Amakipe ya APR Women Basketball Club ndetse na REG Women Basketball Club yatangiye neza imikino ya kamarampaka (Playoffs) nyuma yo gutsinda amakipe ya Marie Reine Rwaza na Kepler Women Basketball Club.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Frank Spittler yahamagaye abakinnyi 38 bagiye kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AFCON2025), izabahuza na Benin bakanakomerezaho bitegura imikino y’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu (…)
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Police FC yatsindiye Kiyovu Sports yagaragaje urwego rwo hasi mu mukino kuri Kigali Pelé Stadium, ibitego 4-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe.
Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu Rwanda, Igihugu cyakomeje kwiyubaka no kuzamuka mu nzego zitandukanye harimo ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, koroshya ibijyanye no gukora ishoramari mu Rwanda, umutekano, kurwanya ruswa n’ibindi. Ariko urwego rugikeneye gukorwaho byinshi ni urwego rwa siporo.
Nubwo yari yamaze kubona itike ya 1/2, kuwa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 19, yatsinzwe na Uganda ku kinyuranyo cy’amanota 46 hasozwa imikino y’amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2025.
Ntabwo akenshi bisanzwe ko ikipe cyangwa amakipe ashingwa maze mu mwaka wayo wa mbere agahita yegukana ibikombe, nyamara amakipe ya Kepler mu mikino y’intoki ya Basketball na Volleyball byaje bitandukanye.
Abatoza ba Volleyball 33, barimo n’abagikina uyu mukino w’intoki, bahawe impamyabushobozi zo gutoza ziri ku rwego rwa kabiri, nyuma y’amahugurwa bari bamaze iminsi itanu bakorera mu Rwanda.
Ikipe ya APR Basketball Club, yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2024 nyuma yo gutsinda ikipe ya Patriots BBC, k’umukino wa gatandatu amanota 73 kuri 70 byuzuza imikino 4-2 mu ya kamarampaka (Playoffs).
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Man City ku kibuga cyayo Etihad Stadium, inganyije na Arsenal y’abakinnyi icumi ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Bwongereza.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC ibitego 3-1 mu Misiri, isezererwa mu mikino ya Total Energies CAF Champions League 2024-2025, itageze mu matsinda nkuko yabyifuzaga itsinzwe ibitego 4-2 mu mikino ibiri.
Igitego kimwe rukumbi cya rutahizamu w’Umugande Charles Bbaale, nicyo gishyize akadomo ku mukino wa shampiyona wari umaze iminsi uvugwa cyane hirya no hirya mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United.
Mu mikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ikipe ya APR Basketball Club yongeye gutsinda Patriots BBC, itera intambwe iyiganisha ku kwegukana igikombe cya shampiyona.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane hasozwaga imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League 2024-2025, usize FC Barcelona itangira itsindwa na AS Monaco 2-1 mu gihe Arsenal bigoranye yanganyije na Atalanta 0-0.
Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) avuga ko umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona uzabahuza na Rayon Sports, ku wa 21 Nzeri 2024, uzaba ari umukino udasanzwe haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo gusa utabateye ubwoba kuko atari ikipe yo gutinya.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, hakinwe imikino itandatu y’umunsi wa mbere w’irushanwa rya UEFA Champions League 2024-2025, Man City inganyiriza na Inter Milan mu rugo, PSG na Dortmund zibona intsinzi.
Mu mikino ya kamarampaka muri shampiyona ya basketball, ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 61-49, amakipe yombi anganya imikino 2-2.
Tariki 13 Nzeri 2024, nibwo ubufatanye hagati ya Ubumwe Initiative n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), binyuze mu ikipe yacyo y’umukino wa Basketball y’abagore bwashyizweho akadomo aho kuri ubu REG WBBC iri ukwayo ndetse n’Ubumwe BBC ikaba yarasubiye ku ivuko.
Nyuma yo kwegura kwa Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida wa Rayon Sports kuva mu 2020, kuri ubu igikomeje kwibazwa n’abakunzi b’iyi kipe ni ikizakurikiraho mu miyoborereye y’iyi kipe ndetse n’ubuzima bwayo buri imbere ariko hagasabwa ko hashyirwa imbere ubumwe kurusha ibindi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ku mugabane w’i Burayi hatangiye irushanwa rya UEFA Champions League 2024-2025, ivuguruye aho amakipe arimo Real Madrid, Liverpool, Bayern Munich na Juventus zatangiranye intsinzi.
Umutoza w’ikipe ya Police FC, Mashami Vincent yatangaje ko ibiganiro byo kongera amasezerano nk’umutoza wa Police FC byatangiye mu gihe amasezerano y’imyaka ibiri yari afite ari kugana ku musozo.
Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 67-53 mu mukino wa 3 wa kamarampaka (Playoffs) bituma iyobora na 2-1.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yasoje igikombe cya Afurika cya Handball ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa n’igihugu cya Guinea
Ku wa 14 Nzeri 2024, abana batatu basanzwe biga ruhago mu Ishuri rya Bayern Munich ryo mu Rwanda, berekeje mu Budage aho bazamara amezi atandatu bitoreza muri gahunda yiswe FC Bayern global Academy.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yanganyirije na Pyramids FC 1-1 kuri Stade Amahoro mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’ibanze rya Total Energies CAF Champions League 2024-2025.
Tariki 13 Nzeri 2024, nibwo humvikanye inkuru y’uko Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle, wari perezida wa Rayon Sports yeguye ku mirimo ye mu gihe haburaga iminsi micye ngo manda y’imyaka ine irangire.
Mu mukino wari indyankurye wanasabye ko hashyirwaho iminota y’inyongera, ikipe ya APR BBC yawusoje itsinze Patriots BBC amanota 101 kuri 93, maze amakipe yombi ahita banganya umukino umwe kuri umwe mu ruhererekane rw’imikino irindwi ya kamarampaka igomba gutanga uzegukana igikombe.
Uwari Perezida wa Rayon Sports Jean Fidele Uwayezu yamaze kwegura ku mirimo ye, bivugwa ko ari impamvu z’uburwayi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball izakina n’igihugu cya Maroc muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera muri Tunisia
Umutoza Mungo Jitiada, wamenyekanye cyane nka ‘Vigoureux’, wazamuye abakinnyi benshi kuva mu buto bwabo muri ruhago Nyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.
Umukino wa mbere mu ya kamaramappaka (Playoffs) wegukanywe n’ikipe ya Patriots BBC yuma yo gutsinda APR BBC amanota 83 kuri 71.