Paul Muvunyi yatumije Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports amenyesha RGB

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi, yatumije Inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports amenyesha inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Ni inteko rusange yatumijwe binyuze mu ibaruruwa yasinywe na Paul Muvunyi uyobora inama y’Ubutegetsi y’Umuryango wa Rayon Sports, aho ifite impamvu ivuga ko ari ugutumiza Inteko Runge idasanzwe.

Mu ibaruwa yagize ati"Impamvu: Inama y’Inteko rusange idasanzwe.Bwana/Madamu, nejejwe no kukwandikira iyi baruwa ngira ngo ngutumire mu nama y’Inteko rusange idasanzwe ya Association Rayon Sports izaba ku wa 22 Ugushyingo 2025 saa tatu za mu gitondo mu cyumba cy’inama cya Delight Hotel."

Ni Inteko Rusange izaba ifite ingingo imwe izigwaho ariyo kureba uko Umuryango wa Rayon Sports uhagaze n’icyakorwa mu gushaka umuti w’ibibazo biwurimo, ndetse abatumiwe bakaba babwiwe ko kubera uburemere bw’iyi nama no gushaka ibisubizo by’umuti w’ibibazo, basabwe kutazabura.

Muri iyi baruwa hamenyeshejwe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Rayon Sports imaze igihe yumvikanamo ibibazo bishingiye ku bwumvikane bucye hagati y’abayiyibora n’inzego zayo, byose bishingiye ku cyuho kiri mu mategeko yayo, aho ibi byose bigira ingaruka zikomeye no ku musaruro w’ikipe mu kibuga.

Ibaruwa itumiza Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports:

RAYON SPORTS ASSOCIATION

Created in 1965, with the Ministerial Order No 72/01of25.05.1968

Kigali tariki ya 14/11/2025

Bwana/Madamu ugize Inteko rusange ya Association Rayon Sports

Impamvu: Inama y’Inteko rusange idasanzwe

Bwana/Madamu,

Nejejwe no kukwandikira iyi baruwa ngirango ngutumire mu nama y’Inteko rusange idasanzwe ya Association Rayon Sports izaba kuwa 22/11/2025 saa 9:00 mu cyumba cy’inama cya Delight Hotel.

Ingingo izaganirwaho:

Uko Umuryango uhagaze n’icyakorwa mu gushaka umuti w’ibibazo bihari.

Kubera uburemere bw’iyi nama no gushaka ibisubizo by umuti w’ibibazo, urasabwa kutazabura.

MUVUNYI Paul

Umuyobozi mukuru wa Association Rayon Sports

Bimenyeshejwe:

1. Umuyobozi wa RGB

2. Umuyobozi wa FERWAFA

Email: [email protected], Website: www.rayonsportsfc.net

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka