Akimara gusinya amasezerano, Eto’o w’imyaka 32 yabwiye Dailymail dukesha iyi nkuru ko gufata icyemezo cyo kujya muri Chelsea bitigeze bimugora, kuko yabanje kureba imikinire yayo ndetse n’umutoza wayo, asanga kuyikinira bizaba byiza.

“Ntabwo byangoye na gato, kuko Chelsea ni ikipe ikomeye kandi nishimiye kongera gukorana n’umutoza Jose Mourinho. Kuba rero amahirwe nk’ayo yaje, ntabwo nari kuyitesha”.
Samuel Eto’o watwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri Afurika inshuro enye, ni ku nshuro ya kabiri agiye gukorana na Jose Mourunho nyuma ya 2010 ubwo batwaraga igikombe cya Champions League bari mu ikipe ya Inter de Milan mu Butaliyani.

Nyuma gato nibwo Eto’o, wamenyekaniye cyane muri FC Barcelone, yerekeje muri Burusiya mu ikipe ya Anzhi Makhachkala, aho yahembwaga ibihumbi 350 by’ama pounds buri cyumweru, akaba ari we mukinnyi wahembwaga amafaranga menshi ku isi mu mupira w’amaguru.
Kuza muri Chelsea, bivuze ko Et’o amafaranga azajya ahembwa, agabanutseho miliyoni 10 ku mwaka, ariko avuga ko ari ntacyo bimutwaye, kuko yashakaga kongera gukina mu ikipe ikomeye.

Samuel Et’o asanze muri Chelsea umukinnyi mushya w’umunya Brazil witwa William, bakinanye mu ikipe ya Anzhi Makhachkala.

Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|