Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo mu Kagari Gasagara mu Mudugudu wa Rugagi haravugwa impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwaguye, buhitana abantu 10 barimo abagabo batandatu n’abagore bane, abandi babarirwa muri 40 barakomereka.
Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mukuru mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo yasabye ko habaho Inama yihutirwa y’abajyanama ba EAC mu gusuzuma ibibazo by’umutekano bikomeje kwifata nabi muri icyo gihugu.
Abakuwe mu byabo n’intambara muri Sudani y’ Epfo bafite icyizere ko uruzinduko rwa Papa Francis muri icyo gihugu ruzazana amahoro rugatuma abayobozi bacyo bahindura imikorere bagaharanira ko icyo gihugu kibamo amahoro arambye.
Abagabo batatu b’uruhu rwera baba muri Afurika y’Epfo, tarikiya 29 Ukuboza 2022 ibyuma by’ikoranabuhanga bifata amashusho (camera) byabafashe barimo baniga abana babiri b’abirabura babaziza ko bogeye muri Pisine imwe na bo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, itangaza ko muri uyu mwaka, ibyaha birimo icy’ubujura buciye icyuho, magendu, kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, gukubita no gukomeretsa, ari byo byagaragaye cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.
Muri ibi bihe by’iminsi mikuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yifurije Ingabo z’Igihugu n’inzego z’umutekano umwaka mushya wa 2023, abashimira ubunyangamugayo bagaragaje mu mirimo yabo.
Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyagatare, ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, yafashe abagabo babiri bacyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RE 519 D ubwo bari barimo kuyishakira umukiriya.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022, Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yavogereye ikirere cy’u Rwanda. Byabereye mu gace gaherereyemo ikiyaga cya Kivu mu Burengerazuba bw’u Rwanda ahagana saa sita z’amanywa, iyo (…)
Imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 yateye mu nzu z’abatuye mu manegeka yakuruwe no gutunganya kaburimbo ahitwa mu Matyazo, ku buryo ibintu byari hasi mu nzu byose byarengewe.
Ku wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kugenzura imiterere y’ibinyabiziga ryasoje serivisi yo gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga yatangirwaga mu Karere ka Rusizi mu gihe cy’iminsi itandatu hifashishijwe imashini yimurwa.
Inyubako ikoreramo ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda iherereye ku Muhima, ibyumba byayo bibiri byo ku gice cyo hejuru byafashwe n’inkongi y’umuriro kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukuboza 2022. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hatahise hamenyekana icyateye iyi nkongi, gusa (…)
Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherutse koherezwa mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Tariki 23 Ukuboza 2022, abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda basoje imyitozo bari bamazemo amezi 10 bayikorera mu kigo cya gisirikare cya Nasho.
Ubuyobozi bwa M23 bwemeye kuva muri Kibumba bwari bwarambuye ingabo za Congo (FARDC) igasubira inyuma nk’uko yabisabwe mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu yafatiwe i Luanda muri Angola mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, ku mupaka wa Rusumo, Akarere ka Nyagatare kashyikirije ubuyobozi bwa Tanzania inka 11 zafatiwe mu Rwanda bikekwa ko zibwe umworozi wo muri Tanzania.
Mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe, Umuturage yitwikiye mu nzu, abaje bahuruye baje kuzimya, abafuhera kizimyamoto, arabacika ariruka arabura.
Ku mugoroba tariki ya 21 Ukuboza 2022 ahazwi nka Sonatubes Mujyi wa Kigali habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, abantu batan barakomereka bikomeye.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibirego ishinjwa byo gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, nta shingiro bifite, ahubwo bikaba bigamije kurangaza amahanga ku mpamvu ya nyayo yateye intambara ihuje Leta ya Congo n’umutwe wa M23.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yabwiye abatuye Umurenge wa Bugeshi bafite abavandimwe mu mutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Congo uhora ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda kwitandukanya na bo.
Mu Murenge wa Bumbogo muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Izindiro, ku mugoroba tariki ya 19 Ukuboza 2022 habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, umuntu umwe ahita yitaba Imana, abandi babarirwa mu icumi barakomereka.
Umwana witwa Mugisha Tito yaturikanywe na Gerenade ahita apfa, uwitwa Niyonkuru Thomas w’imyaka icyenda arakomereka bikabije. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yatangarije Kigali Today ko ibi byago byabereye mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Ngororero, tariki 15 Ukuboza 2022 nyuma y’uko (…)
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubujura bwibasira insinga zo ku miyoboro y’amashanyarazi bumaze gufata intera muri iyi minsi. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe gutunganya amashanyarazi (EUCL), Bwana Wilson Karegyeya, avuga ko muri uku (…)
Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango w’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yibanze ku kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ku bibazo by’umutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa Congo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bufatanyije n’inzego z’umutekano n’Umujyi wa Kigal, i bakoranye Inama n’Abamotari tariki 14 Ukuboza 2022 igamije kunoza Umutekano, iyi nama ikaba yabereye kuri Stade ya IPRC Kigali.
Mu masaha ya saa moya z’umugoroba tariki ya 13 Ukuboza 2022 mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gace ka Kicukiro Centre, habereye impanuka ikomeye, abantu babiri bahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka bikomeye.
Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ikaba yabereye mu gace kazwi nka Kicukiro Centre, hafi y’ahaherutse kubakwa imihanda igerekeranye.
Ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda RDF, ku Kimihurura habereye igikorwa cy’isangira risoza umwaka mu rwego rwo guha icyubahiro abajyanama mu bya gisirikare bo muri ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, Defences Attachés (DA).
Ibitaro bya Gisenyi byagonzwe na Fuso yikoreye imyembe, batatu mu bari bayirimo bahita bapfa. Ni impanuka yabaye mu rukerera tariki 10 Ukuboza 2022. Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite plaque RAC 209B yari ivanye imyembe mu Karere ka Rusizi yabuze feri igonga ibitaro bya Gisenyi abari bayirimo bahasiga ubuzima.
Mu Ntara zose zitandukanye z’igihugu, Polisi y’u Rwanda, yahatangije ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Muri iki gikorwa, wabaye umwanya wo gukebura abakoresha umuhanda, aho Polisi yabibukije ko mu gihe baramuka baretse uburangare mu gihe batwaye ibinyabiziga, cyangwa bagenda mu muhanda n’amaguru, byagira uruhare rukomeye (…)
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yatangaje ko Abapolisi babarirwa muri 500 bagiye kwirukanwa kubera ibyaha bitandukanye, birimo ubusinzi no kwaka ruswa.