Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba (RWFA) cyashyizeho umushinga uzakemura ikibazo cy’isuri mu cyogogo cya Sebeya.
U Rwanda rurakoresha ibyuma bifata amashusho bigapima n’umuriro ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo mu kwirinda ko Ebola yakwinjira mu gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye isoko ry’ubucuruzi bwambukiranya umupaka uhuza Goma na Gisenyi ntiyanyurwa n’imikorere yaryo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko 60% by’abatuye aka karere bamaze kubona amashanyarazi agira uruhare mu guhindura imibereho y’abahatuye.
Ruhamyambuga Olivier wari umukozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni we ubaye Umunyabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu umwanya asimbuyeho Nsabimana Sylvain wasezeye muri Nzeri 2018.
Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba ni we watorewe kuyobora abanyamuryango ba RPF Inkotanyi muri iyi Ntara, yunganirwa na Ntaganira Josué Michael, usanzwe ari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubukungu.
Mu Ntara y’Uburengerazuba hatangijwe Destination Kivu Belt ikigo gifite inshingano yo guteza imbere ubukerarugendo ku mukandara w ikiyaga cya Kivu kuva mu Karere ka Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko ubukangurambaga bukomatanyije bugamije imibereho myiza mu muryango binyuze muri gahunda yitwa "Baho Neza" bugiye gufasha abagatuye.
Umuryango mpuzamahanga ushamikiye ku itorero ry’Abadivantisite, ADRA, washyikirije Akarere ka Nyabihu inzu y’ababyeyi n’ingobyi y’abarwayi, bifatwa nk’igisubizo ku kibazo cy’ababyariraga mu nzira.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu buratangaza ko ibivugwa by’uko ibi bitaro bifunga abarwayi atari byo, ahubwo ko ikibaho ari ukutemerera umurwayi gutaha mu rwego rwo gutegereza ko umuryango we umwishyurira.
Ikibazo cy’umwuka uhumanye abantu bahumeka kigenda kiyongera kuko kuri ubu abagera ku 9/10 bahumeka umwuka uhumanye. Nyamara ntihafatwa ingamba ngo ingaruka zidakomeza kubageraho.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakopetive y’abamotari mu Karere ka Rubavu UCOTAMRU ntibwumva kimwe ibwirizwa bashyiriweho ry’ aho abamotari bagomba kunyweshaho esanse.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Rubavu bwasabye akarere n’izindi nzego kubafasha gusaba amakuru abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu bavuga ko ubukangurambaga bukomatanyije bwa gahunda ‘Baho Neza’ bwabagobotse bitabira ari benshi.
Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yahishuriye abashyize imbere ingengabitekerezo ya Jenoside ko ari ko kurangira kwabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahagaritse ibikorwa byo koga no kuroba mu Kivu mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaterwa n’imirambo yashangukiye mu Kivu.
Abantu bataramenyekana batemye inka y’uwitwa Dusengimana Emmanuel wo mu Karere ka Rubavu, nyirayo agahamya ko byakozwe na baramu be.
ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamurikiye abashoramari amahirwe y’ishoramari mu Karere mu bucuruzi n’ubukerarugendo.
Minisitiri w’ingabo mu Rwanda Maj Gen Albert Murasira yatangaje ko agiye kuvugana n’inzego zibishinze kugira ngo umupaka uhuza Goma-Gisenyi wahoze ukora amasaha 24 kuri 24 wongere gukora utyo.
Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe uwitwa Nyabyenda JMV ufite imyaka 49 wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe "Ex FAR" yagiye mu kabari k’uwitwa Mateso Mussa kuri uyu wa kane tariki 18 Mata 2019 acuranga kuri telefone ye indirimbo za Bikindi Simon.
Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba yasuye akarere ka Rubavu afite ku isonga ugusura inzibutso ebyiri zagaragaweho ibibazo.
Ubuyobozi bw’itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) bwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Rubavu, baravuga ko hari imibiri batarabona y’abiciwe mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo.
Aborozi bo mu Karere ka Rwamagana bashyikirije Kabera Ndabarinze inka zo kumushumbusha.
Komini Rouge ni urwibutso rufite amateka yihariye kuko ruherereye ahantu hari irimbi rya Ruliba, maze bakwica abo bitaga ibyitso by’Inkotanyi bakaza kubahamba hagati mu irimbi mu byobo byacukurwaga hagati y’imva. Muri Jenoside nyir’izina, uru rwibutso rwongeye kwicirwamo abandi batutsi bagera ku 4,613, ari nabwo rwahise (…)
Ubuyobozi bw’ umukino ukomatanya koga, kwiruka no kunyonga igare “Triathlon” mu Rwanda butangaza ko Niyitanga Sulumu umukinnyi ukomeje kwigaragaza muri uyu mukino akeneye amarushanwa mpuzamahanga.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu butangaza ko bugenera litiro ibihumbi 100 z’amazi ku munsi abatuye mu mujyi wa Goma.
Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Sierra Leone bari mu Rwanda bavuga ko banyuzwe n’imikorere y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu koroshya ubuhahirane.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana abateye inda abana b’abakobwa 373 kuva muri 2016 kugera muri 2018.
Ubuvugizi bw’urwego rw’ubugenzacyaha RIB buravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze Nyiransengiyumva Monique yatawe muri yombi azira gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite .