Tayo wo mu gihugu cya Nigeria na Esther wo mu gihugu cya Uganda, bamwe mu bitabiriye mu irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro ya cyenda, bavuga ko kubera urukundo bagaragarijwe ndetse n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda, gutaha bizabagora.
Umuhanzi Danny Vumbi wamamaye cyane kubera indirimbo ye “Ni Danger” ntakiririmbye mu gitaramo kizabera kuri Kaizen Club Kabeza, ku wa 28 Werurwe 2015 isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba yari kuzahuriramo na Kidumu na Makanyaga Abdul bitewe no kutumvikana neza n’abateguye iki gitaramo.
Cecile Kayirebwa, umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare mu Rwanda, asanga ikibazo rukumbi ubuhanzi nyarwanda ngo bufite ari ukutagira inzu zabugenewe z’imyidagaduro kugira ngo ababukora babashe gutera imbere ndetse no gutungwa n’umwuga wabo.
Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa yasabye abahanzi Nyarwanda kuririmba babikunze kandi bakaririmba ibifitiye akamaro ababumva.
Mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa 21 Werurwe 2015 ni ho hatangiriye ibitaramo bya PGGSS5 aho abahanzi barushanwa bari babukereye mu gushimisha abafana babo ariko abafana bo bakavuga ko kuri iyi nshuro baha amahirwe abahanzikazi.
Nyuma y’uko umuhanzi w’umuraperi Jay Polly yegukanye PGGSS4, ubu noneho Senderi International Hit arashinwa kwiyitirira itsinda rya Tuff Gang kugira ngo na we ashobore kwegukana PGGSS.
Umuhanzi Makanyaga Abdul waririmbaga muri Orchestre Irangira avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 yagerageje kuyibyutsa ariko CD ikaza kuba intandaro yo gusenyuka burundu.
Umuhanzi mushya uzwi ku izina ry’Umutare Gaby, nyuma yo kugaragara nk’umuhanzi uri gutera intambwe cyane muri muzika no kumenyekana byihuse bigatuma abantu bakomeza kumwibazaho, yahishuriye abahanzi bakizamuka ko imbaraga n’ubuhanga mu byo akora ari byo bituma azamuka vuba.
Abakunzi ba Filime Nyarwanda batandukanye bo mu Karere ka Burera batangajwe no kubona amaso ku maso bamwe mu bakinnyi ba Filime Nyarwanda bakunda ubwo bazaga muri ako karere mu rwego rwo kwegera abafana no kureba niba amafilime bakina abashimisha.
Kuri uyu wa 13 Werurwe 2015, akabyiniro kitwaga O Zone kari mu nyubako ndende ya Kigali City Tower (mu mujyi wa Kigali), karahinduka akabyiniro ko gutaramira Imana, aho abakajyagamo ndetse n’abandi bose babyifuza, batumiwe mu gitaramo cyo guhimbaza, kizajya kiba buri wa gatanu guhera saa moya z’ijoro kugeza bukeye.
Umuhanzi Jay Polly n’inzu itunganya umuziki ya Touch Records bari mu biganiro bareba icyakorwa ngo banoze imikorere hagati yabo babe bakomezanya cyangwa basese amasezerano, dore ko mu minsi ishize byavugwaga ko Jay Polly yaba yarasohotse muri iyi nzu bucece.
Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Paccy cyangwa Oda Paccy, akomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe yatewe no kuba yarabashije kwinjira mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya gatanu, dore ko ari inshuro ya mbere aryitabiriye nyuma y’igihe kinini aririmba.
Abagize itsinda rya TNP ndetse na Rafiki babashije gukomeza mu bahanzi 10 bazahatanira kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5 (PGGSS 5), mu gihe bagenzi babo 6 bari babarushije amajwi mbere basigaye.
Abahanzi G Bruce The Teacher na The Son basanga kwishyira hamwe nk’itsinda ari byo bizatuma babasha gutera imbere muri muzika yabo, bikaba byaratumye bashinga itsinda bise “The Teacherz”.
