Rubavu: Umuhanzi Alexis Dusabe yasabanye n’abana bavuye mu muhanda
Umuhanzi Alexis Dusabe urimo gutegura indirimbo zizasohoka ku muzingo azamurika tariki ya 3 Kanama 2025, yasuye ‘Incredible Kids Academy’, abana bakuwe mu muhanda bagasubizwa mu ishuri mu Karere ka Rubavu.

Avugana na Kigali Today, Dusabe yatangaje ko ari mu rugendo rutegura kwizihiza imyaka 25 akorera Imana, kandi rujyana no gusohora indirimbo buri kwezi.
Agira ati "Maze imyaka 25 ndirimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, indirimbo ya mbere yitwa ‘Mfite Umukunzi’ yasohotse mu 2000, muri 2004 nakoze album ya mbere yiswe Ibyiringiro, nakoze ibitaramo bitandukanye mu karere, ubu rero ngiye gukora igitaramo cyizihiza ibyo bikorwa byinshi nakoze.”
Alexis Dusabe avuga ko arimo gutegura album igizwe indirimbo 15 zizaba ziri mu kinyarwanda, igifaransa, igiswahili n’ icyongereza kandi buri kwezi asohora indirimbo, mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe yasohoye indirimbo.

Arongera ati “Ndimo gusohora indirimbo buri kwezi, maze gusohora indirimbo ebyiri harimo; ‘Amavuta y’Igiciro n’indi yitwa ‘Ntumukundire’ yasohotse muri Werurwe, indi igiye gusohoka yitwa ‘Ndashima Yesu’.”
Avuga ku bikorwa byo gusura abana ba Incredible Kids Academy, avuga ko yashimishijwe no gusura abana bakuwe mu muhanda, abandi n’imfubyi i Rubavu.
Ati “Nabanye nabo, turataramana, tugirana ibihe byiza kandi nshishikariza abantu ijambo rivuga ko idini nyakuri ari ugusura imfubyi n abapfakazi no kwirinda ibibi. Byanshimishije kubana, twabyinanye, turaganira bimbera byiza.”
Alexis Dusabe avuga ko mu gitaramo ‘Umuyoboro 25 years of talent and Grace’, azaba yizihiza imyaka 25 akora umurimo w’Imana, yifuza gutumira Incredible Kids Academy, kuko yabasanganye impano ndetse akaba yiyemeje kubabera umuvugizi.

Ohereza igitekerezo
|