Abaturage batuye mu mujyi wa Goma babwiye Kigali Today ko bafite ubwoba bw’ imirwano isatira uyu mujyi nyuma y’ uko abarwanyi ba M23 bivuzwe ko binjiye mu mujyi wa Sake uri ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma.
Imirwano irakomeje mu nkengero z’imisozi ikikije umujyi wa Sake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bilometero bitagera kuri 30 ngo ugere mu mujyi wa Goma.
Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Rubavu, rwashyize ahagaragara amakarita azakoreshwa mu gutera inkunga Etincelles FC, ikipe y’umupira w’amaguru ibarizwa mu Karere ka Rubavu, bigaragara koigihura n’ikibazo cy’amikoro.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka abantu bane barakomereka, inagonga ibitaro bya Gisenyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025.
Inka umunani zafatiwe ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi mu Murenge wa Rubavu, bikekwa ko zari zigiye kubagirwa mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ziciye mu nzira zitemewe.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Huye rwahigiye guhindura Huye umujyi bandebereho mu nyubako z’ubucuruzi n’amacumbi, ndetse n’imyidagaduro.
Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, rwateguye imurikagurisha ryo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, kugira ngo rizafashe abazaryitabira kuruhuka no guhaha biboroheye muri izi mpera z’umwaka.
Abakobwa b’abangavu babitangaje mu gihe ikigo cy’ urubyiruko Vision Jeunesses nouvelle kibakangurira kwirinda Virusi itera sida yandurira mu busambanyi.
Aborozi bo mu karere ka Rubavu mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Mudende na Kanzenze baravuga ko amakusanyirizo y’amata amaze iminsi yanga kwakira amata y’inka zabo, kuko ngo arimo impumuro itari nziza ituruka ku bwatsi bwanduye.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatashye ku mugaragaro icyambu cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, kikaba cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yahakanye amakuru atangazwa n’abacuruzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gukumira ibicuruzwa bivanwa mu Rwanda bijyanwa mu Mujyi wa Goma, avuga ko icyo bakoze ari ugukuraho amananiza yashyizweho n’ishyirahamwe (…)
Umusonga ni indwara ivurwa igakira ariko iyo irangaranywe ishobora guhitana byihuse umuntu uyirwaye, cyane ko imibare yo mu 2021, yagaragaje ko yahitanye abarenga miliyoni 2.5 hirya no hino ku Isi barimo abana ndetse n’abantu bakuru.
Mu kiganiro yagiranye n’ urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya ULK na UTB amashami ya Rubavu ku biganiro by’ ubumwe n’ubudaheranwa bw’ abanyarwanda, Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yasabye urubyiruko kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside, bagashyira imbaraga mu kubaka igihugu no (…)
Muzungu Gerald wayoboye Akarere ka Kirehe manda ebyiri, niwe ugiye kuyobora Akarere ka Karongi by’agateganyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine yamaze kwandika yegura ku mwanya w’ubuyobozi n’umwanya w’Umujyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Karongi, akaba yasezeye ku mirimo hamwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile hamwe na Dusingize Donatha wari Perezida w’Inama Njyanama.
Nubwo Abanyarwanda bavuga ko batunzwe na guhinga no korora ndetse bakavuga ko ubutaka bubafitiye akamaro mu gutura, ikiyaga cya Kivu gifite akamaro mu mibereho y’Abanyarwanda batari bacye, haba mu kubona ibibatunga, gutanga akazi, ubuhahirane, guteza imbere inganda no gutanga amashanyarazi hamwe n’ubukerarugendo.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwataye muri yombi umusirikare witwa Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko, akaba akurikiranyweho kurasira abantu batanu mu Kabari.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), bwasabye abantu bose bagizweho n’ingaruka z’imiti n’inkiko gutanga amakuru kugira ngo bigenzurwe kuko bifasha mu guhagarika imiti igira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Inama yahuje u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola ni yo yabaye impamvu yo gufungwa k’umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024.
Mu rukerera tariki 5 Ugushyingo 2024, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yafunze umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi.
Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) bavuga ko bahangayikishijwe n’ibikorwa byo gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu muryango ugaragaza ko ibi bikorwa bigenda byiyongera bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwaza intwaro.
Ubuyobozi bw’ikigo OVG gishinzwe kugenzura ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwemeje iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira kirimo kurukira mu ishyamba ry’Ibirunga.
Ku itariki ya 08 Ukwakira 2024, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Uwimana Vedaste, yanditse asezera ku mirimo yari amazeho imyaka irindwi, avuga ko impamvu asezeye ari ukubera ko agiye kwiga kandi ko bitabangikanywa n’inshingano yari afite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko bufite ikibazo cy’ibicuruzwa biborera ku mupaka hakabura aho kubyerekeza kubera kubura ubushobozi bwo kubyangiza.
Abantu 23 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’impanuka y’ubwato bwarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubwato bwitwa Merdi bwari butwaye abantu barenga 100 n’ibicuruzwa, buvuye mu Karere ka Karehe muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwerekeza mu mujyi wa Goma ahitwa Kituku bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu.
Abageze mu zabukuru batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko bashima uburyo bitabwaho na Leta ibagezaho nkunganire, ubwisungane mu kwivuza n’ubundi bufasha butuma basaza neza, bagasaba abakiri bato kwitabira gahunda ya Ejo Heza kuko izabafasha gusaza neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko ifu y’isambaza irimo kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi, mu gihe isambaza zitabashaga kugera kuri bose.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe yatangaje ko yatunguwe n’uburyarya bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma yo kwita ikinyoma inyandiko bigaragara ko ari umwimerere kandi y’ukuri yakozwe mu buryo bw’ibanga ku mugambi wo guha ikaze Abanyarwanda barimo abahamijwe gukora (…)