Rutahizamu w’umutaliyani ukinira ikipe ya Manchester City, Mario Balotelli, muri iyi minsi ntavuga rumwe n’umutoza we Roberto Mancini kubera imyitwarire mibi.
Nubwo Abanyarwanda bitabiriye imikino Olympique na Paralympique batashye ari nta mudari n’umwe begukanye, Minisitiri wa siporo n’Umuco Protais Mitali asanga baragerageje gukora ibyo basabwaga kuko bakinaga n’abahanga cyane kubarusha.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Karekezi Olivier yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Club Athlétique Bizertin yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tunisia.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka, buratangaza ko bamaze kugura abakinnyi bose bifuzaga, bakaba bakomeje gukaza imyitozo bitegura shampiyona izatangira ku wa gatandatu tariki 22/09/2012.
Kapiteni wa Rayon Sport, Karim Nizigiyimana (Makenzi) yishimiye ko ikipe ye yimukiye i Nyanza ndetse ngo na bagenzi be bavuga ko aho bazatura n’imibereho yabo ngo ari nta mpungenge bibateye.
Nyuma y’imyaka myinshi yibera mu mujyi wa Kigali, Rayon Sport yimukiye mu karere ka Nyanza aho yavukiye ikorewa ibirori bimeze nk’ubukwe mu muhango wabaye kuri sitade y’ako karere ku gicamunsi cya tariki 18/09/2012.
James Rutikanga na Eric Ngirinshuti bakiniraga ikipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu mikino Paralympique, batorokeye mu Bwongereza ubwo iyo mikino yaberaga i Londres yasozwaga tariki 09/09/2012.
Mu rwego rwo gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund’ amakipe y’ibihanganye mu mujyi wa Rubavu Etincelles na Marine yakinnye umukino wa gicuti tariki 16/09/2012 haboneka amafaranga ibihumbi 460.
Nyuma y’amezi atatu hategurwa uko Rayon Sport izimukira i Nyanza ndetse n’uko izabaho, kuri uyu wa kabiri tariki 18/09/2012, nibwo iyo kipe iva i kigaki ku mugaragaro ikimukira muri ako karere.
Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yateranye tariki 09/09/2012, yemeje ko ari nta kipe izemererwa kurenza abakinnyi b’abanyamahanga babiri mu kibuga igihe cya shampiyona y’u Rwanda.
Kuri icyi cyumweru tariki 16/09/2012, Rayon Sport yegukanye igikombe cy’Agaciro Development Fund nyuma yo gutsinda Mukura igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi, yari isanzwe imenyerewe nka “Zebres FC” yahinduriwe izina yitwa “Gicumbi FC” kubera ko igisobanuro cyayo kitakibarizwa mu karere irimo ubu.
Ku munsi wa mbere w’irushanwa ryo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, Rayon Sport, Kiyovu Sport na Mukura byabonye intsinzi, ariko Police FC iratungurwa isezererwa ku ikubitiro ry’irushanwa ryatangiye ku wa kane tariki 13/9/2012.
Amakipe 10 y’umupira w’amaguru amaze kwemeza ko azitabira irushanwa ryo gutera inkunga ikigega ‘Agaciro Development Fund’ rizatangira ku wa kane tariki 13/09/2012 hirya no hino ku bibuga byo mu Rwanda.
Sosiyete kabuhariwe mu guhererekanya amafaranga hirya no hino ku isi, Western Union, yatangaje ko guhera muri iyi saison igiye gufasha urubyiruko ruzajya rutsinda amarushanwa ya ruhago mu burayi kugira ngo bazabashe kubona uburyo bwo kujya mu ishuli.
Nyuma y’aho Rayon Sports yivangiye na Nyanza FC, Ikipe ya Espoir yagize amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere kubera ko muri shampiyona hari kuba hasigayemo amakipe 13 kandi hakenewe 14.
Umwongereza ukomoka muri Ecosse, Andy Murray, bwa mbere mu mateka ye yegukanye igikombe cya US Open atsinze umunya-Serbia, Novak Djokovic, mu mukino w’amaseti atanu, wamaze amasaha atanu kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012.
Ikipe y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa ya karate ku rwego rwa Afurika ari kubera mu gihugu cya Maroc iri kugenda yitwara neza.
Ubwo hasozwaga imikino Paralympique (ikinwa n’abamugaye) tariki 09/09/2012, kuri stade Olympique i London mu Bwongereza habereye ibirori bidasanzwe byitabiriwe na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Jay-Z, Rihanna n’abandi ndetse haba n’imyiyereko irimo ibikoresho bidasanzwe.
Inteko rusange ya FERWAFA yateranye tariki 09/09/2012, yemeje ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira ku wa gatandatu tariki 22/09/2012, APR FC iheruka gutwara igikombe ikazakina na Marine FC.
Abanyarwanda bitabiriye imikino Paralympique imaze iminsi ibera i London bayirangije ari nta mudari begukanye. Uwo Abanyarwanda bari bafitiye icyizere cyane ni Muvunyi Hermas usiganwa muri metero 400 na 800.
Akarere ka Nyanza na Rayon Sports basinyanye amasezerano y’ubufatanye ashimangira ko Rayon Sport izimukira i Nyanza ndetse ako karere kakazajya gatanga miliyoni 40 muri mwaka mu rwego rwo gushyigikira iyo kipe.
Abasore b’abanyarwanda Hadi Janvier na Joseph Biziyaremye bakina umukino w’amagare, bahagurutse mu Rwanda tariki 08/09/2012, berekeza muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukorera imyitozo bitegura amarushanwa mpuzamahanga abategereje mu minsi iri imbere.
Kuri uyu wa 08/09/2012, ku kibuga cya Kaminuza y’Umutara Polytechnic , hasojwe amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru yahuzaga imirenge yose y’Akarere ka Nyagatare hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiriko.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rirategura irushanwa rizahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere, mu rwego rwo gushyigikira ikigega ‘Agaciro Development Fund”. Amakipe abyifuza akazatangira kwiyandikisha ku Cyumweru tariki 09/09/2012.
Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ikipe ya Musanze FC yatangiye gushaka abaterankunga hirya no hino, cyane cyane RDB, bifuza ko yababera umutenkunga uhoraho.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru rushyirwa ahagarara buri kwezi na FIFA, u Rwanda ruri ku mwanya wa 120, rukaba rwazamutseho imyaka 5 ugereranyije n’uko twari ruhagaze mu kwezi gushize.
Umukino wahuje umurenge wa Cyanika na Rugarama mu rwego rw’amarusanwa yo kwizihiza imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe wagaragayemo kwigusha k’umunyezamu afite umupira mu ntoki avuga ko atabona neza maze umukino uhita urangirira aho.
Muri gahunda yayo yo kwiyubaka ngo izabashe kuba ikipe ishinze imizi mu kiciro cya mbere, ikipe Musanze FC yamaze gusinyisha myugariro wa APR FC, Bebeto Lwamba.
Ikipe ya Rayon Sport na APR FC, nk’amwe mu makipe akomeye kandi afite abafana benshi mu Rwanda, zirimo kuganira uko zazakina umukino wa gicuti mu rwego rwo gukusanya amafaranga azashyirwa mu kigega ‘Agaciro Development Fund’.