Ufite ubumuga wize umwuga ahamya ko bimuremamo ikizere cy’ubuzima

Umuyobozi w’Umuryango w’Abasirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’abandi bafite ubumuga, Rwanda Ex-Combatants and other People with Disabilities Organisation (RCOPDO), Rt Lt Joseph Sabena, avuga ko iyo ufite ubumuga afite umwuga umutunze bituma yigirira ikizere cy’ubuzima bikamurinda gusabiriza ariko nanone akarushaho kubana n’abandi Banyarwanda.

Abafite ubumuga bitabiriye ari benshi kubera inyota yo gushaka kwiga imyuga
Abafite ubumuga bitabiriye ari benshi kubera inyota yo gushaka kwiga imyuga

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2022, mu gikorwa cyo guhitamo abafite ubumuga bagomba kwigishwa imyuga mu mirenge ya Rwempasha, Nyagatare na Karangazi.

RCOPDO ni umuryango uharanira imibereho myiza y’abafite ubumuga bamugariye ku rugamba n’abandi batamugariye ku rugamba ndetse no kubakorera ubuvugizi mu gukuraho inzitizi zose zibabangamiye.

Rt Lt Sabena avuga ko kwigisha imyuga abafite ubumuga ari ukubakura mu bwigunge, guhindura imibereho yabo ndetse no kubahuza n’abandi baturage basanzwe.

Ngo uko guhura bagasabana bituma biyubakamo ikizere ntibakomeze kubohwa n’uko bafite ubumuga.

Avuga ko iyo umuntu afite umwuga umutunze bituma yigirira ikizere cy’ubuzima bikamurinda gusabiriza, ariko nanone akarushaho kubana n’abandi Banyarwanda.

Ati “Iyo umuntu amaze kugira umwuga atangiye kugira icyo akora bituma abamupfobyaga babona ko ashoboye kuko aba abasha kujya ku isoko kugura nkabo, ntabwo yajya gusabiriza kandi yarabonye amafaranga ku giti cye ariko nanone arahinduka kuko abasha kwigurira icyo yifuza.”

Rt Lt Joseph Sabena
Rt Lt Joseph Sabena

Kwiga imyuga ntabwo bireba abafite ubumuga gusa kuko ubufite ashobora guhitamo uwo bashakanye cyangwa umwana we, akaba ariwe uwiga akagaruka agatunga umuryango.

Rt Lt James Byaruhanga, yahisemo ko umwana we ataboneye ubushobozi bwatuma akomeza kwiga ngo aminuze, yaziga mu mwanya we ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Avuga ko nasoza amasomo azakora akabasha kwitunga ndetse n’umuryango we ndetse ngo by’akarusho bigenze neza yaziyishyurira kaminuza ababyeyi be batabashije kumwigisha.

Yagize ati “Uwo mwana abonye amahirwe, yakundaga kwiga ariko kubera ko nta bushobozi mfite ntibyakunda ariko namara kwiga azifasha, afashe n’umuryango cyangwa abone n’ubushobozi bumujyana muri kaminuza, ariko ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuko ibi byose ni we.”

Kugira ngo haboneke umubare wifuzwa, hakorwaga ibizamini byanditse
Kugira ngo haboneke umubare wifuzwa, hakorwaga ibizamini byanditse

Mu mirenge uko ari itatu, buri Murenge uzatoranywamo abantu 20 bige mu gihe cy’amezi atandatu mu ikoranabuhanga no gukora inkweto, nyuma y’amasomo bakazahabwa ibikoresho by’ibanze bituma batangira gukora umwuga bize.

Rt Lt Sabena avuga ko abo bafitiye ubushobozi aribo bagiye guheraho, ariko uko buzagenda buboneka ariko bazongera umubare.

Icyakora asaba inzego zose gufasha muri iki gikorwa kuko bigaragara ko noneho abafite ubumuga ubwabo, bashaka kwiga kugira ngo bihangire imirimo bitandukanye na mbere bahoraga bumva ko bahora bafashwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka