Ubuyobozi bw’akarere, abayobozi b’uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye , abarimu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakoze inama tariki 24/11/2014 bagasanga ireme ry’uburezi riri hasi banafata ingamba zo kurizamura.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye mu karere ka Nyabihu mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2014 akabemerera ishuri rikuru ry’imyuga, abaturage baravuga ko ari igisubizo ku buyobozi n’ababyeyi bahoranaga ikifuzo cy’uko muri aka karere hakubakwa kaminuza cyangwa ishuri rikuru.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyamagabe rwishimiye gahunda y’itorero yatangijwe izajya ikora mu birihuko n’ikindi gihe urubyiruko rudahugiye mu masomo, kugirango urubyiruko rubone urubuga rwo kuganiriramo no kwiga indangagaciro na kirazira biranga umuco Nyarwanda.
N’ubwo akarere ka Gakenke kari gasanzwe kazi ko gafite abantu bafite ubumuga 5041 siko bimeze kuko umushinga wita ku gutanga uburezi n’uburere ku bafite ubumuga (EEE Project) wagaragaje ko abafite ubumuga muri aka karere bageze ku 8596 kandi 67% muri bo babuvukanye.
N’ubwo ku mashuri amwe n’amwe gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igenda ihura n’imbogamizi zituma ishyirwa mu bikorwa rya yo rigorana, ubuyobozi bw’ishuri rya Rwimishinya ryo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza buvuga ko butigeze buhura n’ikibazo kuri iyo gahunda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buremeza ko hakigaragara abana bata ishuri bukaba bwafashe icyemezo ko umubyeyi bizagaragara ko ariwe nyirabayazana wo kuba umwana yaravuye mu ishuri azajya abihanirwa.
U Rwanda rwakiriye inguzanyo ingana na miliyoni 51$ z’amadolari y’Amerika yatanzwe n’igihugu cya Korea y’epfo (akabakaba miliyari 36 z’amafaranga y’u Rwanda), agamije kubaka ibikorwaremezo bitandukanye by’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Guhera mu mpera z’uku kwezi za Ugushyingo 2014, ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro IPRC-South riri mu karere ka Huye rizatangira guhugura abantu mu myuga itandukanye mu gihe cy’amezi atatu kandi nta mafaranga bazatanga.
Ministeri y’uburezi (MINEDUC) iratangaza ko inama yiswe Innovative Africa irimo gutegurwa kubera i Kigali mu cyumweru gitaha izazamo abashoramari b’ibigo bikomeye ku isi mu by’ikoranabuhanga kugira ngo bafashe kuvugurura ireme ry’uburezi hashingiwe ku ikoranabuhanga.
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East ) ryatangije ku mugaragaro gahunda yiswe urubuga rw’abana (Space for Children ) aho abana biga amashuri abanza mu biruhuko bazajya bahabwa amasomo ku myuga itandukanye.
Uburyo bwo kwita ku bana bagaburirwa ku bigo by’amashuri bigaho bwatumye muri uyu mwaka w’amashuri urangiye abana bagera kuri 200 bo ku ishuri ribanza rya Mihabura riri mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bagaruka mu ishuri, mu gihe abagera kuri uwo mubare buri mwaka bataga ishuri bakajya kwirirwa (…)
Umubare w’abanyeshuri bitabira gufatira amafunguro ku ishuri uracyari hasi mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Nyamagabe, bitewe n’impamvu z’ubukene no kutumva akamaro kabyo kwa bamwe mu babyeyi.
Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru rya Kibogora (KP), Ian Higginbotham aratangaza ko aje gutanga umusanzu mu gutuma iri shuri ritanga abanyeshuri b’intangarugero. Ibi yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 08/11/2014 ubwo yimikwaga ku mugaragaro nk’umuyobozi w’ikirenga (chancellor) wa KP.
Théodore Habimana, umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), avuga ko abize iby’ubuhinzi ubworozi n’amashyamba (EAV) mu mashuri yisumbuye, bagomba gukomereza amasomo yabo muri IPRC kugira ngo bongere ubumenyi mu myuga baba bize, bityo babashe gufasha Abaturarwanda.
Bamwe mu banyeshuri barangije mu mashami y’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba mu mashuri yisumbuye (EAV), bakaba bari bemerewe gukomereza amashuri yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 06/11/2014 bamenyeshejwe ko imyanya yabo iteganyijwe mu mashuri y’imyuga ari yo IPRC.
