Rayon sport irifuza kugarura Bokota Labama mu munsi mike, nyuma yo kumenya ko itazakinisha myugariro wayo Usengimana Faustin kuko agomba gusanga bagenzi be bakinanye igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 bagakora ikipe y’abatarengeje imyaka 20.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball yo ku mucanga yamaze gusezererwa mu mikino yaberaga muri Maroc, igamije gushaka itike yo kuzakina imikino Olympique izabera i Londres mu mwaka utaha.
u Rwanda ruriifuza umutoza wasimbura Sellas Tetteh wasezeye ku mirimo ye yo gutoza Amavubi kubera umusaruro mubi, abatoza b’abanyarwanda bamaze kugera ku munani barifuza gutoza iyi kipe, bakaba bahatana n’abandi batoza bamaze kugera kuri 23 b’abanyamahanga.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI kuwa 11 Ukwakira 2011 nibwo yagarutse I Kigali iva mu gihugu cya Benin Gukina umukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Gabon na Guinea mu mwaka 2012.
Amakipe 2 ya APR y’abagore ndetse n’abagabo ni yo yegukanye agace ka 5 ka shampiyona ya Volleyball ndetse kakaba ari nako ka nyuma.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI kuwa 06 Ukwakira 2011 nibwo yahagurutse I Kigali igana mu gihuru cya Benin Gukina umukino wo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizabera muri Gabon na Guinea mu mwaka 2012.
Nyuma yo gutangira imyitozo kuri uyu 3 Ukwakira 2011, akize imvune, uyu mukinnyi w’imikino ngororamubiri Nyirabarame Epiphanie, aratangaza ko afite icyizere ko mu marushanwa asigaje yizera ko azabonamo ibihe(minima) bimwemerera kwitabira imikino Olempike izabera i London mu gihugu cy’u Bwongereza
Abatoza 30 b’umukino wa Tennis agamije mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba bateraniye Rwanda aho barimo kongererwa ubumenyi mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Tennis mu Karere. Ayo mahugurwa arahabwa n’izobere zo mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis (ITF) rifatanyije n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino (…)
Abatoza b’ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball mu bagore n’abagabo bashobora gusezererwa ku mirimo yabo n’ishyirahamwe ry’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA) kuko batubahirije inshingano zabo zo kuzamura abakinnyi.