Nyuma y’uko mu Ntara y’Amajyepfo, gahunda ya ‘Give Directly’ yo guha abaturage amafaranga yo kwikenuza yavuzwe mu Karere ka Gisagara, ubu noneho yatangijwe no mu Karere ka Nyamagabe, ihereye mu Murenge wa Musange, aho abaturage bose bazayahabwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, arasaba urubyiruko gusukura bihoraho inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuzirinda, kugira ngo basigasire amateka y’Igihugu.
Abahinga mu gishanga cya Mushishito giherereye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira ko icyo gishanga cyatunganyijwe, ubu bakaba barimo kugihinga noneho bacyitezeho umusaruro mwiza kuko kitazongera kurengerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, avuga ko baherutse kubarura abafite uburwayi bwo mu mutwe 641, mu Mirenge yose igize ako karere, ubuyobozi bukaba buteganya guhugura abajyanama b’ubuzima kugira ngo bazajye babitaho byihariye.
Umugabo witwa Simon Mubiligi w’i Nyamagabe, avuga ko kumvikana n’umugore we ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bituma bamwita inganzwa, ariko kuri we icy’ingenzi ngo ni ukugira urugo ruteye imbere kandi rutekanye.
I Jenda mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, biravugwa ko hari abagabo babonye abagore basigaye bazi gushakisha amafaranga, babaharira ingo, ariko hakaba n’abagore bakora bakabona amafaranga bagatangira kugira imyitwarire idakwiye, bikadindiza iterambere ry’ingo zabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burasaba abafatanyabikorwa bakorana, kubafasha guca ikibazo cy’amakimbirane mu ngo n’ibindi bibazo bibangamiye imibereho myiza biyashamikiyeho, kuko bizabahesha abaturage bazima, ari na bo bazakuramo abakwe n’abakazana.
Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe, ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022 ahagana saa munani z’amanywa, yasanze abantu 175 mu rugo rwa Nyirahuku Marie Rose barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Bafatiwe mu Murenge wa Gasaka, Akagari ka Kigeme, Umudugudu wa Gakoma.
Nyuma y’umwaka bagororerwa mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe, abasore n’abagabo 899 bari barabaswe n’ibiyobyabwenge basezerewe kuri uyu wa 25 Mutarama 2022.
Mu gihe byashize wasangaga abagabo ari bo ahanini bayobora mu nzego z’ibanze, ariko amatora aheruka yasize abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi muri Nyamagabe.
Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 27 Ukuboza 2021, yasambuye inzu zigera kuri 7 muri Nyamagabe ndetse n’ibyumba by’amashuri.
Umukozi ucunga umutekano kuri Sacco ya Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe yarashe umucungamutungo (manager) w’iyi sacco, Moïse Dusingizimana. Uwarashe avuga ko uwo mucungamutungo yagambaniye ucunga umutekano bakamwimura, batamugishije inama.
“Ko uba uzi ko uzarya, uba wumva hazakurikiraho iki nta bwiherero”, icyo ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza, Agnès Uwamariya, yasabye abaturage b’i Nyamagabe badafite ubwiherero gutekerezaho, anabasaba kubwubaka badategereje gufashwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yashyikirije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 92 tugize Akarere ka Nyamagabe mudasobwa zigendanwa, zigiye kubafasha mu mitangire myiza ya serivise.
Ikamyo ya rukururana yaturukaga i Nyamagabe yerekeza i Huye yaguye mu iteme ririmo gusanwa ku mugezi wa Nkungu, abari bayirimo barapfa.
Régine Niyomukiza w’i Nyamagabe, avuga ko nta mwuga udakiza iyo umuntu awukoze neza, kuko we urugo rwe rwazamuwe n’ububoshyi bw’imipira y’imbeho.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyamagabe rukurikiranye umugore wo mu Murenge wa Gatare uvugwaho gutwara ibikoresho bya salon de coiffure (byo gutunganya imisatsi) n’ibyo gusudira byari byahawe abana b’abakobwa ngo bikure mu bukene.
Muri iki gihe ababyeyi barimo gusubiza abana ku ishuri, bamwe bakaba banahangayikishijwe no kubona ibikoresho byose abana babo bazakenera, hari abana 3,330 bo mu Karere ka Nyamagabe, bakomoka mu miryango ikennye, bishimira ko bamaze guhabwa ibyo bikoresho. Babishyikirijwe ku wa gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, ku nkunga (…)
Mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko ruri mu biruhuko kwirinda ibirwangiriza ubuzima, Akarere ka Nyamagabe kateguye amarushanwa y’indirimbo, imbyino, imivugo n’ubugeni, ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Winyicira ubuzima ejo hanjye ni heza.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko ibikorwa byo gusana umuhanda wa Huye -Nyamagabe – Nyamasheke - Rusizi wari wangiritse tariki ya 6 Ukwakira 2021 kubera imvura irimo kugwa byatangiye kandi imodoka ntoya zemerewe kuwunyuramo.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku itariki ya 04 Ukwakira 2021, bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko.
Koperative y’Abacuruzi b’inyongeramusaruro bo mu Karere ka Nyamagabe (Kopabinya), iherutse gutaha ikigo yubatse cyo gucururizamo inyongeramusaruro zikenerwa muri ako karere.
Abafana b’ikipe ya Arsenal mu Rwanda batashye ku mugaragaro umuriro w’amashanyarazi bagejeje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Mudugudu wa Nyentanga, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe.
Mu Mudugudu wa Nkamba uherereye mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, hari ingo zibarirwa mu 180 zivuga ko zijejwe umuriro w’amashanyarazi imyaka ikaba ibaye irindwi.
Hari abatuye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko amazi ava muri kaburimbo bayoboreweho ahitwa mu Ironderi agenda akora umukoki aho batuye, ku buryo bafite ubwoba ko uzagera aho ukabasenyera.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko nta gikuba cyacitse kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare yashyize Akagari ayobora muri Guma mu rugo, cyakora avuga ko agomba kugirwa inama.
Eugénie Musaniwabo w’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, ari we ngo wahimbye imbyino yamamaye izwi ku izina rya “Ngera” yaje no kumwitirirwa, avuga ko yayihimbye aburira bagenzi be basangiraga itabi bihishe.
Mu Karere ka Nyamagabe hari abafundi n’abayede bavuga ko bamaze imyaka bambuwe na ba rwiyemezamirimo, ubu bakaba bifuza gufashwa bakishyurwa.
Imiryango 32 y’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe irimo 16 y’Abarokotse Jenoside na 16 y’abakuwe mu manegeka ndetse n’abahuye n’ibiza, irishimira ko ubu ituye mu nzu nziza bubakiwe na Leta.
Ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyamagabe bafashe umumotari witwa Bicamumpaka Jean Bosco, wari uhetse umugenzi utwaye urumogi rungana n’ibiro 11 n’udupfunyika twarwo 1,937. Umugenzi yacitse aracyarimo gushakishwa na ho umumotari arafatwa na moto ye.