Nta gihugu cyakizwa no gusabiriza - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda ko nta gihugu cyakizwa no gusabiriza, ko ahubwo ibihugu byagombye kwishyira hamwe, bikagirana inama, bigakora bigatera imbere.

Perezida Kagame asanga nta gihugu cyakizwa no gusabiriza
Perezida Kagame asanga nta gihugu cyakizwa no gusabiriza

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo we na Madamu Jeannette Kagame, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, bitabiraga Ihuriro ngarukamwaka rya 18 ry’uwo muryango, ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025.

Ryitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abanyamuryango ba Unity Club, aho bahuriye mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena.

Agaruka ku bijyanye no kwigira kw’ibihugu, yagize ati “Nimumbwire mu bice by’Isi byose muzi, mumpe urugero rw’Igihugu abantu bakijijwe n’imiryango itari iya Leta? Cyangwa se hari uwakijijwe no gusabiriza kandi ukabona gusabiriza ntabwo bimuteye isoni n’uwo usaba ndetse ukamureba igitsure nk’aho hari icyo agomba kukwishyura. Ibyo abayobozi twicaye hano, tubyumva gute? Tubisobanura gute? Icyo kibazo tudakora tugishakira umuti n’ibi byose tuvuga, dukora cyangwa tuganira biba amagambo gusa.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko nta gihugu cyabaho nk’aho ari ikirwa, ati “U Rwanda nk’Igihugu, ntikiri mu kirwa cyonyine, ahubwo gituranye n’ibindi bihugu bya Afurika. Igihugu rero kiba kigomba kubana n’ibindi bagafatanya muri byose.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, bagomba gushaka umuti w’ibibazo bituma basigara inyuma.

Ati “Ikibazo ni twe tugomba kugishakira umuti byanze bikunze, kuko abantu bose bagera aho bakavuga ko bashaka gutera imbere, bashaka kubaho neza. Niba ari byo, bikore kandi birashoboka, wabigeraho, ariko umuntu yabaza impamvu nyuma y’imyaka 50, twaba tukiri aho dusabiriza”.

Perezida Kagame yavuze ko abantu badakwiye kubaho barihebye, bumva ko batazagera ku iterambere, ahubwo ko bakwiye guharanira kubaho ubuzima bwiza kandi nta gutega amaso abandi.

Ati “Ubuzima bwacu bwo dushaka kubaho ni ikintu twaberaho cyangwa tukagipfira. Impamvu uhitamo uko ushaka kubaho, ntabwo impamvu yawe yaba gukesha kubaho kwawe, ubuzima cyangwa imibereho y’abandi, uhora ubateze amaso ko ari bo bagomba kukubeshaho, ariko bibaye n’ibyo kuki bo batagutega amaso kugira ngo babeho, cyangwa kuki buri wese atareba undi ngo amubonemo ibishobora kumubeshaho?”

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rugeze ahashimishije byagizwemo uruhare na buri wese, yaba abayobozi ndetse n’abaturage bakorera, asaba abayobozi ko bakwiye kujya bahora bibaza uruhare bagira ku giti cyabo mu kurushaho guteza Igihugu imbere.

Ati “Sinumva impamvu uburyo ibihugu bya Afurika bimaze imyaka 50 cyangwa 60 bidatera intambwe mu iterambere, kandi ibyo byari ku rwego rumwe kuri ubu biri mu bifite ubukungu buteye imbere”.

Yunzemo ko abantu bafite ubushobozi butandukanye ndetse no gushishoza gutandukanye, ko iyo byose bihujwe bituma ibihugu byose byatera imbere ariko ko hakiri ihurizo ryo kureba aho u Rwanda, Afurika mu myaka 50, 60 ishize byari bihagaze gute.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ikibazo muri twe tugomba kugishakira umuti byanze bikunze cyangwa bikajya ku mugaragaro, bikemezwa ko ari umuvumo uturimo cyangwa niba ari ko dushaka kuba ntitujye aho ngo tubeshye.”

Perezida Kagame yavuze ko atumva impamvu ibihugu bya Afurika byemera gukena no kubaho mu buzima bubi, kandi byari bifite ubushobozi n’amahitamo menshi yo gutera imbere no kugira impinduka mu iterambere.

Yanagarutse ku mutekano w’Igihugu, avuga ko abatekereza kuwuhungabanya bitabakundira.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko amasezerano u Rwanda rusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, arimo uburiganya ariko ko rwamaze guca umurongo kera.

Ati “Ibyo by’amasezerano birimo uburiganya bwinshi. Byose dukora, tuvuga, tubana n’abandi, twaciye umurongo kera. Ni ukuvuga ngo igihugungabanya u Rwanda cyo ntabwo twacyihanganira.”

Amafoto: Eric Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka