Burera: Abakinnyi ba Filime Nyarwanda bahuruje imbaga y’abantu yuzura mu mihanda
Abakunzi ba Filime Nyarwanda batandukanye bo mu Karere ka Burera batangajwe no kubona amaso ku maso bamwe mu bakinnyi ba Filime Nyarwanda bakunda ubwo bazaga muri ako karere mu rwego rwo kwegera abafana no kureba niba amafilime bakina abashimisha.
Mu masaha ya saa munani za nyuma ya saa sita, ku cyumweru tariki ya 15/03/2015, nibwo bamwe mu bakinnyi ba Filime Nyarwanda basesekaraga muri santere ya Kidaho iri mu murenge wa Cyanika.
Baje mu modoka itwara abagenzi izwi ku zina rya “Twegerane”, bayivamo batembera muri iyo santere n’amaguru maze abakunzi babo babuzuruho baje kubareba, bamwe bashaka kubakoraho, bigaragako batangajwe no kubabona amaso ku maso, bari basanzwe bababona muri Filime.
Abakinnyi ba Filime nka Fabiola na Manzi bakinana muri Filime yakunzwe n’abatari bake, yitwa “Amarira y’Urukundo”, nibo wabonaga abafana bashaka gukoraho cyane kuburyo aho babaga bari hose abantu babuzuragaho bashaka kubareba, babasuhuza.
Abandi bakinnyi ba Filime barimo Postor Fake wakinnye muri Filimi Inkoni y’Imana, Nadege wakinnye Rwasibo, Rosine wakinnye muri Ruganzu n’Intare y’ingore, Mama Gentil ariwe wakinnye mu Intare y’Ignore nabo wabonaga bishimiwe n’abatari bake.
Ubwo aba bakinnyi bab Filime Nyarwanda buriraga imodoka yabazanye bagiye, abafana bayo bayuzuyeho batifuza ko bagenda kuburyo bayibujije kugenda, bamwe babarebera mu madirishya y’iyo modoka bamwe bafite amatekefone afotora bakabafotorera mu madirishya.
Ubwo iyo modoka bari barimo yahagurukaga bamwe mu bafana bayirutse inyuma bigaragara ko abakinnyi ba Filime Nyarwanda, ndetse na Filime bakinamo, bakunzwe n’abatari bake biganjemo urubyiruko n’abigitsinagore.
Andi mafoto y’uko byari bimeze
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NDI UGANDARUBARI NTANGE ABOBAKI NNYIBAFILIMENDABI SHIMIYE.
Ndi Uganda Hoima Cyangwali Filime Zaba Bakinnyi Ndazikunda Cyane Nigute Nazibona ?Nukuri Zirigisha Cyane .Murakoze.
Rwanda Today,ndi umukinnyi w’amareresi(filime) n’ikinamico w’umurundi,ndashimye ukuntu mwitakubakinnyi ba filime n’ikinamico (urunana),mukomerez’aho!