Nta kipe y’igihugu izongera gusohoka igiye kuba ingwizamurongo- Minisitiri wa Siporo

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yavuze ko nta kipe y’igihugu izongera gusohokera u Rwanda igiye kuba ingwizamurongo gusa.

Ibi Minisitiri wa Siporo yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta ’PAC’ ku isesengurwa rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2022-2023 aho yavuze ko ingaga za siporo zamaze kumenyeshwa nta kipe izajya isohoka igiye kuba ingwizamurongo.

Ati "Twaganiriye n’ingaga zacu, n’ubu barabizi ko ikipe y’u Rwanda idasohoka byo gusohoka gusa. Niba tutariteguye tukaba tubona ko aho hantu tugiye kuba ingwizamurongo, icyo gihe ntabwo tuhashora amafaranga kuko gusohoka kw’ikipe byonyine cyangwa kwakira irushanwa, nta nimwe dutangaho amafaranga ari munsi ya miliyoni 300 Frw, iyo ubaze amatike, ukabara igihe bazamarayo usanga agera muri ayo mafaranga."

Minisitiri yakomeje avuga ko izi ngaga zagaragarijwe ko hatazajya hatangwa amafaranga ahantu hatari inyigo zigaragaza ko zizatanga umusaruro.

Ati" Mu biganiro tumaze tugirana n’ingaga za siporo zose twagaragaje ko tutazajya twohereza amafaranga ahantu hatari inyigo, igaragaza ko hazatanga umusaruro ugaragara. Niba muri iyo mikino cyangwa siporo hatari inyigo igera ku musaruro ntabwo ari ngenzi. Muri uko kuganira niho twageze turavuga tuti ni byiza, siporo ni nziza ariko iyo bigiye aho amafaranga arajya tugomba kugira umusaruro uzagaragara."

Minisitiri wa Siporo yahaye Abadepite urugero rw’uko umwaka ushize hahagaritswe ubwitabire bw’u Rwanda mu mikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 ariko uyu mwaka bagomba kwitabira izitabira iri rushanwa rizabera muri Ethiopia kuko icyo gihe amafaranga yagombaga gutangwa, yakoreshejwe mu gushaka abakinnyi, kubategura no gushyiraho abatoza babo no mu gushaka abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda aho uyu mwaka ikipe irimo batanu.

Imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta kandi Minisitiri yavuze ko nta federasiyo izongera guhabwa amafaranga na Minisiteri itaratanga raporo y’uko ayo yahawe mbere yakoreshejwe, aho mu bibazo byagaragaye harimo imikoreshereze ya miliyari 9.7 Frw yo gutegura imikino inyuranye yohererejwe ingaga za siporo ariko ntiyakorerwa igenzura, miliyoni 129 Frw Ministeri yohereje ariko ntatangirwe raporo igaragaza ikoreshwa ryayo ndetse na miliyoni 676 Frw yatanzwe ariko hakaba nta nyandiko zuzuye ziyasobanura.

Kuri iyi ngingo ariko Minisitiri yagaragaje ko ubu hamaze gukorwa raporo zerekana imikoreshereze y’aya mafaranga yari yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aho yagaragaje ko gutanga raporo byagiye bitinda cyane, byaturukaga ku mikoranire itanoze hagati ya Minisiteri na za federasiyo anongeraho ko kuba Minisiteri nta mugenzuzi w’imari imbere mu kigo yari afite, aribyo byatumaga hatabaho gukurikirana neza amafaranga itanga ariko kuri ubu yamaze kuboneka.

Minisiteri Nelly Mukazayire yabwiye Abadepite ko bamaze kwandikira ingaga za siporo zose ko zigomba kuba zatanze raporo z’imikoreshereze y’amafaranga guhera mu 2022/2023 na 2023/2024 bitarenze umwaka wa 2025.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka