Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kiratangaza ko hirya no hino mu Rwanda harimo guterwa ingemwe z’ikawa, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hakazaterwa izigera kuri Miliyoni eshatu.
Rwiyemezamirimo Mukayirere Adeline, wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira 2025, yashyikirijwe Miliyoni 30Frw na BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere (GIZ), binyuze mu mushinga uzafasha ba rwiyemezamirimo by’umwihariko urubyiruko, kubona (…)
Urubyiruko by’umwihariko urwo mu Karere ka Ruhango, rusanga baramutse bitabiriye ku bwinshi ubuhinzi bwa Kawa, byarushaho kubafasha mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko abahinzi ba Kawa, basanga ubuhinzi bwa gakondo bw’Ikawa bari bararazwe butagitanga umusaruro uhagije, biyemeza gusazura no kurandura ibiti byazo birimo ibyari bimaze imyaka irenga 30, kugira ngo bongere umusaruro.
Abahinzi b’ibigori bahinga mu byanya-bigega by’ibiribwa byatoranyijwe mu Karere ka Muhanga, barishimira kuba bahawe ifumbire yo mu bwoko bwa DAP yo kubagaza, hagamijwe kongera umusaruro.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Uwituze Solange, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, ko Leta yashyizeho ingamba zihamye zo kubungabunga umusaruro w’ibigori ku buryo utazongera kwangirika mu isarura.
Raporo y’ubushakashatsi ku mibereho, imiterere n’uruhare rw’ingo zikora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, (AHS 2024), igaragaza ko abari hejuru y’imyaka 30 bari mu bikorwa by’ubuhinzi bangana na Miliyoni 3.6, mu gihe urubyiruko rufite hagati y’imyaka 16-30 rukora ubuhinzi rungana na 30.7%.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’imiryango itari iya Leta irimo CCOAIB, na TROCAIRE batangije igerageza ry’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi, bise ’Twiyubakire engage’, hagamijwe kuzamura uruhare rw’umuhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, bityo umwuga w’ubuhinzi ugahesha agaciro abawukora.
Bwa mbere mu mateka Abanyarwanda by’umwihariko abahinzi borozi, bagiye kujya bakoresha ifumbire mvaruganda yakozwe hagendewe ku bipimo by’imiterere y’ubutaka bw’u Rwanda.
Ikawa mu Rwanda ikomeje kugaragaza impinduka mu musaruro, haba mu bwiza ndetse no mu madovize yinjira mu gihugu, nk’uko bigaragazwa n’amakuru mashya y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi (NAEB).
Nubwo hari abahinzi n’abarozi bamaze kumva neza impamvu n’akamaro ko kwishingira ibihingwa n’amatungo byabo, kubera kwirinda ibihombo bishobora guterwa n’ibiza cyangwa indwara, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko muri rusange umubare w’abitabira gahunda ya ’Tekana urushingiwe muhinzi mworozi’ ukiri hasi.
Kubera ukuntu imihindagurikire y’ikirere n’ibyorezo bitandukanye bijya byibasira ibihingwa n’amatungo, bigateza igihombo abahinzi n’aborozi, Leta y’u Rwanda yashizeho gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo (Tekana urushingiwe muhinzi mworozi).
Alex Nzeyimana ni umuhinzi mworozi w’inka z’amata wabigize umwuga wo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, wapfushije inka yakamwaga litiro 28 ku munsi, bimuviramo igihombo gikomeye kubera kutagira ubwishingizi bwayo, icyakora byamusigiye isomo.
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kiramenyesha abantu bose, by’umwihariko aborozi bo mu Karere ka Rubavu, Intara y’lburengerazuba, ko hagaragaye indwara y’Uburenge mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.
Col (Rtd) Evariste Rugangazi, umuhinzi mworozi wabigize umwuga mu Karere ka Kayonza, akaba amaze imyaka myinshi ahinga akanatunganya imbuto y’ibigori, akanahinga ibindi bihingwa bitandukanye birimo soya, avuga ko kutagira ubwishingizi by’ibihingwa byamuhombeje.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kigaragaza ko kuva gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangira, arenga miliyari 7Frw, ariyo amaze gushumbushwa abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo bikomoka ku biza n’imihindagurikire y’ikirere.
Mu nama yabereye i Kigali ku wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, igahuza abafatanyabikorwa n’abafite aho bahuriye n’ubuhinzi bw’inyanya, mu biganiro byiswe ‘Policy Dialogue on Insurance for Tomato Value Chain’, havuzwe ko inyanya zigiye kongerwa mu bihingwa byishingirwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yatangaje ko Abahinzi n’aborozi bashinganishije ibyabo bashumbushijwe asaga Miliyari 7Frw(7,193) kuva gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo yatangira mu 2019, bityo bikaba byarakumiriye igihombo bahuraga na cyo mbere.
Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, akifatanya n’abaturage gutangiza igihembwe cy’ihinga, yanasuye uruganda rw’icyayi rwa Mata asobanurirwa imikorere yarwo, anaganira n’abahinzi b’icyayi bamutura ikibazo cy’imihanda mibi ituma umusaruro wabo utagera ku (…)
Gukoresha uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba mu Ntara y’Iburasirazuba, byahinduye ubuzima bw’abahinzi n’ubuhinzi muri rusange binyuze mu gufasha abahinzi guhangana n’amapfa, bitewe no kongera kubona umusaruro mwinshi.
Abagore bo mu Karere ka Huye batojwe guhumbika ibiti bivangwa n’imyaka, mu rwego rwo kurengera ibidukikije, barifuza kwigishwa n’uko batunganya ingemwe z’ibiti by’imbuto kugira ngo na zo babashe kuzihinga bongere umusaruro w’ingo zabo.
Ikawa 20 zahize izindi muri 2025, mu marushanwa ngarukamwaka y’ubwiza buhebuje bw’ikawa y’u Rwanda, zigiye kugurishwa binyuze muri cyamunara mpuzamahanga izakorwa hifashishije ikoranabuhanga, nyuma yo kugaragaza ko hari ikawa yo mu Rwanda ifite ubuziranenge ntagereranywa.
Abakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu cyanya cyuhirwa cya Nasho mu Karere ka Kirehe, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, ko cyaziye igihe kuko cyabafashije kongera umusaruro bakawukuba inshuro zigera kuri enye.
Urubyiruko rwo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba rwateraniye i Kigali mu Rwanda ku matariki ya 17-18 Nyakanga 2025, aho barebera hamwe uko barushaho kugira uruhare mu buhinzi bugezweho bwihanganira ihindagurika ry’ikirere (Climate-Smart Agriculture), ndetse bugamije no gufasha mu kwihaza mu biribwa.
Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite, irasaba ko inzego zishinzwe ibikorwa by’iterambere birimo iby’ubuhinzi, ibyo kubaka imihanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi byanoza imikorarere n’imikoranire, hagamijwe ko ibibazo biri mu buhinzi bibangamira kwiyongera k’umusaruro byakemuka byihuse.
Imihindarikire y’ibihe mu Rwanda iraganisha abantu ku guhinga mu nzu zitwa ’greenhouse’, aho abatangiye gukora ubu buhinzi barimo gusarura amafaranga abarirwa muri za miliyoni ku mwero umwe gusa, batikanga kwangirizwa n’izuba cyangwa imvura.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, ntiyanyuzwe n’ibisobanuro yahawe n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ku idindira ry’umushinga wo mu Karere ka Kirehe uzwi nka ETI Mpanga, utabashije kugera ku ntego zawo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukamana Marceline, avuga ko imirima y’imboga ku mashuri amwe n’amwe yamaze gusimbura iy’indabo ku buryo byagabanyije igishoro mu kugaburira abana indyo yuzuye.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2024A na 2024B, Umuryango One Acre Fund Rwanda, ufasha abahinzi kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye, harimo no kongera umusaruro, wafashije abahinzi bato bo mu Turere 27 barenga Miliyoni kunguka arenga Miliyari 165Frw.
Umushinga wa Leta ugamije kongera umusaruro w’Ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa (Sustainable Agriculture Intensification and Food Security Project/SAIP) hamwe n’uturere wakoreyemo tw’Iburasirazuba, bavuga ko imirima y’abahinzi bashoboye gutanga umusaruro igiye kuba amashuri yigishirizwamo guhangana (…)