Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen. Charles Kahariri hamwe n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ugushyingo, rukazarangira ku itariki 7 Ugushyingo 2025.

Muri uru ruzinduko barimo kugirira mu Rwanda, Gen. Charles Kahariri n’itsinda ayoboye, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Basangijwe urugendo rw’amateka ashaririye yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni, ndetse n’uko Igihugu cyongeye kwiyubaka.

Si ibyo gusa kuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Gen Charles Muriu Kahariri, yakiriwe na mugenzi we Gen Mubaraka Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, hanyuma anagirana ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Mu biganiro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo n’icy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), impande zombi zaganiriye ku mikoranire myiza isanzwe iri hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Kenya, kureba amahirwe mashya yo kurushaho gukomeza ubu bufatanye, no kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye mu bya gisirikare hamwe n’umutekano.

Muri uru ruzinduko kandi, biteganyijwe ko uyu muyobozi azasura anatange isomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka