Kuva tariki 05/12/2011, uwayoboraga ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (Federation Rwandaise d’Athletisme), Rurangirwa Louis, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera azira ibijyanye n’imiyoborere ye.
Kugira ngo Jose Mourinho agere ku ntego ye yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka agomba kubanza gutsinda FC Barcelona, mukeba w’ibihe byose wa Real Madrid kandi ngo yumva azabigeraho abakinnyi be nibakurikiza amategeko icumi yabahaye.
Kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Zanzibar umukino wa ¼ cy’irangiza muri CECAFA ikomeje kubera I Dar es Salaam muri Tanzania.
Kuri icyi cyumeru tariki ya 4 Ukuboza 2011 abakinnyi b’amagare 60 basiganwe bazenguruka umugi wa Kigali mu rwego rwo kurwanya ruswa.
Nyuma yo kwemererwa kuzakina shampiyona y’icyiciro cya mbere, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, kuri uyu wa kane, yatangiye imyitozo yitegura imikino y’ibirarane itakinnye.
Mu mikino ya CECAFA ibera muri Tanzania, abafana b’ikipe ya Yanga yo muri icyo guhugu bifanira Haruna Niyonzima usanzwe akinira iyo kipe ariko ubu akaba arimo gukinira u Rwanda.
Ibitego bibiri ku busa u Rwanda rutsinze Zimbabwe bitumye Amavubi ajya muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA y’uyu mwaka.
Tariki 27/11/2011, bamwe mu baturage bari bitabiriye kureba umukino wahuzaga ikipe ya Bugesera FC na Unity FC zo mu cyiciro cya kabiri bari bakubise umusifuzi w’umukino batishimiye imisifurire kuko bavuga ko yibye ikipe yabo iminota igera kuri 17.
Raoul Gisanura Ngezi usanzwe ari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yamaze gutorerwa kujya muri komite y’ubuyobozi bwa CECAFA mu matora yebereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa gatatu.
Amavubi ashobora kuzahura n’akazi gakomeye muri CECAFA yatangiye kuri uyu wa gatanu, kuko agomba kuzahangana na Zimbabwe yajemo ku munota wa nyuma ikaba yasimbuye Namibia yavuyemo bitunguranye.
Amarushanwa yo gusiganwa ku magare Tour du Rwanda 2011 ejo yari ageze ku munsi wa gatanu. Umubirigi Smet Guy wo mu ikipe yitwa FRANDERS AVIA niwe wanikiye abandi akurikirwa n’Umunyarwanda Ruvogera Obedi ariko ariko umunyamerika Rosskopf Joseph niwe ukiri ku mwanya wa mbere muri rusange.
N’ubwo u Rwanda ruheruka gutsinda Eritrea ibitego 3 kuri 1 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu akurikirana ku isi. Ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 114.
Mu gice cya kane cy’isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda (Rubavu-Muhanga), Umunyamerika Kiel Reijnen ukinira Team Type 1 yongeye kubasiga.
Mu gice cya gatatu cy’isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare, ikipe y’u Rwanda yitwa Karisimbi ni yo yabaye iya mbere.
Kuri uyu wa gatatu ikipe y’igihugu Amavubi yahagurutse I Kigali yerekeza muri Tanzania mu mikino ya CECAFA izatangira ku wa gatanu. Umutoza Milutin Micho witwaje abakinnyi 20 yasize yijeje Abanyarwanda kuzabashimisha.
Icyiciro cya kabiri cya Tour du Rwanda cyarangiye Umunyarwanda, Adrien Niyonshuti, ukinira ikipe ya MTN QHUBEKA ari ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange.
Police FC yamaze gufata umwanya wa mbere nyuma yo kubona amanota atatu ku cyumweru ubwo yatsindaga La Jeunesse ibitego 2 ku busa. Etincelles na APR FC zari zihanganiye umwanya wa mbere zanganyije igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wazihuje kuwa gatandatu.
