Abize n’abakoze mu ishuri ryisumbuye rya Nyagatare (Nyagatare Secondary School), bahaye uwari Umuyobozi w’iryo shuri impano y’imodoka, bamwifuriza ikiruhuko cyiza cy’izabukuru yagiyemo.
Ni umukino watangiye isaa kumi n’iminota itanu, ikipe ya APR FC yari yabanjemo ahanini abakinnyi batabanza mu kibuga, yiharira igice cya mbere ariko ntiyabona izamu, kuko umukino warangiye ari ibitego 2 bya Sunrise ku busa bwa APR FC.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assumpta, avuga ko ubutaka Ingabo za RPA zabanje gufata ku butaka bw’u Rwanda ahitwa ‘Santimetero’ bukwiye kwitwa ‘ubutagatifu’ kuko ari bwo bwatumye u Rwanda ruba Igihugu cyubashywe buri wese yifuza gusura.
Rumwe mu rubyiruko ruvuga ko kuba rwamenye ko bamwe mu basirikare b’Inkotanyi biyambuye icyubahiro bari bafite mu gisirikare cy’Igihugu bari barahungiyemo, kugira ngo babohore u Rwanda, byabahaye isomo ryo kwitangira Igihugu, mu gihe byaba bibaye ngombwa nabo batarebye icyubahiro bafite.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kwibohora ari ubuzima n’iterambere haba ku bari barahejejwe mu mahanga n’abandi bari barakandamijwe.
Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere n’Uburenganzira bw’Umuturage mu miyoborere (CRD), urasaba ko abagabo bashaka abagore barenze umwe bajya bahabwa ibihano, kugira ngo iyi ngeso icike kuko idindiza iterambere.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu ihuriro ry’abavuzi gakondo, AGA Rwanda Network, bitoyemo Komite y’Umuryango ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyabaye ku wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022, bakemeza ko bagize agaciro ari uko uwo Muryango umaze kubohora Igihugu.
Nuwayo Beatrice wo mu Mudugudu wa Rwenyana, Akagari ka Rwenyemera, Umurenge wa Karangazi, aratabariza umwana we umaranye imyaka 18 uburwayi bw’umutwe n’ingingo kubera ko ngo nta bushobozi bwo kumuvuza afite.
Abatuye umujyi wa Nyagatare, cyane cyane abataha ahitwa Barija, bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura babategera mu muhanda bakabambura telefone n’ibindi bafite, kubera ko amatara yabamurikiraga amenshi atacyaka, bagasaba ko yakorwa hakagaruka urumuri ntibongere kwibwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko uko umubare w’Inka uzajya wiyongera, ari nako hazajya hongerwa umubare w’Ibikomera (Amasoko y’inka), ibishaje nabyo bikavugururwa hagamijwe kugabanya ingendo z’inka n’aborozi.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Katabagemu, bavuga ko amakimbirane mu miryango n’ubuharike bituma bahora mu bukene ku buryo batabasha no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), buvuga ko hadafashwe ingamba zo kugabanya ibicanwa, Igihugu cyazaba ubutayu kubera ko buri mwaka hakenerwa toni 2,700,000 z’ibicanwa, ariyo mpamvu icyo kigo kigenda giha abaturage imbabura zirondereza ibicanwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha buvuga ko nta muntu wemerewe gucururiza ibiribwa mu iduka ririmo ibindi bicuruzwa, bityo ko ababikora barenga ku mabwiriza, bagasabwa kujya kubicururiza mu isoko nta yandi mananiza.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bafite ubumuga, Rwanda Ex-Combatants and other People with Disabilities Organisation (RCOPDO), Rt Lt Joseph Sabena, avuga ko iyo ufite ubumuga afite umwuga umutunze bituma yigirira ikizere cy’ubuzima bikamurinda gusabiriza ariko nanone akarushaho (…)
Ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishororo, Umurenge wa Mukama, Nsabimana Jean de Dieu, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka indonke kugira ngo ahishire uwasambanyije umwana.
Uwamahoro Munganyika Angelique wari umaze imyaka 28 atazi umuryango we, avuga ko yemeye neza ko ariwo ari uko awugezemo, agasanga arasa na barumuna be ndetse n’abana be basa na ba nyirarume.
Ndagijimana Dominique yatewe n’intozi mu nzu acururizamo, mu kuzitwika umuriro yakoreshaga ufata ibicuruzwa birashya birakongoka.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare, ku wa Gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2022, yafashe amabaro umunani y’imyenda ya caguwa, yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, amabaro atanu muri yo akaba yafatanywe abantu babiri.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022, muri Santere ya Matimba hagaragaye umusore wari wizengurukijeho inzoka y’uruziramire agenda mu muhanda.
Abajyanama b’Akarere ka Nyagatare barasaba abagabo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bafasha abore babo imirimo yo mu rugo, cyane cyane iyo kurera abana aho kubiharira abagore gusa.
Umusore ukomoka mu Karere ka Huye avuga ko kubera gukoresha ibiyobyabwenge amaze imyaka irindwi atararangiza mu mwaka wa mbere wa Kaminuza. Ibi bikubiye mu buhamya yageneye abanyeshuri ba Cleverland TVET School riherereye mu Murenge wa Matimba Akarere ka Nyagatare, mu bukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, umuturage utahise amenyekana umwirondoro, yasanzwe mu rutoki rw’uwitwa Baguma bakunze kwita Kibaruma asinziriye, bakeka ko yari aje kwiba igitoki agafatwa n’imiti.
Umushinga Gabiro Agro- Business Hub, ugiye gutangira guha abahinzi n’aborozi mu Karere ka Nyagatare, amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi bya kijyambere hagamijwe korora izitanga umukamo kandi ku buso buto bw’ubutaka ndetse n’umusaruro mwinshi w’ubuhinzi.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuzima, Nakato Agnes, aributsa ababyeyi ko kutisuzumisha inda inshuro enye zagenwe bifite ingaruka nyinshi zirimo urupfu ku mubyeyi n’umwana.
Abakuze mu Murenge wa Rwimiyaga baranenga urubyiruko kutitabira ibikorwa by’umuganda rusange, nyamara aribo batezweho guteza imbere Igihugu.
Umusaza Sentama John wo mu Kagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare, avuga ko agiye kongera korora inka nyuma y’imyaka 28 ize zinyazwe n’interahamwe n’abasirikare ba Leta y’abatabazi (EX-FAR).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye kurangiza ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana, binyuze mu biganiro n’abaturage bizakorwa biciye mu cyumweru cyahariwe Umujyanama.
Guhera ku wa Kane tariki ya 21 Mata 2022, Munyemana Jean Marie Vianney w’imyaka 31 y’amavuko, ari mu bitaro bya Nyagatare nyuma yo kumenwaho amarike (amazi ashyushe) n’umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza Utugari tugize Umurenge wa Karama ku bagabo n’abagore, ryitwaga Benshobeza Cup ryari rimaze igihe ridakinwa, rigiye kugaruka ryitwa ‘Ubumwe bwacu’ ndetse n’imiryango itishoboye yishyurirwe ubwisungane mu kwivuza.
Umwarimu witwa Gakwerere Cassien wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga mu Murenge wa Karangazi, arakekwaho gukomeretsa umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu y’amavuko, amuziza gusenya ibikenyeri mu murima we.