bakorera kuri Hotel La Palisse nyuma y’imikino ya shampiyona ikinwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013.
Umukino uzahuza u Rwanda na Uganda, uzafasha amakipe yombi kwitegura neza imikino y’igikombe cya CACEFA izabera muri Kenya ku matariki ya 27/11-12/12/2013.
Uganda kandi izakoresha abakinnyi bakina muri Uganda gusa muri uwo mukino wa gicuti, izaba initegura imikino y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo gusa CHAN izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014.
Dore urutonde rw’abakinnyi 26 bahamagawe mu Mavubi:
Abanyezamu: Ndoli Jean Claude-APR FC, Ndayishimiye Jean Luc-Rayon Sports, Nzarora Marcel-Police FC, Bwanakweli Emmanuel-Gicumbi FC.
Abakina inyuma: Ngirinshuti Mwemere-AS Kigali, Nshutinamagara Ismael-APR FC, Bayisenge Emery-APR FC, Rusheshangoga Michel-APR FC, Sibomana Abouba-Rayon Sports, Mugabo Gabriel-Police FC, Ombolenga Fitina-Kiyovu Sports, Salomon Nirisarike-Royal Antwerp, Tubane James-AS Kigali.
Abakina hagati: Niyonzima Haruna-Younf Africans, Mugiraneza Jean Baptiste-APR FC, Buteera Andrew-APR FC, Tibingana Charles-APR FC, Iranzi Jean Claude-APR FC, Mushimiyimana Mohamed-AS Kigali, Mugabo Hussein Ciza-Mukura VS, Twagizimana Fabrice-Police FC, Uwimana Jean d’amour-Police FC.
Abakina imbere: Mbaraga Jimmy-AS Kigali, Ndahinduka Michel-APR FC, Kagere Meddie-Rayon Sports na Tuyisenge Jacques-Police FC.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
IGIKOMBE NICYAPESRI APR Oyeeeeee.
I suggest ferwafa could look for the new coach,who can.be able.to deliver for us