Ikipe yitwa Team Type 1 y’inyamerika yegukanye umwanya wa mbere mu gace kambere k’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryatangiye ejo ku cyumweru kuri stade Amahoro i Remera. Ejo abanyonzi basiganywe ahantu hareshya na kilometero enye. Bahagurukaga kuri Stade Amahoro bakerezeka Kimironko bakanyura kuri KIE bakagaruka kuri (…)
Ku nshuro yaryo ya gatatu, Tour du Rwanda y’uyu mwaka izatangira tariki ya 20 irangire tariki ya 26 Ugushyingo. Izitabirwa n’amakipe 12 yo hirya no hino ku isi harimo n’abiri (Akagera na Kalisimbi) yo mu Rwanda. Abakinnyi bose hamwe bazaryitabira ni 60 nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti rw’iri siganwa (…)
Irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis ITF Men’s Future ryakinirwaga mu Rwanda ryasojwe kuri uyu wa gatandatu kuwa 19/Ugushyingo/2011 ritsinzwe n’umunya otirishiya(Autriche/Austrich) Gerald Merzer
Umutoza w’ikipe y’Amagaju, Bizimana Abdu alias Beken, aratangaza ko yatsinzwe umukino wayihuje na Mukura kubera urupfu rwa muramu we; atari ukubera igikona cyaje mu kibuga. Muramu wa Bizimana yapfiriye mu mpanuka y’imodoka y’ikamyo yabaye tariki 19/11/2011 bituma atabasha kuboneka ku mu kino wabereye kuri sitade Kamena.
Ubuyobozi bwa CECEFA bwashyize ahagaragara uko amakipe azahura mu matsinda y’imikino y’uyu mwaka izabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki ya 25 ugushyingo kugeza 10 ukuboza. Ku ikubitiro u Rwanda ruzabanza gukina na Tanzania tariki 26.
Ibitego 3 kuri 1 u Rwanda rwatsinze Eritrea kuri uyu wa kabiri kuri stade Amahoro nibyo byahesheje Amavubi gukomeza urugamba rwo gushakisha itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi cya 2014 muri Brazil. Eritrea yo yahise isezererwa.
Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho n’abamwungirije bafite icyizere cyinshi cyo gusezerera Eritrea mu mukino uhuza amakipe yombi uyu munsi kuri sitade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice, mu rwego rwo guhatanira kujya mu matsinda yo gushaka itike yo kuzakinira igikombe cy’isi cya 2014.
Ejo kuwa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2011 saa cyenda n’igice hazaba umukino w’umupira w’amaguru kuri stade amahoro wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizaba mu mwaka wa 2014, uyu mukino uzahuza ikipe y’igihugu Amavubi na Red sea stars ya Eritireya. Ikipe ya Eritireya yageze i Kigali kuwa mbere tariki ya 14 (…)
Mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Eritrea i Kigali kuri uyu wa kabiri, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yongereye imbaraga mu ikipe ye ashiramo abandi bakinnyi batanu batari bagaragaye mu mukino ubanza wabereye Asmara ku wa gatanu aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Hudu Munyemana na Gervais Munyanziza nibo basifuzi b’abanyarwanda batoranyjijwe kuzasifura imikono ya CECAFA y’ibihugu izabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza 10 Ukuboza.
Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS bamaze igihe babaho mu buryo budasanzwe dore ko kuva shampiyona yatangira aba bakinnyi bagera kuri 21 basigaye baba hamwe, bakarya kimwe ndetse bakagendera no ku mategeko aho bacumbitse ku i Taba mu mujyi wa Huye.
Nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, ashyize ahagaragara abakinnyi 18 bazakina umukino uzabahuza na Eritrea, ku isaha ya saa mbiri n’igice z’iki gitondo nibwo Amavubi yahagurutse I Kigali yerekeza muri Eritereya.