Muhanga: Inkomezabigwi ziyemeje guhangana n’ingeso mbi zibasira urubyiruko

Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwasoje itorero ry’inkomezabigwi, ruratangaza ko nyuma yo guhabwa ibiganiro bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, rwafashe ingamba zo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kuko ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rugize Inkomezabigwi z’icyiziro cya 12 ni ururangije amashuri yisumbuye umwaka wa 2023-2024, rukaba rwanahigiye guhangana n’ingeso mbi zirimo kwishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi.

Barabikesha inyigisho bahawe zirimo ko iyo abakiri bato bitwaye nabi, bihinduka igihombo ku miryango bavukamo n’Igihuhu muri rusange.

Urwo rubyiruko rugaragaza ko mu itorero rwungutse amakuru atagoretse arimo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba biyemeje gusigasira ayo mateka, kugira ngo Jenoside itazasubira ukundi mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Clementine Nyiraneza avuga ko mu byo bigiye mu itorero birimo na ’Ndi Umunyarwanda’ nk’isoko Abanyarwanda bose basangiye, kandi koko izabafasha guha agaciro buri wese aho kwitandukanya.

Agira ati, "Hari amakuru atari yo twajyaga twumva ariko ubu hano tuhakuye amakuru yizewe, tuzasangiza n’abandi kuko noneho natwe twamaze gusobanukirwa".

Mugenzi we witwa Byiringiro avuga ko nyuma yo gusobanurirwa no kugaragarizwa imiterere y’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, agiye gushishikariza urubyiruko kubireka kandi ko nawe ubwe azakomeza kubyirinda kugira ngo nk’Intore adatatira igihango

Agira ati, "Urubyiruko rwari rusigaye runywa inzoga n’ibiyobyabwenge rubifata nko kwishimisha. Ni umwanya mwiza tubonye wo kongera kwibutswa ko ibiyobyabwenge ari ikintu kibi tugiye guhangana nacyo".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko urubyiruko rusoje itorero rufite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, bityo ko rukwiye guhora ruzirikana inyigisho rwaherewe mu itorero, kuko ari zo zizarugira umusemburo w’impinduka.

Agira ati, "Icyo nasaba urubyiruko ni uko rwemera ko ari rwo musemburo w’impinduka ejo hazaza. Igihugu cyacu kigizwe hejuru ya 60% n’urubyiruko bisobanuye ko ari rwo rwitezweho imbaraga zacyo, dufite amahirwe ko hari urubyiruko rufite imyumvire myiza ariko n’urwitwara nabi turifuza ko ruhinduka kugira ngo icyerecyezo cy’Igihugu 2050 kizagerweho neza".

Imitoreze y’Inkomezabigwi ku barangije amashuri yisumbuye yagababyijwemi ibyiciro bitatu, aho icya mbere cyahawe ibiganiro by’iminsi itatu ku burere mboneragihugu, muri uku kwezi kwa Mutarama 2025, rukazatangira icyiciro cya kabiri cy’urugerero rudaciye ingando.

Aho niho ruzinjizwa mu bikorwa byo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage aho rutuye, naho icyiciro cya gatatu kikazakorwamo ibikorwa by’urugerero ruciye ingando, aho hose ruhabwa ibiganiro bizarufasha gukomeza gukunda no kubaka Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka