Kimwe n’ahandi kw’isi u rwanda rwizihije Umunsi mpuzamahanga w’umwarimu. kurwego rw’igihugu ukaba wizihirijwe kuri stade regional inyamirambo kuri uyu wagatatu tariki ya 5 Ukwakira 2011,insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragiri iti:uruhare rw’umwarimu mu buringanire n’ubwuzuzanye.
Kuva mu mwaka w’2003 u Rwanda rwatangije gahunda y’uburezi kuri bose mu rwego rwo gufasha abana b’uburwanda kugira ubumenyi bw’ibanze. iyi gahunda yagiye ijyana n’ibikorwa bitandukanye birimo gukuraho amafaranga y’ishuri mu mashuri abanza, gushyiraho amashuri y’incuke hirya no hino mu midugudu ndetse na gahunda y’uburezi (…)