Ababazwa n’inka ye yakamwaga litiro 28 ku munsi yapfushije itishingiye agahomba
Alex Nzeyimana ni umuhinzi mworozi w’inka z’amata wabigize umwuga wo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, wapfushije inka yakamwaga litiro 28 ku munsi, bimuviramo igihombo gikomeye kubera kutagira ubwishingizi bwayo, icyakora byamusigiye isomo.
Nubwo atari yo nka yonyine yapfushije agahomba kubera kutazifatira ubwishingizi, ariko ngo iyo yaramubabaje cyane bituma yiyemeza kujya muri gahunda ya ’Tekana urushingiwe muhinzi mworozi’, ashinganisha ibihingwa n’amatungo bye kugira ngo atandukane n’ibihombo.
Agira ati "Mu nka zambabaje nubwo zose nazikundaga, ariko hari iyambabaje kurusha izindi, ni iyo napfushije irimo kubyara yakamwaga litiro 28, ipfa nta bwishingizi bwayo mfite, hari muri 2020, mu by’ukuri twarayitabye."
Arongera ati "Nyuma yabwo uko nagiye numva gahunda za Leta cyane cyane ’Tekana urishingiwe muhinzi mworozi’, nahise njya mu bwishingizi. Indi yaje kurwara irapfa nyuma yaho, nari narayiguze Miliyoni 1.3Frw, igicaniro cyanjye ntabwo cyazimye kuko bahise bangurira indi nka nyisubiza mu Kiraro."
Kuva yatangira gufata ubwishingizi bw’amafungo ye, amaze gushumbushwa inka eshatu harimo n’iyo yishyuwe Miliyoni 1.3Frw.
Avuga ko gushinganisha amatungo ye byarushijeho gutuma atekana, kubera ko ikibazo cyose cyayahungabanya aba yizeye gushumbushwa.
Ati "Ubwishingizi ntabwo buhenda, uramutse ugize inka igakamwa, iminsi itandatu yonyine yakwishyura ubwishingizi, kuko jye mu bwishingizi ntanga ntabwo nkora ku mufuka wanjye cyangwa ngo njye kuri banki, ngurisha amata yazo icyumweru kimwe bukaba bwabonetse."
Kubera uko asigaye yumva atekanye nta mpungenge z’icyorezo cyaza kigatuma ahomba inka ze, byatumye Nzeyimana atekereza uko yakwagura ubworozi bwe.
Ati "Mu mezi atandatu ari imbere intego mfite ni uko ngomba kuba mfite inka 50 ziba mu biraro kandi zishingiwe, kuko ubu mfite 18, kandi zose zirishingiwe."
Umusaruro abona mu bworozi akora umufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, harimo kwishyura abashumba, kubona amafaranga yo kwita ku nka ze mu buryo bwo kuzigurira imiti n’ibindi zikenera, akaba nibura ashobora kubona n’andi mafaraga ibihumbi 474Frw buri kwezi azigama avuye muri ubwo bworozi akora.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
| 
 |