Ikipe yari yiswe ‘A’ yatojwe na Bahufite John ni yo yatsinze iyari yiswe ‘B’ yatojwe na Cliff Owuor mu mukino wari wahuje abakinnyi bakomeye mu mukino wa Basketball mu Rwanda (All Stars Game).
Police FC na Rayon Sports, zanganyije igitego 1-1 mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabaye ku cyumweru tarki 31/03/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Police FC irakira Rayon Sport kuri icyi yumweru tariki 31/03/2013 mu mukino w’ikirarane ubera kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa cyenda n’igice.
Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore, yegukanye igikombe cya ‘Play off’ nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Ubumwe Basketball Club amanota 47 kuri 34, mu mukino wabahuje ku wa Gatanu tariki 29/03/2013.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryateguye umukino wa Basketball kuri uyu wa gatanu tariki 29/03/2013, uzahuza amakipe abiri azaba agizwe n’abakinnyi b’intyoza batoranyijwe mu makipe atandukanye agize shampiyona.
Kuri uyu wa gatanu taliki 29/03/2013 hateganyijwe igikorwa cyo kumurika bwa mbere amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda mu mashusho. Aya mashusho azerekanwa kuri documentaire yitwa “KERA HABAYEHO” imara hafi amasaha abiri.
Imbuto Foundation yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu migendekere myiza y’imikino y’igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, aho icyo kigo cyatanze miliyoni 97 zizakoreshwa kugeza iyo mikino irangiye muri Nyakanga 2013.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 18 yafashe umwanya wa kane ari nawo wa nyuma mu mikino y’igikombe cya Afurika cyasojwe ku ku wa gatatu tariki 27/03/2013 i Cairo mu Misiri.
Ikipe ya Rayon Sports yatunguwe no gutsindwa ibitego 2-1 na Bugesera FC yo mu cyiciro cya kabiri ihita inayisezerera mu mikino y’igikombe cy’Amahoro yari igeze muri 1/8 cy’irangiza ku wa gatatu tariki 27/03/2013.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 18, ku wa mbere tariki 25/03/2013 yatsinzwe amaseti atatu kuri imwe na Algeria mu mukino wa mbere w’igikombe cya Afurika kirimo kubera i Cairo mu Misiri.
Nyuma y’uko umutoza Didier Gomes Da Rosa agaragarije ko ari umutoza ushoboye, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamereye gusinya andi amasezerano y’imyaka ibiri yiyongera ku yo yari asanganwe y’umwaka ari hafi kurangira.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bakobwa batarengeje imyaka 18, irakina umukino wayo wa mbere na Algeria kuri uyu wa mbere tariki 25/03/2013 guhera saa kumi z’umugoroba, mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera i Cairo mu Misiri.
Amakosa abiri yakozwe na ba myugariro b’ikipe y’u Rwanda (Amavubi) niyo yatumye Mali itsinda u Rwanda ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 24/03/2013.
Mu nama yahuje inama njyanama y’akarere ka Muhanga, tariki 21/03/2013, bize ku kibazo cya siporo muri aka karere kuko bavuga ko isa n’iyahariwe ikipe y’akarere gusa kandi igomba kugera kuri buri muturage.
Davite Giancarlo usiganwa ukoresha imodoka yo mu bwoko bwa SUBARU Imprezza N11, ni we wegukanye isiganwa ry’amamodoka ryiswe ‘Rally de l’Est’ ryaberaga mu bice bya Rugende na Gahengeri mu turere twa Gasabo na Rwamagana kuri uyu wa gatandatu tariki 23/03/2013.
Umutoza w’ikipe y’ihigugu Amavubi, Milutin Sredojevic Micho, arizeza Abanyarwanda ko nibashyigikira Amavubi kuri icyi Cyumweru tariki ya 24/03/2013, ubwo bazaba bakina na Mali, ashobora kuzakora amateka nk’ayo u Rwanda rwakoze rutsindira Ghana kuri Stade Amahoro muri 2003.
Umuganga w’ikipe y’igihugu, Moussa Hakizimana, aratangaza ko Haruna Niyonzima na Mbuyu Twite bari bavunikiye mu mukino wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Libya batanga icyizere 100% ko bazakina umukino wa Mali tariki 24/03/2013.
U Rwanda rwatsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wo kwitegura gukina na Mali, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 20/03/2013.
Haruna Niyonzima na Gasana Eric ‘Mbuyu Twite’ bakina muri Tanzania, uzamukunda Elias ‘Baby’ ukina mu Bufaransa na Steven Godfroid ukina mu Bubiligi bageze i Kigali mu ijoro rya tariki 18/03/2013 aho baje kwitabira umukino uzahuza u Rwanda na Mali tariki 24/03/2013.
Ikipe ya Benediction Club y’i Rubavu niyo yegukanye umwanya wa mbere mu mikino yo gusiganwa n’isaha bita ‘Course contre la montre’ yabaye ku cyumweru tariki 17/03/2013 i Masoro mu karere ka Gasabo.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Sredojevic Mucho, aratangaza ko abakinnyi bose bakina hanze y’u Rwanda yahamagaye bazagera mu Rwanda bitarenze tariki 21/03/2013, kugira ngo akomeze kwitegura neza gukina na Mali ku cyumweru tariki 24/03/2012.
Ku myaka 25, umukinnyi Lionel Messi yaje muri ba kizigenza ba mbere ku isi batsinze ibitego byinshi kuva irushanwa rya UEFA Champions League ryatangira mu mwaka w’1955. Ubwo Barcelone yatsindaga AC Milan ibitego 4-0 tariki 12/03/2013, Messi yatsinzemo ibitego 2.
Ikipe ya APR BBC mu bagore irahabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe cya Play-off muri uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Ubumwe BBC amanota 54 kuri 41mu mukino wa mbere wabereye kuri Stade ntoya i Remera tariki 16/03/2013.
Ikipe ya Espoir Basketball Club yegukanye igikombe cya Play-off ku wa gatandatu tariki 16/03/2013, nyuma yo gutsinda APR BBC umukino wa nyuma wa gatatu wabereye kuri Stade ntoya i Remera.
Ku rutonde rw’uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi rwashyizwe ahagarahara tariki 13/03/2013, u Rwanda ruri ku mwanya wa 132, rukaba rwasubiye inyuma imyanya ibiri kuko mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 130.
Mugiraneza Jean Baptiste ntabwo yahamagawe n’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ ubwo yashyiraga ahagaragara abakinnyi 24 bagiye gutangira kwitegura gukina na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Umukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wagombaga guhuza Rayon Sport na Police FC tariki 17/02/2013 ukaza kwimurwa, uzakinwa tariki 31/03/2013, ukazabera kuri Stade Amahoro i Remera kuva saa cyenda n’igice.
Ibitego 3 Arsenal yatsindiwe ku kibuga cyayo byatumye isezererwa nubwo mu mikino yombi igiteranyo cy’ibitego byabaye 3 bya Arsenal kuri 3 bya Bayern Munich.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye isiganwa ry’amagare ryo gusiganwa n’isaha (course contre la montre) rizaba ku cyumweru tariki 17/03/2013 guhera saa tatu za mu gitondo i Masoro.
Muhawenimana Claude wari usanzwe ari umuyobozi w’abafana ba Rayon Sport ku rwego rw’igihugu, yagizwe by’agateganyo umuyobozi w’abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi hagamijwe gutegura kuzayishyigikira mu mukino izakina na Mali tariki 24/3/2013.