Umuhanzikazi Grace Abayizera uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace aratangaza ko afite icyizere cyo kugera kure mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 5, ariko ntiyirengagiza ko ashobora kutabigeraho kuko mu irushanwa byose bishoboka.
Mu gihe hasigaye iminsi ine ngo PGGSS5 itangire, Senderi International Hit, umuhanzi ukunze kugaragaraho udushya tudasanzwe noneho byagera muri PGGSS agaca ibintu aratangaza ko afite inyota n’inzara byo kugera kure muri Guma Guma kurusha abandi bagenzi be bahanganye.
Umunyamakuru, umukinnyi wa filime akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo, ngo ntiyiyumvisha abavuga ko adashobora kuyobora igitaramo cy’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) bashingiraho.
Richard Nsengimuremyi, Umuyobozi wa Super Level Urban Boys ibarizwamo, aratangaza ko batasezeye burundu mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ahubwo ko icyatumye basezera nigikemuka nta kabuza bazongera kuyitabira.
Maurix Music Studio, inzu itunganya umuziki yamamaye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2009 ubwo yakoragamo producer Maurix afatanyije na Dr JACK uherutse kwitaba Imana, yamaze gufungura imiryango i Kigali.
The Rock, ari we Dwayne Douglas Johnson, afite imyaka 42, yavukiye mu Mujyi wa Hayward, Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) tariki 2 Gicurasi 1972 akaba umukinnyi wa kaci winjiye muri sinema aba umwe mu bakinnyi na Filimi bakize muri USA.
Umuhanzi Doxa, umwe mu bahanzi bagaragayeho ibikorwa by’ubushabitsi bindi bibinjiriza bitari ubuhanzi gusa ngo kuba ari umuhanzi ntibimubera imbogamizi mu bucuruzi bwe b’inkweto.
Bamwe mu bakina filimi mu Rwanda baranenga urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards, bakinubira kuba batagaragara kuri urwo rutonde kandi ngo barakoze cyane mu mwaka ushize wa 2014, nk’uko babitangarije ikiganiro KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 21/02/2014.
Kundwa Doriane ni we uhize abandi bakobwa 15 bahataniraga umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda uzwi nka "Miss Rwanda" 2015, nyuma yo gutangira ahatana mu bandi benshi aturutse mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo amajonjora yatangiraga mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Umuhanzi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Reggae w’umunya Cote d’Ivoire, Tiken Jah Fakoly (Doumbia Moussa Fakoly), ngo asanga umugabane w’Afurika ari “amizero y’ejo hazaza h’isi”.
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, umunya Côte d’Ivoire Doumbia Moussa Fakoly uzwi ku izina rya Tiken Jah Fakoly yasabye abahanzi bo mu Rwanda kureka umuco wo kwisanisha n’abahanzi b’i mahanga.
Umuririmbyikazi Jody Phibi arashyize yinjiye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) bwa mbere mu mateka ye, nyuma y’uko abafana bari bamaze iminsi banenga EAP kudaha amahirwe abahanzi b’abahanga.
Nyuma y’uko tariki 16/02/2015 hasohotse urutonde rw’abahanzi 15 bagomba gukomeza bakazakurwamo 10 bazahatanira PGGSS ku nshuro ya gatanu, impaka z’urudaca zirakomeje mu bakunzi ba muzika n’abandi bayikurikiranira hafi.
Nyuma y’ amatsiko menshi abantu bari bategerezanyije urutonde rw’ abahanzi 15 bazitabira ku nshuro ya gatanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5 (PGGSSV), kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gashyantare 2015, uru rutonde rwashyizwe ahagaragara.
Abahanga imideli (Fashion Designers) bakiri bato, ni ukuvuga abamaze igihe kitari kinini mu mwuga, biyemeje guhindura amateka y’imideli mu Rwanda bakayiha umurongo ndetse bakanibanda ku bigaragaza isura y’u Rwanda koko.
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kubonana n’umufatanyabikorwa we, ku wa 16/02/2015.