Nyuma y’aho abana bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bakomeje kwinubira kwigira kure aho benshi muri bo bajyaga basiba cyangwa bakazinukwa ishuri burundu, ku bufatanye na Fondation Margrit Fuchs, ibinyujije mu kigo cya Bureau Social de Dévéloppement, yiyemeje kubaka ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rifite (…)
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’inderabarezi, Prof. George Njoroge avuga ko abanyeshuri biga n’abarangije mu mashuri y’inderabarezi ya Rukara (Rukara College of Education) na Kavumu (Kavumu College of Education) bemerewe kongera ubumenyi bashaka impamyabumenyi yisumbuye ku yo bahabwa n’ayo mashuri, ariko (…)
Mu gihe hari bamwe mu bakobwa usanga banenga imyuga imwe n’imwe bavuga ko yagenewe abahungu gusa, umukobwa urimo kuyiga mu karere ka Nyagatare bashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga kuko kubaka urugo bitakireba umugabo gusa.
Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Kavumu College of Education mu kwezi kwa 12/2014 bazimurirwa mu ishuri rya Rukara College of Education. Aya mashuri makuru yombi yari asanzwe ari amashuri nderabarezi atandukanye, kuyahuriza hamwe bikaba biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mwaka wa (…)
Abanyeshuri 290 bo mu karere ka Ngororero bari mu bagombaga gukora ikizamini gisoza amashuri abanza ariko ntibagikoze kuko bataye ishuri bakajya ahandi hantu hatandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Amahugurwa, Nsengiyumva Albert, aratangaza ko yishimiye kuba mu banyeshuri 21325 bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye biga imyuga, hafi kimwe cya kabiri cyangwa 50% ari abakobwa.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda (College of Education), Prof John Njoroge arifuriza abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta intsinzi, akabibutsa ko batarangije kwiga ahubwo bikwiye kuba intangiriro.
Abanyeshuri 201 bo mu ishuri rya GS Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza ngo bagiye bata ishuri mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka wa 2014 akenshi biturutse ku mibanire itanoze ya bamwe mu babyeyi.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iratangaza ko impinduka zihora zikorwa mu burezi zigamije kugirira inyungu uburezi bw’u Rwanda, n’ubwo hari benshi mu bana bagisa nk’aho babihomberamo kuko uburyo biga ubu atari bwo bakomeza kwigamo uko impunduka zibaye.
Mu gihe bigaragara ko amashuri y’inshuke akiri macye mu mujyi wa Muhanga, ubuyobozi bw’ako karere burashishikariza abikorera kugira uruhare rufatika mu gutangiza aya mashuri kuko Leta itabyishoboza yonyine.
Abarimu bo mu karere ka Bugesera baravuga ko uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe imikino mu ishuri bwatumye abanyeshuri barushaho gusobanukirwa n’amasomo ku buryo bwihuse kandi bworoshye, ku buryo byanazamuye ireme ry’uburezi kandi binagabanya umubare w’abana bataga ishuri.
Ishuri “Akagera International school” riri mu karere ka Kirehe ryakira abana baturutse mu bihugu binyuranye rikaba rifite gahunda yo kurenga imbibi z’u Rwanda rikaba ishuri mpuzamahanga nkuko izina ry’ikigo ribivuga.
Bwa mbere mu mateka y’akarere ka Rusizi, hagaragaye abana bize amashuri atatu y’incuke. Umuhango wo kubaha impamyabumenyi ibemerera ko umwaka utaha w’amashuri bagomba gutangira kwiga amashuri abanza wabaye 26/10/2014.
Ababyeyi bo mu karere ka Rwamagana basabwe kuba maso bakita ku bana babo kugira ngo babarinde ibyabashuka bikabashora mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima, muri iki gihe ahenshi mu Rwanda abana bashoje amashuri abanza bajya mu biruhuko guhera kuri uu wa gatanu tariki 24/10/2014.
Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC-EAST), kuri uyu wa 22/10/2014, ryatangije ku mugaragaro amasomo y’imyuga azamara igihe gito ku rubyiruko rwahoze ruba mu muhanda ndetse no ku banyonzi, hagamijwe kubafasha guhindura imibereho yabo ngo ibe myiza.