Rubavu: Imirenge itatu yagaragayemo indwara y’uburenge
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kiramenyesha abantu bose, by’umwihariko aborozi bo mu Karere ka Rubavu, Intara y’lburengerazuba, ko hagaragaye indwara y’Uburenge mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.
Hashingiwe ku itegeko No. 54/2008 ryo ku wa 10/9/2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda, hashingiwe kandi ku miterere y’indwara y’uburenge n’uburyo yandura vuba, ikaba kandi itinda mu itungo ryafashwe, RAB yashyizeho ingamba zo gukumira iyi ndwara mu matungo.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr Solange Uwituze, Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa RAH, abantu bose, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, bamenyeshejwe ko ingendo z’amatungo yibasirwa n’uburenge (inka, ihene, intama n’ingurube) zahagaritswe ku mpamvu iyo ari yo yose mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.
Bamenyeshejwe kandi ko icuruzwa ry’ibikomoka ku matungo yavuzwe haruguru (amata, inyama n’impu) rihagaritswe mu Mirenge ya Kanama, Nyakiriba na Kanzenze.
Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge, basabwe kubimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge kandi ayo matungo agahita akurwa mu bworozi.
Ababishinzwe basabwe gushyiraho ingamba zigamije gukumira ikwikwira ry’uburenge hakoreshwa ubwogero burimo imiti yica virusi, kandi hagakumirwa urujya n’uruza rw’abantu ahari amatungo arwaye.
Abantu barasabwa gusuzumisha amatungo yaba yarahuye n’arwaye, ayo basanganye ubwandu agakurwa mu bworozi, hari kandi gukumira izerara ry’amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera (amazi, ubwatsi) atarenze imbibi z’urwuri.
Barasabwa kandi gukingiza indwara y’uburenge inka zose zigejeje nibura ku mezi atandatu mu Karere kose ka Rubavu, kandi urukingo rugatangwa buri mezi atandatu mu rwego rwo kongerera amatungo ubudahangarwa.
Umuntu wese uzakora ibinyuranye n’ibikubiye muri iri tangazo azahanishwa ibihano bikubiye mu ngingo ya 134 na 159 zo mu Itegeko No. 54/2008 ryo ku wa 10/9/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.
Ikigo RAB kiboneyeho kandi gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, aborozi n’abandi bose bireba gukomeza gutanga umusanzu mu gukumira indwara z’amatungo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|