Ngoma: Amatungo arenga ibihumbi 70 arishingiwe
Kubera ukuntu imihindagurikire y’ikirere n’ibyorezo bitandukanye bijya byibasira ibihingwa n’amatungo, bigateza igihombo abahinzi n’aborozi, Leta y’u Rwanda yashizeho gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo (Tekana urushingiwe muhinzi mworozi).
Ni gahunda Leta yiyemeje kunganiramo abahinzi n’aborozi 40% kuri buri gihingwa cyangwa itungo bashinganishije, mu rwego rwo kuborohereza ku kiguzi gitangwa mu bwishingizi.
Nubwo ku ikubitiro igitangizwa mu 2019, iyo gahunda itumviswe neza na bose bitewe n’uko yari ikiri nshya, abatuye mu Karere ka Ngoma by’umwihariko abahinzi borozi, ni bamwe mu barimo kuyitabira bitewe n’uko mbere uwagiraga ibyago agahura n’ibiza yihomberaga bikarangirira aho ngaho, kandi bitari ngombwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, bugaragaza ko muri ako Karere kagizwe ahanini n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, aborozi bamaze kwishingira amatungo arenga ibihumbi 70 arimo Inka, inkoko n’ingurube.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Cyriaque Mapambano Nyiridandi, avuga ko kuva gahunda ya ’Tekana urushingiwe muhinzi mworozi’ yatangizwa hari byinshi bimaze kugerwaho.
Ati "Tumaze kugira Inkoko zigera ku bihumbi 69 zimaze kujya muri gahunda ya Tekana urushingiwe muhinzi mworozi, inka zigera ku 5380, ingurube zigera 2500, zose zagiye muri iyo gahunda kugira ngo babashe kubona icyabagoboka igihe byaba bibaye ngombwa."
Uretse ubworozi no mu bihingwa muri ako Karere iyo gahunda yaritabiriwe, kuko nk’umuceri wose uhingwa i Ngoma wishingirwa ku kigero cya 100%, kandi bakaba baratangiye kubyungukiramo kubera ko bamaze gushumbuswa arenga miliyoni 50 kuri icyo gihingwa gusa.
Mapambano ati "Urumva koperative ebyiri miliyoni zenda kugera kuri 55, mu gihe gito cyane kubera ko bari barishingiye."
Uretse igihingwa cy’umuceri usanga ibindi bihingwa nk’ibigori, ibishyimbo, Soya, Imyumbati, Imiteja, n’urusenda kubifatira ubwishingizi bititabirwa cyane, kuko nko muri iki gihembwe cy’ihinga mu Karere ka Ngoma, bahinze ibigori kuri hegitari zirenga ibihumbi 21, zirimo 1060 gusa zishingiwe.
Bamwe mu bahinzi borozi bamaze kumenya akamaro ko gufata ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, bavuga ko kubwitabira byabafashije guhangana n’ibihombo baterwaga n’ihindagurika ry’ikirere cyangwa indwara.
Alex Nzeyimana n’umuhinzi mworozi w’inka z’amata akanahinga ibihingwa birimo Soya, ibigori, ibishyimbo n’urusenda kuri hegitari zirenga 70.
Avuga ko ubuhinzi n’ubworozi akora byose byishingiye ku kigero cya 100%, kandi ko byamurinze ibihombo yakundaga guhura nabyo.
Ati "Iyo natanze amafaranga y’ubwishingizi ikirere kikaba cyiza ngasarura ndishima cyane, ariko n’iyo nagize ikibazo nk’icyo mfite ubu mu bishyimbo cy’ibyonnyi byitwa mukondo w’inyana, utera imbuto ntabwo imera kuko biyirya ikiri mu butaka."
Arongera ati "Ubu nubwo bimeze bityo ndatuje nta bibazo nzagirana na banki, nimpomba nta bibazo nzagirana nayo ndishingiwe, narababwiye barahabonye byaratunganye, bitandukanye na mbere ubwo nigeze guhinga ibigori hakaza umuyaga n’imvura mbi cyane urabikumba urabitwara. Icyo gihe nasubiye mu rugo ngisha inama madamu ngurisha Inka kugira ngo nzabone igishoro cyo kongera guhinga."
Nzeyimana avuga ko amaze gushumbuswa inshuro zirenga ebyiri ku myaka ye yagiye yangizwa n’ibiza aho yahawe amafaranga arenga miliyoni zirenga 20.
Mu rwego rwo gukangurira abaturage kwitabira gahunda ya Tekana urushingiwe muhinzi mworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangije ubukangurambaga kuri iyi gahunda aho ku ikubitiro bwatangiye mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba guhera tariki 20-24 Ukwakira.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
NDUMVA ARAKARUSHO NIMWIGIRE HINO NO MUNTARA YAMAJARUGURU MUTWUNGANIRE?