Umushumba Mukuru w’Itorero Anglicane mu Rwanda, Musenyeri Dr Laurent Mbanda, avuga ko umuyobozi wese ari umuntu nk’abandi, bityo ko akoze amakosa runaka bikaba ngombwa ko akurikiranwa n’ubutabera nta kidasanzwe kirimo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rongi n’indi iwukikije, barishimira kuba bamaze kubakirwa ikimenyetso cy’amateka y’abishwe muri Jenoside, bakajugunywa muri Nyabarongo.
Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur, watorewe kuyobora Itorero ry’Abangilikani (EAR) Diyoseze ya Shyogwe, yahawe inkoni y’Ubushumba nk’umuyobozi mushya w’iyi Diyoseze, akaba yasimbuye kuri uwo mwanya Musenyeri Jeredi Kalimba ucyuye umugisha (igihe), ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’ibitaro bya Kabgayi, baratangaza ko bitarenze amezi abiri, haraba harangijwe imirimo yo gushyiramo icyuma kigezweho mu gupima indwara mu mubiri (Scanner), mu rwego rwo gufasha ababigana kubona serivisi zisumbuyeho.
Depite Bitunguramye Diogène arasaba abagize Umuryango by’umwihariko abagore, guharanira kurema imiryango yishimye kuko ari bwo bazaba bagize uruhare mu kubaka Igihugu cy’ejo hazaza.
Abaganga b’amaso 13 bo mu bitaro bitandukanye ku rwego rw’ibitaro bikuru, hirya no hino mu Gihugu, bamaze kunguka ubumenyi bwo kubaga neza ishaza mu jisho hirindwa ingaruka zajyaga zigaragara mu kubaga ishaza (Anterior Vitrectomy).
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko ’Ndi Umunyarwanda’ izafasha abigira kuba abapadiri, kunoza iyogezabutumwa, kuko bazaba basobanukiwe icyo Umunyarwanda ari we kurusha kwibona mu moko, dore ko atakiriho.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence, ukekwaho ibyaha birimo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwiba no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, akomeza gukurikiranwa afunze kubera impamvu zikomeye rushingiraho kuri ibyo byaha akurikiranweho.
Dushimumuremyi Fulgence uherutse gutabwa muri yombi, kubera ibikorwa ashinjwa byo kubangamira umudendezo wa rubanda, no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyo byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha.
Intore zo ku rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 mu Turere twa Ruhango na Muhanga, zahize kubaka ibikorwa remezo bitandukanye, birimo isoko ku baturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu Kagari ka Kayenzi, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.
Umunsi ukurikira Ubunani ufatwa nka Konji kuri benshi, bigatuma abaraye banezerewe ku Bunani nyirizina, baruhuka bitegura gutangira akazi umunsi ukurikiyeho, abaraye bakoze ibirori biyakira mu miryango n’ahandi bidagadurira bafata icyo kunywa nabo baba bakubanye batirura ibibindi (amakaziye) y’ibyo kunywa baguze.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwasoje itorero ry’inkomezabigwi, ruratangaza ko nyuma yo guhabwa ibiganiro bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, rwafashe ingamba zo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kuko ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro.
Ababyeyi bo mu Karere ka Muhanga bemera ivuka rya Yezu, bahamya ko kwizihiza Noheli bari kumwe n’abana babo, ari umwanya wo guhigura imihigo bahize yo gutsinda neza, no gukomeza intambwe idasubira inyuma.
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko kubera gahunda zidaheza Leta yashyizeho zo kwita ku bafite ubumuga, batagiterwa ipfunwe no kuba barabyaye abana bafite ubumuga.
Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi Dushimumuremyi Fulgence bakunze kwita Komando cyangwa Talibani, wayoboraga ibitero by’urugomo bihungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Ishuri ribanza ryigenga rya Les Petits Pionniers mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ryasangiye Noheli n’abanyeshuri baryigamo n’abo baturanye, mu rwego rwo kubafasha kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwa 2025.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko kubera ikibazo gikomeye cy’impanuka zibera ku muhanda munini Kigali-Muhanga-Huye, ku gice cya Gahogo umanuka ujya i Kabgayi, n’igice kiva i Kabgayi kimanuka ku kinamba, bugiye kwigana n’izindi nzego uko cyakemuka.
Mu Rwanda umuturage wese ugejeje imyaka 18 y’ubukure ategetswe gukora umuganda nk’igikorwa rusange gifitiye abaturage akamaro, kunyuranya n’itegeko bikaba bihanishwa amande y’amafaranga 5.000Frw acibwa utakoze umuganda kugira ngo asimbure ibikorwa yagakwiye kuba yafatanyijemo n’abandi.
Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga (JADF) baravuga ko impamvu batitabira cyane ibikorwa by’imishinga minini y’Akarere mu gukura abaturage mu bukene, biterwa n’imikoranire iba yarasinywe hagati yabo n’ubuyobozi ubwabwo.
Umugabo wakoraga muri Farumasi mu Mujyi wa Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye, arakekwaho kwica umugore we bari bafitanye abana batatu akamukingirana mu nzu, akajya abeshya abantu ko uwo mugore yagiye mu Gihugu cya Uganda.
Abahinzi bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko gukoresha ibyatsi byitwa Umuvumburangwavu n’Ivubwe mu mirima, byatangiye kubafasha kurwanya nkongwa mu bigori, no kongera umusaruro.
Umukobwa w’imyaka 37 wo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga witwa Hagenimana Agathe, amaze imyaka 37 aryamye kuko kuva yavuka atigeze yicara cyangwa ngo ahagarare kubera ubumuga bw’ingingo.
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwatesheje agaciro ubujurire bwa Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite, bwo gukurikiranwa ari hanze ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri, arizeza amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Ntara y’Amajyepfo, batarishyurwa amafaranga ku musaruro wari warabuze isoko, ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe baba bamaze kwishyurwa.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, irizeza abahinzi b’ibirayi bahinga mu misozi ya Ndiza, kubahuza n’ababaha ubumenyi buzatuma bahinduka abatubuzi b’abanyamwuga nk’uko bikorwa muri koperative begeranye, nayo yamaze kugera ku rwego rwo gutubura kinyamwuga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange n’abakozi b’Akarere ka Muhanga bashinzwe iby’umutungo kamere w’amazi, bemeje ko umuyoboro w’amazi wakozwe n’abaturage, mu Kagari Mudugudu wa Mata mu Kagari ka Muhanga, ucungwa na rwiyemezamirimo, mu rwego rwo kurwanya amakimbirane ashobora kuvuka ku gusaranganya amazi.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baratangaza ko gufatanya kwabo n’abagabo byatumye besa umuhigo wo kurwanya igwingira ry’abana, riva hejuru ya 35% mu myaka itatu ishize, rigera kuri 12%, gahunda ikaba ari ukugera kuri 5% mu myaka itanu iri imbere, cyangwa rikagera kuri zeru.
Abaturage b’Umurenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga, barishimira kuba bujurijwe ibiro by’Umurenge bijyanye n’igihe, ugereranyije n’inyubako bari basanzwe bakoresha ishaje yahoze ari iya Komini Nyamabuye bagasaba ko bijyana no guhabwa serivisi zinoze.
Bamwe mu bahagarariye Kaminuza zigenga mu Rwanda baratangaza ko baheruka batora Umusenateri uzihagarariye muri Sena, kuko nk’uherutse gutorwa arangije manda y’imyaka itanu hari aho ataragera ngo bamuture ibibazo bafite.