U Burundi, DRC, ibihugu biyoboye abambuye imisanzu ya EAC

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afurika y’I Burasirazuba bwaraye butangaje ingengo y’imari y’uyu mwaka ya Miliyoni 110,863,576 z’Amadolari ya Amerika. Ayo ubaze mu Manyarwanda arenga Miliyari 162.4 Frw.

Itangazo ry’iyo ngengo y’imari ryagaragaje ko 58 ku ijana (USD 64,768,033 cyangwa Miliyari 94.9 Frw) azaturuka mu misanzu y’abanyamurango, ariko hakaba hari impungenge ko atazaboneka kubera ikibazo gikomeye cy’abatishyura.

Raporo iheruka, igaragaza ko ibirarane by’imisanzu y’uyu muryango byari bimaze kuba Miliyoni 89.4 z’Amadolari ya Amerika kugera ku wa 31 Mutarama uyu mwaka.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi bihariye arenga kimwe cya kabiri cy’ibi birarane. Congo ubwayo ifite ibirarane bya Miliyoni 27.7 z’Amadolari ya Amerika, mu gihe u Burundi butegerejweho kwishyura ibirarane bya Miliyoni 22.7 z’Amanyamerika.

Sudani y’Epfo, iza ku mwanya wa gatatu ikaba isabwa Miliyoni 21.8 z’Amadolari ya Amerika, hanyuma Somaliya, umunyamuryango uheruka kwakirwa, irimo ikirarane cya Miliyoni icumi z’Amanyamerika.

Kenya, Uganda, Tanzaniya, ndetse n’u Rwanda bishyuye imisanzu yose uko isabwa kugeza uyu mwaka.

Abatishyura bashyiriweho inyoroshyo

Impinduka ebyiri zashyizweho mu myishyurire muri Werurwe uyu mwaka, zitegerejweho gufasha abatishyura imisanzu, igihe baba bafite ubushake bwo kwishyura.

Mu buryo busanzwe bw’imyishyurire, Ibihugu byose byishyuraga umusanzu ungana. Urugero, ingengo y’imari ya 2025/2026 yari Miliyoni 109.5 z’Amadolari ya Amerika, abanyamuryango bakaba baragombaga gutanga Miliyoni 67.7 z’Amadolari, abaterankunga bagatanga Miliyoni 41.6 z’Amanyamerika.

Buri gihugu cyagombaga gutanga umusanzu wa Miliyoni 7 z’Amadolari, ariko kuva ku wa Mbere Kamena, ubu imyishyurire ni mishya.

Mu itegeko rishya, Ibihugu ntibitazongera kwishyura umusanzu ungana, ahubwo buri gihugu kizajya kibarirwa umusanzu hakurikijwe ubukungu bwacyo.

Nk’uko itangazo ry’iyi ngeno y’imari nshya ribivuga, mirongo itanu ku ijana by’uyu musanzu izaba ingana ku bihugu byose, mu gihe indi mirongo itanu ku ijana izajya ibarwa hakurikijwe ubukungu bw’Igihugu.

Hagati aho, EAC yemeje gusonera Ibihugu bitarishyura mirongo itanu ku ijana y’ibirarane, mu gihe byakwemera kwishyura igice gisigaye mu myaka ibiri.

Ikindi ariko, inama y’Abaminisitiri ya EAC yahawe inshingano zo gushyiraho ibihano ku bihugu bitishyura imisanzu.

Ubu kubera abatishyura imisanzu, hari ibikorwa bimwe bya EAC byagiye bidindira. Ubu kandi, mu myanya 469 iteganyijwe muri EAC, harimo imyanya 163 itarashyirwamo abakozi, kuko hari icyuho cy’umutungo mu muryango. Ubwo hari abakozi bakora aha babiri cyangwa badasinzira kuko bagira akazi k’umurengera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka