Umunyarwanda Muvunyi Hermas Cliff, usiganwa ku maguru mu rwego rw’abafite ubumuga muri meteto 400 na metero 800, kuri uyu wa mbere tariki 22/7/2013, yeguanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’isi (World Championship) arimo kubera i Lyon mu Bufaransa.
Ikipe ya AS Kigali iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro, imaze kugura abakinnyi bashya umunani mu rwego rwo kwiyubaka, initegura amarushanwa y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) izahagarariramo u Rwanda.
APR FC, imwe mu makipe yashatse abakinnyi bashya hakiri kare, mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona itaha, yaguze abakinnyi batanu kandi ngo nta bandi izongeraho kuko abo ifite bahagije ngo izatware ibikombe.
Christopher Froome ‘Chris’, Umwongereza wavukiye muri Kenya, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare ‘Tour de France’ ryabaga ku nshuro yaryo ya 100, ryasojwe ku cyumweru tariki 21/07/2013.
Police Handball Club ifite amahirwe yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 28-22 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki 20/07/2013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball, Paul Ibrahim Bitok, yashyize ahagaragara abakinnyi 12 bazitabira irushanwa ry’akarere (sub-zone) rizabera mu i Kigali kuva tariki 24/07/2013, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina ihikombe cy’isi.
Mu gihe habura amazi atanu ngo habe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uriyobora ubu Ntagungira Celestin ‘Abega’, ntabwo arafata icyemezo cyo kongera kwiyamamaza cyangwa kubireka.
Ikipe ya Rayon Sport ubu ihangayikishijwe cyane no kongera amasezerano Karim Nizigiyimana na Fuadi Ndayisenga bashakwa na Kiyovu Sport, nyuma yo kongerera amasezerano Faustin Usengimana na Abouba Sibomana bari bagiye kwerekeza muri PR FC.
Ikipe y’igihugu Amavubi yasubiye gukorera imyitozo mu karere ka Rubavu kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Ethiopia mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Quinton Fortune, wigeze kuba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru yemeza ko Abanyarwanda nabo bavamo ibihangange mu gukina umupira w’amaguru baramutse bahawe amahirwe yo kwerekana impano bafite.
David Beckham ntakiri mu kibuga cya ruhago, ubu noneho arabarizwa mu biganiro kuri televiziyo, aho yashyize umukono ku masezerano yo kuzajya agaragara mu biganiro bya siporo bigenewe abana kuri televiziyo.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ethiopia, Sewnet Bishaw, yizeye kuzatsindira Amavubi i Kigali mu mukino wo kwishyura, maze akajyana ikipe ye mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN) kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Ikipe ya Mukura Victory Sport itaragura umukinnyi n’umwe kugeza ubu, ngo iri mu biganiro n’abakinnyi benshi, harimo abakinaga muri Bugesera FC, muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse hari n’Abarundi.
Serugaba Eric wakinaga muri Kiyovu Sport, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali, akaba yamaze no gusinya amasezerano yo gukinira iyo kipe y’umugi wa Kigali, mu gihe kingana n’umwaka umwe.
Ikigega cyitiriwe Gasore Serges cyateguye isiganwa ku maguru mu bana bakiri batoya bo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Amahirwe yo kujya mu gikombe cya CHAN ku ikipe y’u Rwanda yagabanutse, ubwo yatsindirwaga i Addis Ababa n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Umutoza w’Amavubi Eric Nshimiyimana yizeye ko u Rwanda ruzatsindira Ethiopia iwayo i Addis Ababa kuri icyi cyumweru tariki ya 14/07/2013, ubwo amakipe yombi azaba ahatanira itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi kuri uyu wa gatanu tariki 12/07/2013 irahaguruka mu Rwanda yerekeza i Addis Ababa muri Ethiopia aho igiye gukina n’ikipe y’icyo gihugu mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina imikino ya CHAN izabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Umuyobozi wa Rayon Sport, Murenzi Abdallah, aratangaza ko iyo kipe yamaze kuzana abakinnyi bane bashya, ikaba kandi irimo kuganira n’abandi bagomba gusinya amasazerano mu gihe gitoya.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza akaba n’umuyobozi mukuru w’ikipe ya Rayon Sport, Abdallah Murenzi, aratangaza ko mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2013 ikibazo cy’imyenda y’iyi kipe kizaba cyakemutse burundu.
Dushimimana Vincent uzwi cyane ku izina rya Gasongo ukina muri Qatar, ntabwo yahamagawe n’umutoza Paul Bitok mu bakinnyi batangiye imyitozo bitegura irushanwa ryo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, rizabera mu Rwanda kuva tariki 23/07/2013.
Ikipe y’igihugu Amavubi imaze iminsi ikorera imyitozo mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013, irakina umukino wa gicuti na Gicumbi FC, mu rwego rwo kwitegura neza umukino izakina na Ethiopia mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya CHAN.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013, bwatangije icyumweru bise ‘Rayon Sport fans week’ cyo gukusanya amafaranga azafasha iyo kipe mu kwiyubaka mbere y’uko shampiyona itangira.
Abakinnyi b’igisoro mu karere ka Ruhango baravuga ko abantu bakwiye kumva ko gukina umukino w’igisoro atari ubunebwe ahubwo ngo ni mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umuco nyarwanda.
Mu mikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ‘Jeux de la Francophinie’ izabera i Nice mu Bufaransa, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe y’umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru ndetse no gusiganwa ku magare.
Abakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana mu ikipe y’igihugu Amavubi, bakomeje gukorera imyitozo mu karere ka Gicumbi, bitegura gukina na Ethiopia umukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya CHAN uzabera i Addis Ababa ku cyumweru tariki 14/7/2013.
Abatoza batandatu nibo batanze impapuro zabo basaba gutoza ikipe ya Bugesera FC yo mu kicyiro cya kabiri. Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo hazamenyekana umutoza uzaba watoranyijwe; nk’uko bitanganzwa n’uumunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Bugesera FC.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC buratangaza ko umukinnyi Ndahinduka Michel bakunze kwita Fils agifite amasezerano muri iyo kipe nubwo yasinye amasezerano mashya mu ikipe ya APR FC.
AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatandatu tariki ya 6/7/2013.