Abashinzwe gukurikirana imyubakire y’ibibuga bizakinirwaho CHAN basanze hari imirimo itaragera ku musozo kandi hasigaye ukwezi imikino igatangira, basaba ko yihutishwa.
Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi iributsa Abanyarwanda bari mu buhunzi kubuvamo, kuko nyuma y’umwaka nta mfashanyo bazaba bagihabwa.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahuguye amakoperative akorera mu karere ka Rubavu kuwa 04 Ukuboza 2015.
Minisitiri ushinzwe gucunga Ibiza no gucyura Impunzi, Seraphine Mukantabana, yashyikirije amazu 5 Abanyarwanda bahungutse bavuye muri Kongo.
Abakunzi b’isambaza zo mu kiyaga cya Kivu ntibishimira igiciro cyazamutse kikagera ku 2000Frw ku kilo, bavuga ko kitorohera buri wese.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko badashobora kwishyura rwiyemezamirimo wakoze umuhanda Kabari-Kabuhanga, atabanje kwishyura ababaturage yakoresheje mu gukora uyu muhanda.
Abaturage ba Bereshi mu Kagari ka Hehu muri Bugeshi mu Karere ka Rubavu bashimiwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no gucyura uwahoze muri FDLR.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bugeshi bafashije umurenge n’umuryango kugera ku byo biyemejwe bashimiwe n’inteko rusange y’umuryango.